Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2014, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28/04/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ingamba zo Kwihutisha Iterambere ry’Ubukungu isaba Inzego zose bireba gushyira imbaraga mu kuzishyira mu bikorwa.
3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko gahunda yo gusaranganya ubutaka bwo muri Gishwati no kububyaza umusaruro yagenze isaba ko ibyagezweho bikomeza kubungwabungwa.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro yagejejweho n’Itsinda rishinzwe gukurikirana inozwa ry’imitangire ya serivisi zihabwa abaturage. Inama y’Abaminisitiri yasabye iryo tsinda gukora isesengura ry’imitangire ya serivisi zitangwa n’Abikorera kugira ngo naho ibikenewe kunozwa bizanozwe.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’ubufatanye bw’Inzego za Leta n’iz’Abikorera mu Iterambere.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ya kane y’aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa ibisabwa mu masezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’imbonezamubano no mu bya Politiki.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ya 18 kugeza ku ya 20 y’aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivangurabwoko iryo ariryo ryose.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kuzamura Ibitaro byo ku rwego rw’Akarere bya Karongi, Ngoma na Musanze bikava ku rwego rw’Akarere bikajya ku rwego rw’Igihugu na gahunda yo kuzamura Ibitaro bya Kinihira, Rwamagana, Bushenge na Ruhango bikajya ku rwego rw‘Intara.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
a) Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho ZEP-RE (Sosiyete y’Ubwishingizi) yashyiriweho umukono i Mbabane muri Swaziland kuwa 21 Ugushyingo 1990;
b) Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano avuguruye ashyiraho Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane yashyiriweho umukono i Niamey muri Nijeri kuwa 20 Ukuboza 2008;
c) Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yerekeranye n’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yashyiriweho umukono i Kampala muri Uganda kuwa 30/11/2013;
d) Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Tunis muri Tuniziya, kuwa 7 Gicurasi 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo ine n’icyenda za «Units of Account» (49.000.000 UA) agenewe gahunda y’ubumenyi, umurimo no kwihangira imirimo icyiciro cya II;
e) Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize y’Ubwisungane mu kwivuza;
f) Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu ibyemezo ndakuka by’Inama Mpuzamahanga ku itumanaho mpuzamahanga byashyiriweho umukono i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuwa 14 Ukuboza 2012;
g) Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yerekeye imiyoboro y’ikoranabuhanga mu itangazamakuru n’isakazabumenyi yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 23/08/2013;
h) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 25/2005 ryo kuwa 4/12/2005 rigena imitunganyirize y’isoresha;
i) Umushinga w’Itegeko rigenga imbuto n’amoko y’ibihingwa mu Rwanda, rivugurura Itegeko N° 14/2003 ryo kuwa 23/05/2003 ryerekeye ituburwa, igenzurwa n’icuruzwa ry’imbuto nziza z’ibihingwa;
j) Umushinga w’Itegeko rigena uburyo bwo kurengera ubuzima bw’ibimera mu Rwanda;
k) Umushinga w’Itegeko rigenga isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze n’ibibikomokaho;
l) Umushinga w’Itegeko rigenga ubufatanye hagati y’Inzego za Leta n’iz’Abikorera;
m) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 07/2009 ryo kuwa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi;
n) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 12/2009 ryo kuwa 26/05/2009 ryerekeye izahura ry’ubucuruzi n’irangiza ry‘ibibazo biturutse ku gihombo;
o) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
a) Iteka rya Perezida rishyiraho Abagenzuzi bashinzwe gukurikirana igenzura ry’Itumanaho;
b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo Itegeko ryerekeye igenzura ry’itumanaho rishyirwa mu bikorwa ;
c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo bw’imikoranire hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) na Minisiteri zifite iyo mirimo mu nshingano zayo;
d) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Bwana KARENGERA Ildephonse, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe
Kwibuka no Kwirinda Jenoside muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG);
e) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana GATARE African wari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kubera imyitwarire mibi mu kazi yari ashinzwe;
f) Iteka rya Minisitiri rishyiraho abagize Komisiyo irebana n’iby’amasezerano Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda kigirana n’abatanga serivisi z’ubuvuzi;
g) Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’imikorere y’amashyirahamwe y’Inzego z’Imitegekere z’Ibanze zifite ubuzima gatozi;
h) Iteka rya Minisitiri ryemerera Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti ryigisha Indimi n’Ubumenyamuntu/Protestant Institute of Arts and Social Sciences (PIASS) gutangiza ishami ry’Uburezi i Rubengera mu Karere ka Karongi;
11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho ingamba zo kurinda umutekano w’inyubako za Leta;
12. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
– Bwana Ali Idi SIWA wa Tanzaniya, ufite icyicaro i Kigali - Bwana Sandor KOCSIS wa Hongiriya, ufite icyicaro i Nairobi - Bwana Dimitry G. KUPTEL wa Belarusi, ufite icyicaro i Addis Abeba - Dr A.V.S Ramesh CHANDRA w’Ubuhinde, ufite icyicaro i Kampala - Bwana Jean Pierre OSSEY wa Kongo Brazaville, ufite icyicaro i Nairobi - Madamu Lulia PATAKI wa Rumaniya, ufite icyicaro i Nairobi.
13. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana RUDAKEMWA RUMONGI Aimable ahagararira inyungu z’Igihugu cya Mexique mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
14. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Dr Saber AZAM ahagararira Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpuzi (UNHCR), afite icyicaro i Kigali.
15. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:
• Muri MINALOC
– Bwana RWANGABWOBA Olivier: Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho y’Abaturage.
• Muri MIFOTRA
– Bwana CYAMURESI Bernard: Umujyanama mu by’amategeko
• Mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda
– Madamu MBABAZI Margaret: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari
• Mu Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga/IPRCs
– Bwana NDIKURYAYO Anselme: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura ireme ry’inyigisho n’amahugurwa y‘abarimu mu bya tekiniki
– Bwana NIYIVUGA Boniface: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura ireme ry’inyigisho n’amahugurwa y’abarimu mu bya tekiniki
– Bwana MURASIRA Gerard: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amasomo
– Bwana HABIMANA Jean Willy: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amasomo
– Bwana HAKUZWIMANA Innocent: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amasomo
– Bwana HABYARIMANA Athanase: Umuyobozi ushinzwe Amashuri yisumbuye ya tekiniki n’Ibigo by’amahugurwa n’Ubumenyingiro
– Bwana UMUHERWA Gaston: Umuyobozi ushinzwe Amashuri yisumbuye ya tekiniki n’Ibigo by’amahugurwa n’Ubumenyingiro
– Bwana KAYISINGA Jean Marie Vianney: Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Abakozi.
– Bwana MVUKIYEHE Théogene: Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Abakozi.
– Bwana IBAMBASI Burton Peter: Umuyobozi w’Ishami ry’imari.
– Bwana HATEGEKIMANA Fred: Umuyobozi w’Ishami ry’imari.
– Madamu UMUTONI Ernestine: Umuyobozi ushinzwe Abanyeshuri.
– Bwana NZAYINAMBAHO Martin: Umuyobozi ushinzwe Abanyeshuri.
16. Mu bindi:
a) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 17 Gicurasi 2014 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho n’Isakazabumenyi mu rwego rwo kumenyekanisha akamaro k’ikoreshwa rya interineti n’irindi koranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi mu baturage no bukungu. By’umwihariko, uyu mwaka uyu munsi uzizihirizwa i Jeneve tariki ya 16 Gicurasi 2014. Muri uyu muhango, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda ni umwe mu bazahabwa igihembo mpuzamahanga nk’Umuyobozi wateje imbere Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi no kwagura umuyoboro wa interineti hagamijwe iterambere rirambye.
b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 19 kugeza kuya 23 Gicurasi u Rwanda ruzakira Inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yo mu 2014. Insanganyamatsiko yayo igira iti: “Imyaka 50 itaha: Afurika dushaka". Iyi nama izabera i Kigali muri Hoteli Serena no muri KIST ahahoze Camp Kigali.
c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
• Ku itariki ya 18 Gicurasi 2014 hazaba umukino ubanza hagati y’ikipi y’umupira w’amaguru y’u Rwanda n’iya Libiya uzabera i Tunis muri Tuniziya. Ni umukino w’amajonjora mu marushanwa y’Igikombe cya CAN ku makipi makuru (senior) azabera muri Maroc muri 2015.
• Ku itariki ya 25 Gicurasi 2014 hazaba umukino ubanza hagati y’ikipi y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abagore n’iya Nijeriya uzabera i Kigali. Ni umukino w’amajonjora mu marushanwa y’Igikombe cya CAN azabera muri Namibiya 2015 ;
• Na none ku itariki ya 25 Gicurasi 2014 hazaba umukino wo kwishyura hagati y’ikipi y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 (U20) n’iya Gabon uzabera i Libreville muri Gabon. Ni umukino w’amajonjora mu marushanwa y’Igikombe cya CAN cy’abatarengeje imyaka 20 azabera muri Senegali muri 2015. Umukino wa mbere wabereye i Kigali amakipi yombi yaranganyije (0-0).
• Kuva itariki ya 12 kugeza kuya 17 Gicurasi 2014 hazaba amarushanwa y’umukino w’intoki wa Basketball y’abatarengeje imyaka 18 (U18) y’amakipi y’ibihugu (abahungu n’abakobwa) byo muri Zone ya V. Amarushanwa abera i Kampala muri Uganda. Mu mikino yabaye, u Rwanda rwatsinze Kenya 62 kuri 42 (Abahungu) na 53 kuri 52 (Abakobwa).
• Kuva tariki ya 22 kugeza kuya 31 Gicurasi 2014 hateganyijwe Amarushanwa Nyafurika y’Urubyiruko (African Youth Games) y’abatarengeje imyaka 18 azabera i Gaborone muri Botswana. U Rwanda ruzayitabira ku nshuro ya mbere, ruzahagararirwa n’abakinnyi 40 mu mikino 10 itandukanye: Basketball/Abagore, Volleyball/Abagore, Karate, gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare, Golf, tennis, table tennis, taekwondo, fencing.
d) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
– kuva ku itariki ya 23 kugeza kuya 24 Kamena 2014 mu Rwanda hazabera Inama ya 50 y’Inama y’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Ubuziranenge (ARSO);
– ku itariki ya 25 Kamena 2014 mu Rwanda hazizihirizwa Umunsi Nyafurika w’Ubuziranenge;
– kuva ku itariki ya 26 kugeza kuya 27 Kamena 2014 mu Rwanda hazabera Inteko Rusange ya 20 y’Ishyirahamwe Nyafurika ry‘Ubuziranenge. Insanganyamatsiko y’iyi nteko rusange ni “Ubuziranenge nk’umusemburo wo kunoza ihiganwa muri Afurika”.
Izi nama zizitabirwa n’abanyacyubahiro n’intumwa zitandukanye zigera ku 150 ziturutse mu karere no hirya no hino ku isi.
e) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yateguye Gahunda y’Ukwezi k’Ubukangurambaga kuva ku itariki ya 15 Gicurasi kugeza kuya 13 Kamena 2014 hagamijwe gukangurira imiryango n’abaturage indyo yuzuye n’isuku. Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti “Indyo yuzuye n’Isuku ihagije, Ishingiro ry’Iterambere ry’Umuryango.” Iyi gahunda ijyanye na gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi mu bana bari mu nsi y’imyaka 2, abagore batwite n’abonsa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango uba tariki ya 15 Gicurasi buri mwaka.
Iyi gahunda y’Ubukangurambaga izatangirira mu Mudugudu wa Kanembwe, Akagari ka Teba, Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro. Mu bikorwa biteganyijwe harimo ibiganiro byihariye ku gutegura indyo yuzuye no kugira isuku bizabera mu miryango, gukora umuganda twubaka uturima tw’igikoni no kwerekana uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, kuremera imiryango ikennye n’ibindi.
f) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Minisiteri y’Umutungo Kamere yateguye icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’ubutaka mu Gihugu hose. Icyo cyumweru kizatangirizwa mu Karere ka Muhanga ku itariki ya 27 Gicurasi 2014 ku 2014.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO



















TANGA IGITEKEREZO