Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR: Democratic Green Party of Rwanda) rishobora kuba ryitegura kwinjira mu biganiro n’andi mashyaka, mu Ihuriro ry’igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko Green Party yasabye kwinjira mu Ihuriro ry’Igihugu Nyungurabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, iryo shyaka rikaba ritegereje kwemererwa cyangwa se guhakanirwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Green Party Habineza Frank, yadutangarije ko bafashe umwanzuro wo gusaba kwinjira muri Forumu y’amashyaka kugira ngo babone umurongo wo kunyuzamo ibitekerezo byabo, kuko uretse ishyaka ryabo ryonyine andi uko ari 10 akorera hamwe.
Agira ati “Twafashe icyemezo ku itariki 7 Werurwe, ariko twanditse nyuma gato. Dutegereje kumenya niba bazatwemerera, kuko ibyo badusabye bijyanye n’amategeko twarabyujuje. Twasanze dukorera hanze ya Forumu twenyine kuko abandi bose barimo. Ntitwabona rero aho ibitekerezo byacu twabitangira, ngo tubiganireho n’abandi tutagiye muri Forumu.”
Akomeza agira ati “Umurongo wacu wa Politiki turacyawukomeje, tuzakomeza gukora nka Opposition. Ibintu twifuza ko bihinduka ntidushobora kubigeraho cyangwa se ngo bihinduke dukora twenyine. Ikindi kandi ishyaka ryacu ryemera ibiganiro. Ni umwanya wo kuganira n’abandi tukamenya gahunda bafite, ndetse tukanazitangaho ibitekerezo.”
Iri shyaka Green Party ryashinzwe ku wa 14 Kanama 2009 ryemererwa gukorera ku mugaragaro mu Rwanda tariki ya 9 Kanama 2013, rikaba ryarabigezeho rinyuze mu nzira itoroshye. Rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi kandi umurongo waryo ritazawutezukaho. Mu minsi ishize ryari ryaratangaje ko rikiga niba rizajya muri Forumu y’amashyaka cyangwa niba ritazajyamo.
Green Party iramutse yemerewe kwinjira muri Forumu yaba ibaye ishyaka rya 11, aho ryajya rigirana ibiganiro n’andi mashyaka yemewe mu Rwanda, kuri Politiki y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO