00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda kuva atangiye manda ya kabiri

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 8 August 2014 saa 07:12
Yasuwe :

Kuva mu mwaka wa 2010, Perezida Paul Kagame atangiye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya kabiri, abaturage benshi bavuye munsi y’umurongo w’ubukene, ubukungu buriyongera, icyizere cyo kubaho kiriyongera, abagore bahabwa ijambo, hakorwa ibikorwa byinshi bigamije ubuzima bwiza bw’abenegihugu kandi n’ubu birakiyongera.
Guhera muri uwo mwaka kugera 2017, Abanyarwanda basezeranyijwe byinshi bagomba kugezwaho na Perezida Paul Kagame, watorewe kuba Perezida nyuma yo gutangwa n’ishyaka FPR (…)

Kuva mu mwaka wa 2010, Perezida Paul Kagame atangiye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya kabiri, abaturage benshi bavuye munsi y’umurongo w’ubukene, ubukungu buriyongera, icyizere cyo kubaho kiriyongera, abagore bahabwa ijambo, hakorwa ibikorwa byinshi bigamije ubuzima bwiza bw’abenegihugu kandi n’ubu birakiyongera.

Guhera muri uwo mwaka kugera 2017, Abanyarwanda basezeranyijwe byinshi bagomba kugezwaho na Perezida Paul Kagame, watorewe kuba Perezida nyuma yo gutangwa n’ishyaka FPR inkotanyi abereye Umuyobozi Mukuru.

Umukuru w’Igihugu utowe agaragaza intego yihaye y’ibyo azageza ku bo ayoboye, bikubiye mu cyitwa “Manifesto”.

Manifesto ya Perezida Paul Kagame yaragajwe na Minisitiri w’Intebe mushya washyizweho tariki ya 23 Nyakanga 2014, ashima ibyagezweho kandi anemerera imbere y’ Abanyarwanda bose ko azakora igishoboka ngo ibyo Perezida Kagame yiyemeje gukora bigerweho.

Perezida Kagame ashyira iterambere ry'imibereho y'Abanyarwanda imbere

Bimwe mu bimaze kugerwaho mu myaka ine

Mu bukungu…

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragaje ko umusaruro w’imbere mu Gihugu (GDP) wazamutse uva kuri miliyari 3 n’ibihumbi 280 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2010, ugera kuri miliyari 4 n’ibihumbi 819 mu wa 2013.

Binajyana kandi n’umusaruro ku muntu (per capita income) wavuye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 329, mu mwaka wa 2010 ugera kuri bihumbi 448 mu wa 2013. Ibi byatumye ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku buryo mu gihembwe cya mbere cya 2014 bwazamutseho 7.4%.

Umubare w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene wavuye kuri 57% mu mwaka wa 2006 ugera kuri 44% mu wa 2012. Muri bo abari bafite ubukene bukabije bari ku kigereranyo cya 24% muri 2012 bavuye kuri 36% muri 2006.

Abanyarwanda barenga miliyoni imwe bavuye munsi y’umurongo w’ubukene kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2012 babifashijwemo na gahunda zo kugabanya ubukene zitaweho, by’umwihariko aha haravugwa gahunda y’ imbaturabukungu (EDPRSI).

Guhuza ubutaka byongewemo imbaraga kandi byunganirwa na gahunda yo kuhira mu bishanga n’imusozi, guhingisha imashini, kurwanya isuri, gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire, byatumye umusaruro w’ubuhinzi uzamuka ku kigereranyo cya rusange kigera kuri 4% mu myaka ine ishize.

Mu buhinzi kandi hanogejwe gahunda yo gufata neza umusaruro, kuwuhunika, kuwutunganya no kuwushakira isoko byashyizwemo ingufu ku buryo ubu u Rwanda rubarirwa mu bihugu byihagije mu biribwa, rukaba rufite n’ubushobozi bwo gutabara abaturage bagize ikibazo cy’umusaruro udahagije.

Inka zisaga ibihumbi 198 zatanzwe muri gahunda ya Girinka mu rwego rwo kunganira imiryango yari ifite ikibazo cy’imirire mibi, kubona amata, kubona ifumbire, no kwikenura. Muri rusange hatanzwe inka zirenga 197,087, muri iyi gahunda yatangijwe na Perezida Kagame.

Imihanda yarubatswe, indi irasanwa

Mu bikorwa remezo, imihanda Kigali-Rubavu na Ngororero-Mukamira yarangije gusanwa. Hari Kigali-Gatuna ugeze ku musozo. Rusizi-Huye watangiye gusanwa, kimwe n’umushya wa Ntendezi-Karongi-Rubavu watangiye kubakwa. Iyi mihanda iza yiyongera ku birometero byinshi mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi yamaze guhangwa no gutunganywa n’ikomeje imirimo.

Mu korohereza ishoramari (Doing business), u Rwanda rugeze ku mwanya wa 32 mu kunoza urubuga rw’ishoramari ku Isi n’uwa kabiri muri Afurika kandi amavugururwa aracyakomeza.

Kwandika ubutaka byararangiye, ubu igikorwa gisigaye ni ugukomeza gufasha abaturage mu ihererekanya ry’ubutaka, abaturage bakaba borohewe n’igura n’igurisha ry’ubutaka bwabo basigaye banifashisha mu gusaba za banki n’ibigo by’imari ingwate.

Mu kurengera ibidukikije, hashyizweho Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) kandi gihabwa ubushobozi, ku bufatanye na REMA; Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije, hatewe amashyamba harengerwa n’ibimera bitandukanye, inyamaswa, ibishanga, inzuzi, ibiyaga n’imigezi byitabwaho.

Abagore bashimiye Perezida Kagame uruhare mu kubohora igihugu, nawe agira uruhare rukomeye mu kubateza imbere

Ikoranabuhanga ryatejwe imbere

Mu gusakaza ikoranabuhanga, umuyoboro wa “Fibre optique” warangije kubakwa uko wari warateganyijwe, ibi biri muri gahunda y’imyaka 5 yo gukoresha ikoranabuhanga, itumanaho n’isakazabumenyi (ICT) mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza (NICI III). Hateganyijwe kwita ku bikorwa byo kuwubyaza umusaruro, kuwegereza ibice by’icyaro ku buryo buruseho hifashishijwe ikoranabuhanga rya 4G LTE (interineti yihuta) ryatangiye kugeragezwa mu Mujyi wa Kigali.

Ikoreshwa rya interineti na telefoni zigendanwa ryariyongereye abafite telefoni zigendanwa bavuye kuri 53% muri 2012 bagera kuri 65.4% mu mwaka wa 2014, naho abakoresha interineti bava kuri 7.9 % mu wa 2012 bagera kuri 22% muri uyu mwaka 2014.

Mu rwego rw’ingufu zitanga amashanyarazi, hubatswe urugomero rwa Nyabarongo I ruzatanga megawati 28 n’izindi ngomero ntoya zitandukanye zatanze izigera kuri 20. Abanyarwanda bakoresha ingufu z’amashanyarazi bageze kuri 21%

Mu bindi kandi, umubare w’abaturage bakorana n’amabanki n’ibigo by’imari wavuye kuri 48% mu mwaka wa 2008 ugera kuri 72% mu wa 2012.

Mu rwego rwo kwigira, hatangijwe “Ikigega Agaciro Development Fund” ubu hamaze kugeramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 23, igikorwa kigikomeza.

Hatangiye gushyirwa mu bikorwa gahunda yo koroshya ubuhahirane hagati y’Ibihugu bigize umuhora wa ruguru hakoreshwa gasutamo imwe ihuriweho n’ibihugu (Single Customs Territory).

Mu miyoborere myiza…

Minisitiri w’Intebe Murekezi yagaragaje kandi ko mu miyoborere myiza, muri iyi myaka ine, yateye intambwe igaragara. Yagize ati “Mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, politiki, amategeko n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo by’Inzego z’Ibanze byaravuguruwe, zihabwa ubushobozi, kugira ngo zirusheho gutanga serivisi nziza kandi zihuse.”

Bimwe mu byo yashingiyeho ni uko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere no gushimangira umuco wa demokarasi binyuze mu matora, hakozwe amatora y’Abadepite, Abasenateri n’ay’abayobozi b’Inzego z’Ibanze, hanatangwa inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora, kandi bikagenda neza, bimwe mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga byanengaga imigendekere y’amatora mu Rwanda bikayashima, by’umwihariko ay’abadepite yabaye mu mwaka wa 2013.

Abagore bakomeje gutezwa imbere nk’uko byaragaye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho umubare wabo wavuye kuri 56% mu matora ya 2008 ugera kuri 64% mu ya 2013.

Ibi byatumye u Rwanda rukomeza kuba ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kwishyura abimuwe ku nyungu rusange byashyizwemo imbaraga

Mu rwego rwo kwishyura abimuwe kubera inyungu rusange, mu myaka 3 ishize (2011,2012-2013/2014), Leta yashyize imbaraga mu kwishyura ibirarane yari ifitiye abaturage, bishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 30, muri iyo myaka.

Amenshi muri yo ni ayishyuwe ahubatswe imihanda mishya, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, ingomero z’amashanyarazi, ahazubakwa stade ya Gahanga mu Mujyi wa Kigali, n’ikibuga cy’indege cya Bugesera, ibikorwa bigikomeje kunozwa.

Hari n’andi mafaranga yishyuwe ku ngengo y’imari y’inzego zitandukanye, cyane cyane Uturere.

Mu gukomeza kunoza imigendekere myiza yo kunoza kwishyura abaturage, Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi kubyitondera.

“Ndagira ngo mbonereho n’umwanya wo kubamenyesha ko Guverinoma yafashe icyemezo ko inzego za Leta zose zimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange, zizajya zibanza guteganya ingengo y’imari kandi umuturage agahabwa amafaranga y’ingurane mbere yo kwimurwa.”

Umubano n’amahanga wariyongereye...

Mu bubanyi n’amahanga, u Rwanda rwafunguye Ambasade nshya 4, i Dakar muri Senegali, Abuja muri Nijeriya, Moscou mu Burusiya na Ankara muri Turikiya.

Hanatangijwe gukoreshwa indangamuntu mu kwambukiranya imipaka mu bihugu bigize umuhora wa ruguru, ni ukuvuga u Rwanda, Uganda na Kenya, hanatangizwa gahunda yo gukoresha viza imwe ku bakerarugendo basura ibi bihugu.

Hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano hagati y’Ibihugu bigize umuhora wa ruguru.

U Rwanda rwatorewe manda y’imyaka 2 mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku Isi.

Muri iki gice cy’ububanyi n’amahanga, umubano n’ibindi bihugu warushijeho kunozwa, hatangira gushyirwa mu bikorwa amasezerano yo kuvanaho ubuhunzi rusange ku Banyarwanda.

Mu bindi hatangijwe gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kubaka ubunyarwanda no gukunda Igihugu.

Itangazamakuru ryatangiye kwigenzura...

Itangazamakuru naryo ntiryibagiranye kuko politiki n’amategeko arigenga yavuguruwe, ndetse hakanatangizwa gahunda yo kwigenzura ku banyamakuru aho bagira uruhare mu gukosora amakosa agenda akorwa na bagenzi babo.

Hashyizweho Itegeko ryerekeranye no kubona amakuru (access to information).

Havuguruwe Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (Media High Council) n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (Rwanda Broadcasting Agency) byaravuguruwe byongererwa n’ubushobozi.

Ubu mu gihugu hose hakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho rya “digital” mu rwego rw’isakazamakuru rikoresha amajwi n’amashusho.

Mu butabera…

Inkiko Gacaca zashojwe ku mugaragaro, hashyirwaho n’uburyo bwo kubika neza inyandiko za Gacaca, kandi hanashyirwaho amategeko n’ingamba zo gukemura ibibazo Gacaca yasize itarangije.

Ibimenyetso byabonetse mu Nkiko Gacaca byashyizwe hamwe muri “Documentation Centre” aho abashakashatsi bashobora kubibona ku buryo bworoshye

Abahekuye u Rwanda bahungiye mu mahanga bakomeje gukurikiranwa; abagera ku munani boherejwe gukurikiranwa n’ubutabera mu Rwanda, babiri boherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), abandi babiri bava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umwe muri Canada, umwe muri Norvege, undi muri Uganda n’undi umwe muri Denmark.

Mu rwego rwo kugabanya imanza zinjira mu nkiko, havuguruwe itegeko ry’Abunzi kandi bahabwa ubushobozi mu by’amategeko.

Mu Mibereho myiza…

Kubera gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, impuzandengo y’icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyariyongereye kigera ku myaka 64 mu 2012 kivuye ku myaka 49 mu 2000.

Umubare w’abazi gusoma no kwandika warazamutse ugera kuri 84% ku Banyarwanda bafite hagati y’imyaka 14 na 25

Mu buzima, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yaravuguruwe kugira ngo abaturage bashobore kurushaho kwivuza neza. Ubu ubwisungane mu kwivuza buzajya bucungwa n’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Hatangijwe urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 15

Kurwanya imirire mibi byitaweho cyane, ku buryo hongerewe umubare w’abana bahabwa amata ku ishuri muri gahunda y’inkongoro y’amata kuri buri mwana mu bigo 100 by’amashuri kandi hagatangizwa gahunda yo kugaburira abana ifunguro ryo ku manywa ku mashuri

Mu bwiteganyirize, hatangijwe gahunda yo kwita ku bakozi bishingirwa na RSSB bageze mu za bukuru

Abaturage bavanwe mu manegeka, batuzwa mu midugudu ku kigereranyo kirenze 49% bafashwa kubona amacumbi meza, nyakatsi icika mu gihugu

Ireme ry’uburezi ryatangiye kunozwa…

Gahunda y’uburezi bw’ibanze y’imyaka icyenda (9YBE) yarakomeje kandi gahunda y’imyaka 12 na gahunda ihamye yo kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) zatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Abaturage bagize uruhare mu kwiyubakira ibyumba by’amashuri bituma umubare wabyo wiyongera ugera ku 12,410. Hubatswe kandi andi mashya ya TVET (ubumenyingiro) ku buryo Igihugu kimaze kugira amashuri n’ibigo byigisha imyuga n’ubumenyi ngiro bigera kuri 308.

Mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta byahurijwe muri Kaminuza imwe y’u Rwanda (UR);

Hubatswe isomero rusange ry’Igihugu ku Kacyiru kandi ryatangiye gukora;

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bakomeje gufashwa muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi no kubashakira amacumbi;

Hashyizweho kandi Inteko y’Ururimi n’Umuco, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’ishimwe. Izi nzego zombi zahawe abakozi n’ubushobozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages