00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo ukwiye kumenya ku bayobozi b’uturere baherutse gutorwa

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 28 February 2016 saa 08:29
Yasuwe :

Ku wa Gatanu tariki 26 Gashyantare hatowe Inama nyobozi z’Uturere 30 tugize u Rwanda. Muri abo batowe harimo abayobozi 30 b’Uturere (ba meya) aho 17 ari bashya, naho 13 ni abari basanzweho.

Bimwe mu byo ukwiye kumenya

Umubare w’abagore bayoboye uturere ugereranyije n’abo muri manda ishize wariyongereye, bavuye kuri batatu bagera kuri batanu. Uturere twari dusanzwe tuyoborwa n’abagore twari Muhanga yayoborwaga na Mutakwasuku Yvonne , Nyarugenge yayoborwaga na Mukasonga Solange ndetse na Musanze yayoborwana na Mpembyemungu Winifride.

Uturere twabonye ba Meya b’abagore kuri uyu wa Gatanu ni Burera iyoborwa na Uwambajemariya Florence, Rutsiro iyoborwa na Ayinkamiye Emerance, Muhanga iyoborwa na Uwamariya Beatrice na Kicukiro iyoborwa na Dr Nyirahabimana Jeanne na Nzaramba Kayisime uyobora Nyarugenge.

Ni ubwa mbere kandi Akarere kayoborwa n’umuntu ufite amashuri ahanitse nk’ayo ku rwego rwa Dogiteri by’umwihariko akaba ari n’umugore.

Benshi bavuga ko ibigwi bya Kicukiro yabaye iya mbere kenshi mu kwesa imihigo ndetse ikagera n’aho iba iya mbere mu mpuzandengo y’imihigo mu myaka itanu ishize, atari Akarere kari gupfa kuyoborwa na buri wese akaba ariyo mpamvu Dr Nyirahabimana ahanzwe amaso na benshi ku buryo azitwara.

Abayobozi batowe bakoranaga n’abaturage umunsi ku wundi, kuko uretse abari basanzwe ari abayobozi b’uturere, mu batowe harimo abari abayobozi ba Njyanama bakoranaga na komite nyobozi z’uturere umunsi ku wundi.

Urugero ni Dr Nyirahabimana wari Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kicukiro, akaba n’umuyobozi muri Kaminuza ya Inatek.

Abari basanzwe ari abayobozi b’uturere bagumyeho

Abari basanzweho bayobora Uturere bongeye kugirirwa icyizere ni Mugisha Philbert wa Nyamagabe, Mbabazi François Xavier wa Ruhango, Habitegeko François wa Nyaruguru, Nambaje Aphrodis wa Ngoma, Kayiranga Muzuka Eugène wa Huye, Sinamenye Jérémie wa Rubavu, Rwamurangwa Steven wa Gasabo, Gasana Richard wa Gatsibo, Ndayisaba François wa Karongi. Harerimana Frederic wa Rusizi, Nzamwita Deogratias wa Gakenke, Muzungu Gerard wa Kirehe na Kamali Aimée Fabien wa Nyamasheke.

Abashya batowe n’icyo bakoraga

Mu bari basanzwe ari abayobozi b’uturere bungirije harimo Mupenzi George watorewe kuyobora Nyagatare wari usanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imari mu Karere ka Ngoma.

Hari kandi n’abandi nka Musabyimana Jean Claude wari ushinzwe imari mu Karere ka Musanze watorewe kukayobora na Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w’Akarere wungirije muri Burera nawe watorewe kuyobora ako Karere.

Mu bari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge harimo Kayiranga Emmanuel watorewe kuyobora Rulindo. Yayoboraga Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Uwamariya Beatrice watorewe kuyobora akarere ka Muhanga yari usanzwe ari Umunyamabagna Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro muri ako Karere mu gihe cy’imyaka ine, mbere yaho akaba yarayoboye Umurenge wa Nyarusange mu gihe cy’imyaka ibiri. Hari kandi na Rutaburingoga Jérôme wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi muri ako Karere.

Kayisime Nzaramba w’imyaka 43 watorewe kuyobora Akarere ka Nyarugenge yari umuyobozi mukuru wungirije wa Tumba College of Technology ndetse wanakunze kubana n’urubyiruko kenshi mu mpanuro zitandukanye yagendaga abagezaho cyane abana b’abakobwa. Yayoboye umuryango Shalom International mu gihe kirenga imyaka 12.

Udahemuka Aimable watorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.

Mu bandi bashya harimo Mudaheranwa Juvenal watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi. Yari usanzwe ari umuyobozi wa Banki y’Abaturage ya Gicumbi.

Mudaheranwa Juvenal watorewe kuyobora Gicumbi

Uwanzwenuwe Theonetse watorewe kuyobora Nyabihu yari asanzwe ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Murugu muri ako Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel yari asanzwe ari umwe mu bayobozi ba sosiyete irinda umutekano wa Intersec.

Amakosa bakwiye kwirinda

Gutekinika byavuze kenshi ku bayobozi b’uturere bagiye begura mu myaka yashize, bamwe bashaka kugaragara neza mu ruhando, kutumvikana no kuba ba nyamwigendaho nabyo byagiye bigora uturere mu kwesa imihigo.

Abo bayobozi kandi bagomba kugendera ku murongo igihugu kiba cyarihaye nk’intego za Perezida wa Repubulika, gahunda ya Guverinoma, icyerekezo 2020 na 2050, gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRSII) ndetse na gahunda y’ibikorwa by’Akarere mu gihe cy’imyaka itanu.

Urugamba rubategereje ruroroshye?

Abayobozi bakomeje urugamba rwo guhigura imihigo uturere tuba twarahize. Abenshi si bashya mu buyobozi n’abakwitwa bashya bagiye bakora imirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro, kuri ubu bakaba bakomeje urugamba rwo kwesa iyo mihigo.

Rugamba Egide ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abayobozi bashya gukorana nk’ikipe ndetse bagakorana n’abo bahasanze kandi bakegera abaturage kuko abagiye bajya mu myanya ya nyuma mu mihigo yagiye itambuka byaterwaga n’uko batakoranye nk’ikipe.

Yabisobanuye agaragaza ko uturere twahabwaga amafaranga twasabye yo gukoresha mu ngengo y’imari kandi tukagira n’amategeko n’amabwiriza amwe ariko hakabaho utuza imbere n’utujya inyuma.

Yagize ati “ Turabasaba ko bazakora nk’ikipe, bakegera abaturage bakumva ibitekerezo byabo, muri iyi minsi abaturage bazi uburenganzira bwabo, icyo udashoboye kugeraho barakubaza,Begerejwe ubuyobozi n’ubushobozi, babagishe inama be kumva ko aribo babibizi bonyine .”

Abo bayobozi kandi ngo bagomba gukorana na Njyanama guhera ku Kagari kugeza ku Karere, dore ko abagize izo njyanama guhera ku Murenge bagenewe uburyo bw’inyunganizi y’amafaranga nk’abakorerabushake ngo babashe kwegera abaturage.

Meya Dr. Nyirahabimana wa Kicukiro (iburyo) Visi Meya Jeanne Mukunde Angelique na Bayingana Emmanuel barahira
Meya Mbonyumuvunyi Radjab wa Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages