00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyanzuro y’inama nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 November 2013 saa 07:28
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2013, i Kigali muri Stade ntoya Amahoro hateraniye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-INKOTANYI ifite intego igira iti “URUBYIRUKO RUKUNDA IGIHUGU INKINGI Y’ITERAMBERE RIRAMBYE”.
Inama yatangijwe kandi iyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR- INKOTANYI, Nyakubahwa NGARAMBE Franҫois.
Inama yaganiriye ku ngingo zikurikira:
1. Uruhare rw’Urubyiruko mu iterambere; 2. Gahunda ya NDI UMUNYARWANDA; 3. (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2013, i Kigali muri Stade ntoya Amahoro hateraniye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-INKOTANYI ifite intego igira iti “URUBYIRUKO RUKUNDA IGIHUGU INKINGI Y’ITERAMBERE RIRAMBYE”.

Inama yatangijwe kandi iyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR- INKOTANYI, Nyakubahwa NGARAMBE Franҫois.

Inama yaganiriye ku ngingo zikurikira:

1. Uruhare rw’Urubyiruko mu iterambere;
2. Gahunda ya NDI UMUNYARWANDA;
3. Imiterere y’Urugaga rw’Urubyiruko n’inshingano.

Muri iyi nama hakozwe kandi Amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye k’Umuryango FPR-INKOTANYI n’Abakandida bazatorwamo 5 bazahagararira Urubyiruko muri Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw’Igihugu, nk’uko byemejwe n’Inama Nkuru y’Umuryango yo ku wa 05 Gicurasi 2012.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatanzwe kuri buri ngingo, abagize Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko bafashe imyanzuro ikurikira:

1. Bashimiye Umuryango FPR-INKOTANYI urangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME,Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wawo kubera ijambo n’agaciro bihabwa Urubyiruko mu nzego zose;

2. Guhuza imbaraga, bagahanga imirimo bagamije kwiyubaka no kubaka Umuryango nyarwanda ndetse no gukora ubukangurambaga bushingiye kuri Politike na Idewoloji by’Umuryango FPR-INKOTANYI;

3. Guharanira KWIGIRA no kwihesha AGACIRO kugirango buri munyarwanda agire imibereho myiza;

4. Kuba ku isonga muri gahunda mpinduramatwara mu banyarwanda bose no gukomeza kugira uruhare mu kwihutisha gahunda ya NDI UMUNYARWANDA kandi ikaba umusingi wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenocide n’ivangura iryo ariryo ryose ikagezwa no ku Banyarwanda aho bari hose mu gihugu no hanze yacyo;

5. Kurangwa n’Indangagaciro nyarwanda zirimo: gukorera kuri gahunda, kubahiriza igihe, Kwiyubaha ,kudakunda ikuzo… no kwimakaza kirazira mu rubyiruko rw’u Rwanda;

6. Abagize inama Nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI batoye komite Nyobozi n’ abakandida bazatorwamo bazatorwamo 5 bazahagararira Urubyiruko muri Komite Nyobozi y’Umuryango FPR- INKOTANYI ku rwego rw’Igihugu ku buryo bukurikira:

ABAGIZE KOMITE NYOBOZI Y’URUGAGA RW’URUBYIRUKO KU RWEGO RW’IGIHUGU

–  Perezida : UMUHOZA Rose Marie Diane
–  Visi Perezida: RUKUNDO Emmanuel
–  Umunyamabanga: MUSANIWABO Jeanne
–  Ushinzwe imiyoborere myiza: NSANZABANKUNDA Vincent
–  Ushinzwe ubutabera: NTAKIRUTIMANA Cecile
–  Ushinzwe ubukungu: BAMPIRIYE Evelyne
–  Ushinzwe imibereho myiza: INGABIRE Asiah

ABAKANDIDA MURI KOMITE NYOBOZI Y’UMURYANGO KU RWEGO W’IGIHUGU

1. MUKOBWA Justine
2. WAMARA Wilson
3. Dr UTUMATWISHIMA Abdallah
4. UWAMARIYA Francine
5. NTEZIRYAYO Aloys
6. RUSIRARE David
7. GAKANDA Francoise
8. NSANZIMANA Ildephonse
9. UWIMANA Claudine
10. MUSONI NDAMAGE Yves

Bikorewe i Kigali kuwa 23 Ugushyingo 2013. Iyi myanzuro yashyizweho umukono na MUSANIWABO Jeanne (Umunyamabanga Mukuru) na UMUHOZA Rose Marie Diane (Perezidante w’Urugaga rw’Urubyiruko rushingiye ku Muryango FPR Inkotanyi).

Uretse kuba inama byari n'igitaramo, kuko Impala de Kigali ntibahatanzwe
Senderi International Hit yasusurukije abitabiriye inama nkuru y'urugaga rw'urubyiruko
Igishakamba na cyo nticyabuze mu birori
Abari bahari bose bari banezerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages