00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango itabara yiteguye gufasha impunzi z’ibitero kuri FDLR

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 2 February 2015 saa 09:05
Yasuwe :

Imiryango itabara yemeje ko yiteguye gufasha impunzi z’ibitero kuri FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda ukorera mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuvugizi w’Ibiro bya Loni bihuza ibikorwa by’ubutabazi mu Majyaruguru ya Kivu, Vicky Prekabo, yabwiye itangazamakuru ko biteguye gufasha impunzi zose zizahunga ubwo ingabo za Congo zizaba zigaba ibitero kuri FDLR.
Yagize ati « Dukora akazi kacu nko mu bihe byashize. Turi hariya twiteguye ko hari abaturage bakenera (…)

Imiryango itabara yemeje ko yiteguye gufasha impunzi z’ibitero kuri FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda ukorera mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Umuvugizi w’Ibiro bya Loni bihuza ibikorwa by’ubutabazi mu Majyaruguru ya Kivu, Vicky Prekabo, yabwiye itangazamakuru ko biteguye gufasha impunzi zose zizahunga ubwo ingabo za Congo zizaba zigaba ibitero kuri FDLR.

Yagize ati « Dukora akazi kacu nko mu bihe byashize. Turi hariya twiteguye ko hari abaturage bakenera ubufasha. Twiteguye ku buryo bushoboka abahunga bose, n’abakurwa mu byabo n’ibikorwa bya gisirikare.”

Bamwe barwanyi ba FDLR

Vicky Prekabo yagaragaje ko buri gihe uko abaturage bavuye mu byabo, abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahura bakarebera hamwe igikenewe.

Umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Martin Kobler, yatangaje mu bikorwa byo kurasa ku mutwe wa FDLR, hazaraswa abitwaje intwaro. Yizeza ko hazatazakomwa ku basivile.

Umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi “UNSC 2147” wo mu 2014 n’umwanzuro 20198 yemerera MONUSCO na Leta ya Congo kugaba ibitero bya gisirikare kuri FDLR.

Mu cyumweru gishize Leta ya Congo Kinshasa yasohoye itangazo rivuga ko yatangije ibitero kuri uyu mutwe, ibi ariko bikabonwa na bamwe ko ari uburyo bwo gushimisha amahanga.

Abadipolomate bo mu bihugu by’ibihangange batashatse kuvuga amazina yabo babwiye ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko Gen. Mandevu uzayobora ingabo zizagaba ibitero kuri FDLR ari ku rutonde rw’abashakisha rwa MONUSCO ashinjwa ibyaha 121 birimo iby’ubugizi bwa nabi ubwicanyi no gufata ku ngufu.

Muri Nyakanga 2014, ICGLR na SADC byahaye FDLR itariki ntarengwa ya 2 Mutarama 2015 kuba yashyize intwaro hasi ku neza, itabikora hakitabazwa ingufu za gisirikare, uyu mutwe ntiwabikora, iyo tariki irenzeho ukwezi kose.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages