Mu gihe abanyarwanda bitegura amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2013, ihuriro ry’amashyaka akorera mu Rwanda rirasaba amashyaka atandukanye ndetse n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu matora akozwe mu ituze n’amahoro.
Ku wa gatanu, Anicet Kayigema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe yemewe mu Rwanda, ubwo yatangaga ikiganiro kuri radio yavuze ko igihugu kirimo guteza imbere imiyoborere ya Demokarasi, aboneraho gusaba amashyaka ya politiki kugira uruhare muri politiki nzima baharanira gushakira u Rwanda ibyiza.
Inkuru ya The Newtimes ivuga ko yanasabye abazatora kuzabikora nta bwoba bafite.
Amatora yo muri Nzeri, Ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi rizaba rihanganye n’amashyaka yagaragaje ko atazihuza n’andi mashyaka mu rwego rwo guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Ayo mashyaka ni PS Imberakuri, PSD na PL .
Mu 2008 amashyaka yari yihuje na FPR yegukanye intsinzi mu matora y’abadepite aheruka. Ayo ni PDC, PPC, UDPR, PSP, PSR na PDI.
Kuri ubu umubare munini w’aya mashyaka utekereza kongera kwifatanya na FPR mu matora yo muri Nzeri, n’ubwo ntacyo baratangaza bavuga ko umwanzura uzafatwa igihe cyo gutanga amazina y’abakandida kigeze.
Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko abagera kuri Miliyoni 6 bazatora. Mu 2008 hari hatoye abagera kuri Miliyoni 4.8, Guverinoma ikaba yarateganyije Miliyari eshanu zo kwifashisha muri ayo matora.
Umuvugizi w’ihuriro ry’amashyaka mu Rwanda, Agnès Mukabaranga Umuyobozi wa PDC akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rukeneye ko abaturage bagira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Ati «Amashyaka ya politiki ashobora kugira gahunda n’ibiterezo binyuranye ariko yose agomba kuganisha ku miyoborere myiza, Demokarasi n’iterambere ry’igihugu.»
Nk’uko bisanzwe amashyaka azahatanira imyanya 53 mu nteko kuri 80 iyigize. Indi myanya n’iy’amatsinda adasanzwe harimo imyanya 24 yagenewe abagore, imyanya 2 y’urubyiruko n’umwanya umwe w’uhagarariye abafite n’ubumuga.



















TANGA IGITEKEREZO