00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 09 Ukwakira 2013

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 October 2013 saa 01:28
Yasuwe :

Kuwa Gatatu, tariki ya 9 Ukwakira 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village URUGWIRO, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 11/09/2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho itegurwa ku nshuro ya 2 ry’Ingamba z’Igihugu mu guteza imbere ibarurishamibare kuva mu mwaka wa 2014/2015 kugeza muri 2018/2019, rigeze.
3. Inama (…)

Kuwa Gatatu, tariki ya 9 Ukwakira 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village URUGWIRO, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 11/09/2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho itegurwa ku nshuro ya 2 ry’Ingamba z’Igihugu mu guteza imbere ibarurishamibare kuva mu mwaka wa 2014/2015 kugeza muri 2018/2019, rigeze.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho Igikorwa cy’Ubushakashatsi ku nshuro ya Kane bukomatanye ku Mibereho y’Ingo (EICV 2013/2014) kigeze.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku itangira ry’igihembwe cy’ihinga 2014 A n’ingamba zafashwe mu kongera umusaruro mu buhinzi.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki y’ikoreshwa ry„umurongo mugari wa interineti mu Rwanda mu rwego rwo kugira ngo ikoranabuhanga rigere ku bantu benshi kandi ku buryo budahenze.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba z„ubufatanye mu gucunga amashyamba hagati ya MINIRENA n’uruganda rw’icyayi rwa Mushubi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

 Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 05 Kanama 2013, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’impano ingana na miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo irindwi na kimwe za “Units of Account (11,871,000 UA) agenewe umushinga wo kongera uburyo bwo kwegereza abaturage ibijyanye n’ingufu.

 Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 05 Kanama 2013, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi magana ane na mirongo cyenda na bine za Units of Account (15,494,000 UA) agenewe umushinga wo kongera uburyo bwo kwegereza abaturage ibijyanye n’ingufu.

 Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 26 Nzeri 2013, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika (BADEA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni icumi z’Amadolari ya Amerika (10,000,000 USD) agenewe umushinga wo gusana umuhanda Huye-Kitabi;

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

 Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakomiseri muri komisiyo z’igihugu;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 2/2011 ryo kuwa 11/02/2011 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’inzego z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ingero z’Ibendera ry’Igihugu;

 Iteka rya Minisitiri rigena amakuru yaba intandaro yo guhungabanya umutekano w’Igihugu;

 Iteka rya Minisitiri rigena ibindi bihe indirimbo y’Igihugu ishobora kuririmbwa igitero cya mbere n’icya nyuma;

 Iteka rya Minisitiri rigena ku buryo burambuye amakuru yemerewe gutangazwa;

 Iteka rya Minisitiri rigena uburyo amafaranga asabwa mu itangwa ry’amakuru;

 Iteka rya Minisitiri rigena igihe ntarengwa cyo gutanga amakuru cyangwa gutanga ibisobanuro byo kutayatanga.

 Iteka rya Minisitiri rigena inzego z’abikorera zirebwa n’itegeko ryerekeye kubona amakuru;

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena uburyo bwo korohereza gukora imirimo abagize inama y’ubuyobozi mu nzego zihariye, mu nama z’Igihugu, no mu bigo bya Leta;

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

 Madamu Ayşe Sedef YAVUZALP, ahagararira Repubulika ya Turukiya, afite icyicaro i Kampala;

 Bwana Nyolosi MPHALE, ahagararira Igihugu cya Lesotho, afite icyicaro Addis Ababa;

 Bwana Karel Hejč, ahagararira Repubulika ya Czech, afite icyicaro Addis Ababa;

 Bwana Christian EBNER, ahagararira igihugu cya Autriche, afite icyicaro i Nairobi;

 Professor Jhony Fredy Balza ARISMENDI, ahagararira igihugu cya Venezuela, afite icyicaro i Nairobi.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda

 Bwana Ambasaderi Michael RYAN, ahagararira Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali;

 Bwana Jozef MAERIEN, ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFP) mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira inyungu z’ibihugu mu Rwanda

 Bwana Patrick GASHAGAZA, ahagararira inyungu z’Ibirwa bya Mauritius mu Rwanda/ Honorary Consul.

 Bwana Vincent ITANGAYENDA, ahagararira inyungu za Repubulika ya Ukraine/ Honorary Consul mu Rwanda.

 Bwana Robert David WOFFENDEN, ahagararira inyungu z’Igihugu cya Norvege/ Honorary Consul mu Rwanda.

13. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira inyungu z’u Rwanda mu Bihugu by’Amahanga

 Bwana Richard TOKOUNBOH AKERELE, ahagararira inyungu z’u Rwanda/ Honorary Consul i Lagos muri Nigeria.

 Dr. Callum HENDERSON, ahagararira inyungu z’u Rwanda/ Honorary Consul muri Scotland mu Bwongereza.

14. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri RDB

 Ambasaderi Rugwabiza Valentine: Umuyobozi Mukuru /CEO akaba no mu bagize Guverinoma.

 Madamu Akamanzi Clare: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa/ Deputy CEO in charge of Operations

 Madamu SAYINZOGA Diane: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi/Trade Development Division Manager.

Muri MIFOTRA

 Bwana NARAYISENZE Aristote: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga/Director of ICT.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere /RGB

 Bwana Mutabazi Rugema Theodore: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imitwe ya politiki, Imiryango itegamiye kuri Leta n’ishingiye ku madini.

 Bwana Mbanda Gerald:Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho

15. Mu bindi.

a. Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Ibihugu bisangiye Ikibaya cy’Uruzi rwa Nili (Nile Basin Initiative) na Komite ngishwanama y’Ikigega Nyafurika kigamije guteza imbere ubutwererane bw’Akarere mu gucunga amazi ahuriweho n’ibihugu byinshi izabera i Kigali kuva tariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya mbere Ugushyingo 2013. Intego y’iyi nama ni ukurebera hamwe ibyagezweho mu butwererane bw’akarere bwerekeye ikoreshwa ry’amazi y’Uruzi rwa Nili no kuganira ku nzitizi zikibangamiye ubwo butwererane.

b. Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 U Rwanda ruzakira Inteko rusange y’Abanyamabanga Bakuru ba Komite Olempike z’Ibihugu byo muri Afurika izabera i Kigali muri Hoteli Serena, kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2013. Intego y’iyi nama ni ukunoza imikoranire hagati y’abo Banyamabanga Bakuru ba Komite z’ibihugu no kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda, gusuzuma ibibazo by’imikorere no gushyiraho ingamba zo kubikemura.

 Irushanwa ryo gusiganwa ku magare bazenguruka u Rwanda (Tour of Rwanda) rizatangira tariki ya 17 risozwe ku ya 24 Ugushyingo 2013. Ibihugu 14 byamaze gutangaza ko bizitabira iryo rushanwa.

 Kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 12 Ukwakira 2013, u Rwanda ruzakira amarushanwa y’igikombe cy’isi cya 4 cy’umupira w’amaboko bakina bicaye (Sitball volleyball). Amakipe 7 yamaze gutangaza ko azitabira ayo marushanwa.

c. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2013, u Rwanda ruzizihiza icyumweru mpuzamahanga ngarukamwaka ku itangwa rya serivisi. Intego y’iki cyumweru ikaba ari ukurushaho kunoza serivisi zitangwa mu gihugu hose nk’imbarutso y’iterambere ry’ubukungu bushingiye kuri serivisi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti, “Ita kuri Serivisi.”

d. Minisitiri ushinzwe Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko intumwa z’u Rwanda zitabiriye Inama ya 64 ya Komite Nshingwabikorwa y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yabereye i

Geneve kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 4 Ukwakira 2013. Intumwa z’u Rwanda zagejeje ku bari bitabiriye iyo nama aho ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda rigeze, isaba ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda gufasha abifuza gutaha ku bushake mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages