00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 na Leta ya Congo bagiye kubona igisubizo cy’ibibateranya vuba

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 11 September 2013 saa 10:14
Yasuwe :

Minisitiri w’umutekano wa Uganda akaba n’umwe mu bahuza b’ibiganiro hagati y’umutwe wa M23 na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Crispus Kiyonga, atangaza ko hari ubushake bushya hagati y’impande zombi bwo kugera ku gisubizo cy’amahoro mu minsi itarenze 14.
Inkuru ya The New Times ivuga ko ibi yabitangaje ejo ku wa 10 Nzeri 2013, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu mujyi wa Kampala, kigahuza umuyobozi w’itsinda rya Congo François Mwamba na Rene Abandi, uyoboye itsinda rya M23 (…)

Minisitiri w’umutekano wa Uganda akaba n’umwe mu bahuza b’ibiganiro hagati y’umutwe wa M23 na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Crispus Kiyonga, atangaza ko hari ubushake bushya hagati y’impande zombi bwo kugera ku gisubizo cy’amahoro mu minsi itarenze 14.

Inkuru ya The New Times ivuga ko ibi yabitangaje ejo ku wa 10 Nzeri 2013, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu mujyi wa Kampala, kigahuza umuyobozi w’itsinda rya Congo François Mwamba na Rene Abandi, uyoboye itsinda rya M23 mu biganiro byatangiye ku munsi w’ejo i Kampala.

Minisitiri Kiyonga avuga ko iminsi 14 yabanje gutekerezwaho neza n’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru, Kiyonga yagize ati “Tuzarangiriza igihe….ntushobora kuvuga ko watsinzwe ikizamini mbere yo kugikora. Wambuka ikiraro iyo ukigezeho.”

Kiyonga yavuze ko ari ngombwa ko habaho ubushake bwa politiki mu gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, yongeraho ko kuva Loni yakohereza umutwe w’ingabo muri Congo, imbunda zarekeye kuvuga biturutse ku bikorwa by’abakuru b’ibihugu byo mu karere.

Ati “Turizera ko Loni izubaha umwanzuro wafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere. Ukurasa uko ariko kose kugomba guhagarara, kuko ntitwavuga amahoro ngo tunarwane.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages