00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ijambo ubuhunzi ku banyarwanda rirarangirana na Kamena 2013

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 April 2013 saa 08:06
Yasuwe :

Guhera ku wa 30 Kamena uyu mwaka, impuzi z’Abanyarwanda zavuye mu Rwanda mbere ya 1998 aho ziri hose ku Isi ntizizongera kubarwa nk’impunzi, biteganya n’umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, Ishami ryita ku mpunzi (UNHCR), nk’uko wemejwe ku wa 31 Ukuboza 2011.
Inama ya kabiri y’Abaminisitiri yiga ku ngamba zirebana n’ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda yabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo ku wa kane tariki ya 18 Mata 2013, yongera gusuzuma aho ibihugu bicumbikiye impuzi z’Abanyarwanda bigeze (…)

Guhera ku wa 30 Kamena uyu mwaka, impuzi z’Abanyarwanda zavuye mu Rwanda mbere ya 1998 aho ziri hose ku Isi ntizizongera kubarwa nk’impunzi, biteganya n’umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, Ishami ryita ku mpunzi (UNHCR), nk’uko wemejwe ku wa 31 Ukuboza 2011.

Inama ya kabiri y’Abaminisitiri yiga ku ngamba zirebana n’ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda yabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo ku wa kane tariki ya 18 Mata 2013, yongera gusuzuma aho ibihugu bicumbikiye impuzi z’Abanyarwanda bigeze bishyira mu bikorwa amasezerano ajyanye n’ikurwaho ry’ubuhunzi ku banyarwanda. Iyo nama yahuje ntumwa z’ibihugu bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Congo Brazzaville, Kenya, Malawi, Mozambique, Burundi, Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Zambia.

Muri iyo nama u Rwanda rwari ruhagarariwe n’intumwa zari ziyobowe na Seraphine Mukantabana, Minisitiri wo gucyura impunzi no kurwanya ibiza n’uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Ambasaderi Vincent Karega, baboneyeho n’umwanya wo kuganiriza abari mu nama uko u Rwanda rubona ibibazo bindi biraje ishinga Isi.

Abari mu nama bongeye kwemeranya ko u Rwanda rwageze kuri byinshi mu bukungu n’imibereho myiza, ku buryo nta mpamvu y’ubuhunzi no kuguma mu mahanga ku munyarwanda.

Mu biganiro bagiranye, abari mu nama bagaragaje ko impunzi zanga kugaruka mu Rwanda bitewe nuko akenshi ziba zidafite amakuru nyayo, cyangwa se ugasanga aho bahungiye baramaze kuhashinga imizi.

Abitabiriye iyi nama basobanuriwe gahunda zitandukanye zikorerwa impunzi zitahutse, mu rwego rwo kuzifasha gusubira mu buzima busanzwe, bigaragaza ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kwakira Abaturarwanda bose mu gihugu nk’uko binateganywa n’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho. Nyamara ariko kandi, u Rwanda rwanagaragaje ko ruzafasha abazaba bihitiyemo kuguma mu bihugu bahungiyemo rubafasha kubona ibyangombwa n’impapuro zirimo n’urw’urugendo mu gihe bigaragara ko aho bari babayeho neza.

Abari mu nama basabye ko Leta yareba uko yashyiraho uburyo bworoheye Abanyarwanda bari mu buhungiro kubona impapuro z’inzira. Baniyemeje kandi kongera gushyira imbaraga mu birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kurangiza ubuhunzi kubo bireba. Iyi nama yemeje ko hazashyirwaho gahunda ihamye bafatanije na Leta y’u Rwanda kugira ngo bahangane n’ibibazo bishobora kuvuka.

Abari mu nama bashimiye u Rwanda kuba rugeza ku mpunzi amakuru ku buryo bwihuse kandi banasaba Leta y’u Rwanda gukomeza kuyakwirakwiza vuba uko bishobotse.

U Rwanda rwashimiye ibihugu byamaze gutanganza ko bizubahiriza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guca ubuhunzi runahamagarira abatarabikora kubyihutisha. Rwongeye no kwiyemeza kuzakomeza ibiganiro n’ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda ari na ko rukomeza kubagezaho amakuru y’ingenzi impunzi zikeneye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages