Guhera tariki ya 30 Kamena 2013, ijambo ubuhunzi ku banyarwanda rizaba nta reme rigifite. Abanyarwanda baba hanze y’igihugu nk’impunzi basaga ibihumbi ijana. Bose basabwa kuba batashye mbere y’iyo tariki, abatabishoboye bakaba mu bihugu bibacumbikiye nk’abanyarwanda batitwa impunzi cyangwa se bagasaba ubwenegihugu bw’aho bari.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo gikuraho ubuhunzi ku banyarwanda, Leta y’u Rwanda ikomeje kugirana ibiganiro n’ibihugu bicumbikiye Abanyarwanda benshi, cyane cyane ibyo ku mugabane wa Afurika. Ku itariki ya 21 n’iya 22 Kamena, i Kigali hateraniye inama yahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), hagamijwe gushakira hamwe uko icyo cyemezo cyashyirwa mu bikorwa ariko Leta ya Congo Kinshasa itera utwatsi itariki ya 30 Kamena.
Minisitiri w’Umutekano muri Congo Kinshasa Richard Muyej Mangeze, mu ijambo rye ubwo iyo nama yatangiraga, yatangaje ko hari byinshi bigombye kubanza gukorwa, mbere y’uko icyemezo gikuraho ubuhunzi ku banyarwanda. Yagaragaje aho igihugu cye gihagaze kuri icyo cyemezo nk’uko bigaragazwa n’inama ya 63 ya UNHCR n’iyabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo muri Mata 2013.
Minisitiri Muyej agira ati “Ku birebana n’uko u Rwanda rusaba gukuraho icyemezo cy’ubuhunzi ku banyarwanda ku wa 30 Kamena, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyahwemye kugaragaza aho ihagaze kuri icyo cyemezo. Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ku mbaraga, ntibyashoboka mu gihe hadashatse umuti urambye ku bibazo byo mu karere… Hari ibigombye gukorwa kugira ngo icyo cyemezo gishyirwe mu bikorwa; icya mbere gutegura gahunda yo gushishikariza impunzi gutaha ku bushake; icya kabiri ni ukumenya umubare w’impunzi ziri ku butaka bwa Congo, na ho icya gatatu ni ugutegura gahunda y’itahuka ryazo kandi bigaterwa inkunga na UNHCR.”
Minisitiri Muyej, akomeza atangaza ko Congo itashyira mu bikorwa itariki ya 30 Kamena hatarashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’impande zombie ndetse na UNHCR bagategura uburyo ibyo bikorwa bizagenda, ku buryo hazaboneka umuti urambye w’ibibazo byugarije akarere kandi impunzi zigataha mu mutekano usesuye.
Imvugo ya Minisitiri w’umutekano muri Congo Kinshasa, Richard Muyej Mangeze, yatumye guhagarika icyemezo cy’ubuhinzi ku banyarwanda bari muri icyo gihugu kiba cyigijwe inyuma, hakabanza kuba indi nama izahuza ibihugu byombi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, mu kwezi k’Ukwakira 2013, ikabera muri RDC.
Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, Selaphine Mukantabana, atangaza ko hagiye gutegurwa uburyo iyo nama izongera kubahuza n’igihugu cya Congo mu gusuzuma icyo kibazo izagera ku myanzuro ifatika, ariko ibindi bihugu bicumbikiye abanyarwanda byemeye gutangira gushyira mu bikorwa icyemezo gikuraho ubuhunzi ku banyarwanda kuva ku wa 30 Kamena 2013.
Inama iheruka yabaye nyuma y’uko hari indi yayibanjirije na none yahuje ibihugu byombi yo ku wa 30 Nyakanga 2010 yabereye i Goma ndetse n’indi yahuje ibihugu byose byo ku mugabane wa Afurika bicumbikiye impunzi nyinshi z’abanyarwanda yabereye i Pretoria ku wa 18 Mata 2013.
Impunzi z’abanyarwanda zisigaye hanze zisaga ibihumbi ijana, abasaga ibihumbi mirongo irindwi babarirwa ku mugabane wa Afurika, muri bo abenshi bibera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO