00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe kirageze ngo FDLR irandurwe igabweho ibitero - Amb. Barks-Ruggles

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 January 2015 saa 07:49
Yasuwe :

Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda Erica Jean Barks-Ruggles, yasubiyemo ko igihugu cye gishyigikiye ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare mu kurandura umutwe wa FDLR kandi ko igihe kigeze.
Ku ya 26 Mutarama 2014 Ambasaderi Barks-Ruggles yashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame ibyangombwa zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda asimbuye Ambasaderi Donald Colan wasoje imirimo ye mu Rwanda.
Akimara kubonana na Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru (…)

Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda Erica Jean Barks-Ruggles, yasubiyemo ko igihugu cye gishyigikiye ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare mu kurandura umutwe wa FDLR kandi ko igihe kigeze.

Ku ya 26 Mutarama 2014 Ambasaderi Barks-Ruggles yashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame ibyangombwa zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda asimbuye Ambasaderi Donald Colan wasoje imirimo ye mu Rwanda.

Akimara kubonana na Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko USA iri ku ruhande rw’abashaka ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uvugwaho ibikorwa bihungabanya umutekano wo mu karere urandurwa ugabweho ibitero.

Yagize ati “ Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho zihagaze kuri icyo kibazo harasobanutse. Dushyigikiye umugambi wa Loni, AU kuri iki kibazo giteye inkeke ku mutekano muke w’akarere uterwa na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.”

Amb. Erica Jean Barks-Ruggles ashyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira USA mu Rwanda

Yakomeje avuga ko Amerika itigeze itezuka ku mugambi wo gushyigikira yuko FDLR irwanywa ku buryo asanga n’igihe cyarageze ngo uyu mutwe urasweho.

Ati“Turumva igihe kigeze ngo hakoreshwe ingufu za gisirikare mu kurangiza iki kibazo.”

Ambasaderi Barks-Ruggles yatangaje kandi ko icyerekana ko iki gihugu gishyigikiye uyu mugambi ari uko no mu minsi 10 iri imbere Russ Feingold intumwa yihariye ya Perezida Obama mu Karere k’Ibiyaga bigari izaba iri mu Rwanda ije kuganira kuri iki kibazo, USA zemeza ko zigifata mu buryo bukomeye.

Kuwa 16 Mutarama 2015, wari wasuye Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubukungu Uhuriweho n’Ibihugu bigize Ibiyaga Bigari (CEPGL) Ambasaderi wa USA muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) James C. Swan yavuze ko imitwe ibangamiye umutekano mu karere ibarizwa mu burasirazuba bwa RDC igomba kurandurwa kugira ngo abaturage bashobore gukora bafite umutekano n’ibikorwa by’iterambere byiyongere.

Umutwe wa FDLR wari wahawe igihe ntarengwa cy’itariki ya 2 Mutarama 2015 ngo ube washyize intwaro hasi, utabyubahiriza hakitabazwa imbaraga za gisirikare. Gusa wo wasabye ko wakongererwa andi mezi atandatu ukabona gushyira intwaro hasi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages