00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka z’urudaca ku ihinduka ry’itegeko ry’umuryango

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 May 2013 saa 01:01
Yasuwe :

Mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri Komisiyo ya Politike hakomeje impaka z’urudaca ku ihinduka ry’itegeko rigenga umuryango, ku gace karebana n’imyaka yo gushyingirwa.
Itegeko rigenga umuryango ryateje impaka ni irigena imyaka yo kurongorwa ku mwana w’umukobwa ndetse no kurongora ku mwana w’umuhungu. Itegeko u Rwanda rugenderagaho ni ryo mu mwaka 1988 rigena ko imyaka yo gushyingirana ari 21. Iyi myaka ngo ikaba ari myinshi ndetse ari imbogamizi kuri bamwe bashaka gushinga (…)

Mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri Komisiyo ya Politike hakomeje impaka z’urudaca ku ihinduka ry’itegeko rigenga umuryango, ku gace karebana n’imyaka yo gushyingirwa.

Itegeko rigenga umuryango ryateje impaka ni irigena imyaka yo kurongorwa ku mwana w’umukobwa ndetse no kurongora ku mwana w’umuhungu. Itegeko u Rwanda rugenderagaho ni ryo mu mwaka 1988 rigena ko imyaka yo gushyingirana ari 21. Iyi myaka ngo ikaba ari myinshi ndetse ari imbogamizi kuri bamwe bashaka gushinga ingo batarayigezaho.

Ubwo Komisiyo ya Politike yatangiraga gusuzuma umushinga w’iri itegeko rigenga abantu n’umuryango, abadepite ntabwo bemera ko umuntu ashobora gushyingirwa afite imyaka 18. Abadepite bemeza ko umukobwa cyangwa umuhungu w’imyaka 18 aba akiri mutoya, ku buryo kubaha uburenganzira bwo gushyingirwa ari bumwe mu buryo bwo gukurura amakimbirane ndetse n’ibibazo mu muryango.

Abadepite bemezaga ko yaba umuhungu cyangwa umukobwa w’imyaka 18 atabasha gukorera urugo rwe uko bikwiye, bikaba bishobora gutuma abana babyaye bakicwa n’inzara ndetse no kutabasha kubakorera bimwe mu byo umwana ashaka nko kubarihira amashuri, kubavuza n’ibindi.

Perezida wa Komisiyo ya Politike mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Depite Kayiranga Alfred Rwasa na we yemeza ko umwana w’imyaka 18 atabasha gutunga urugo. Nk’uko Rwasa yabivuze ngo mu turere 19 babashije kugeramo, abaturage babagaragarije ko umuntu w’imyaka 18 aba akiri muto cyane ndetse n’ingingo ze z’umubiri ziba zitarakomera.

Dushimiyimana Lambert umukozi muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibijyanye no kuvugurura amategeko aganira na Radiyo Ijwi ry’Amerika, avuga ko umuntu w’imyaka 18 afatwa nk’umuntu ukuze imbere y’amategeko.

Mukakarisa Languide umubyeyi w’imyaka 35 utuye mu murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali waganiriye na IGIHE avuga ko umukobwa ushyingiwe afite imyaka 18 aba yishyize mu bibazo. Ati “Kubaka urugo ni ikintu gisaba ubwitonzi no gushishoza. Ahubwo n’imyaka 21 ni mike cyane. Ubundi umuhungu aba akwiriye gushaka umugore afite imyaka 27, na ho umukobwa nibura afite imyaka 24. Byaba byiza hashyizweho itegeko ahubwo bakayongera aho kuyigabanya.”

Uyu mushinga w’itegeko uracyari muri Komisiyo ya Politique uramutse wemejwe wakomeza ukajya kwigirwa hamwe mu nteko rusange y’abadepite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages