Ibi byatangajwe na Amabasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri iki Cyumweru, ubwo yagarukaga ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda mu byiciro bitandukanye n’uko izahuka rya bimwe mu bikorwa rihagaze nyuma ya COVID-19.
Yagize ati “Ubufatanye n’ubushuti hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda byagize uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’ibihugu byombi, u Bushinwa n’u Rwanda. Ni ubufatanye bwazaniye inyungu zifatika abaturage b’u Bushinwa n’ab’u Rwanda,”
Ambasaderi Wang Xuekun yavuze ko hari ibikorwa byinshi byagiye bikorwa hagati y’ibihugu byombi mu gushimangira uwo mubano.
Nko mu bijyanye n’uburezi, yavuze ko hari ubufatanye hagati ya kaminuza zo mu Bushinwa n’izo mu Rwanda mu bijyanye no gukora ubushakashatsi, hari ikigo cy’ubushakashatsi cya Sino-Africa Joint Research Center cyashyizwe mu Rwanda, Abanyarwanda benshi bajya kwiga mu Bushinwa ndetse hari abarimu b’Abanyarwanda bigisha Ikinyarwanda mu Bushinwa.
Mu bijyanye n’ubuzima, Ambasaderi Wang Xuekun, yavuze ko hari itsinda ry’abaganga bo mu Bushinwa bamaze imyaka isaga 40 bakorera mu Rwanda, hari kandi n’ibitaro bya Masaka biri kubakwa binyuze muri ubu bufatanye bizaba bimwe mu by’icyitegererezo mu Rwanda.
Uretse ibyo, Ambasaderi Wang Xuekun yanagaragaje ko n’u Bushinwa bwungukira byinshi muri uyu mubano, kuko nko mu mwaka ushize ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byiganjemo ikawa, icyayi n’urusenda, byageze ku gaciro ka Miliyoni 131 USD.
Ambasaderi Wang Xuekun yongeho ati “Ikindi cy’ingenzi ni uko u Rwanda rwabaye icyambu gifasha sosiyete nyinshi zo mu Bushinwa kwinjira ku isoko ry’ibindi bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba na Afurika muri rusange.”
Ubu bufatanye bw’ibihugu byombi mu byiciro bitandukanye, Ambasaderi w’u Bushinwa yashimangiye ko ari ibihamya bifatika ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ingenzi ku iterambere ry’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!