00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indi nama kuri FDLR ni ukwangiza umwanya n’amafaranga-Mushikiwabo

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 9 January 2015 saa 02:39
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, asanga inama y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR n’umuryango w’Ubukungi w’Ibihugu bya Afurika y’Epfo (SADC) izabera i Luanda muri Angola yongera kwiga ku kibazo cya FDLR izaba ari iyo ugupfusha ubusa umwanya n’amafaranga.
Nk’uko Ikinyamakuru The New Times kibitangaza, Minisitiri Mushikiwabo yatunguwe no kubona mu bitangazamakuru handitse ko hatumijwe indi nama izahuza (…)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, asanga inama y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR n’umuryango w’Ubukungi w’Ibihugu bya Afurika y’Epfo (SADC) izabera i Luanda muri Angola yongera kwiga ku kibazo cya FDLR izaba ari iyo ugupfusha ubusa umwanya n’amafaranga.

Nk’uko Ikinyamakuru The New Times kibitangaza, Minisitiri Mushikiwabo yatunguwe no kubona mu bitangazamakuru handitse ko hatumijwe indi nama izahuza abayobozi ba SADC na ICGLR, igamije kwiga ku cyakurikiraho nyuma yo kwinangira gushyira intwaro hasi kwa FDLR, igihe ntarengwa uyu mutwe wahawe kikaba kimaze kurengaho icyumweru.

Ati “Natunguwe no gusoma mu bitangazamakuru ko inama izaba igamije kwiga ikizakurikiraho kuri FDLR, ku Rwanda, ibyavuzwe birahagije. Niba ibihugu birebwa n’icyo kibazo ndetse na MONUSCO batiteguye kugaba ibitero, nibura bareka kwirirwa bapfusha ubusa umwanya n’amafaranga, bakora amanama adashira kandi yiga ku bintu bimwe.”

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Jacob Zuma, Umuyobozi wa SADC, yashyize ahagaragara itangazo ritumiza inama y’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango ndetse n’ab’ibigize ICGLR, izabera i Luanda muri Angola kuwa 15 na 16 Mutarama 2015, igamije kwiga ku cyakurikiraho nyuma y’aho FDLR yanze kubahiriza igihe yahawe ngo ishyire intwaro hasi.

Ku wa 2 Nyakanga 2014, mu nama nk’iyo, yigaga ku miterere y’umutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, by’umwihariko umutwe wa FDLR, ni bwo abo bakuru b’ibihugu bafashe umwanzuro w’uko uwo mutwe nuba utashyize intwaro hasi mu gihe cy’amezi atandatu uhawe, uzahita ugabwaho ibitero ukazamburwa ku gahato.

Minisitiri Mushikiwabo, yavuze ko niba uwo mutwe waranze kubahiriza igihe wahawe ndetse n’ibindi (bihe) byose wahawe mbere y’ayo mezi atandatu, hakiyongeraho inama zitandukanye zateranye ziga kuri icyo kibazo, icyari gisigaye ari ukwambura intwaro ku mbaraga za gisirikare uwo mutwe wa FDLR urimo bamwe bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati “Nta bundi buryo bukwiye gukurikiraho butari ubwumvikanyweho n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ndetse n’ihuriro rya SADC na ICGLR, mu gihe kirenga umwaka ushize.”

Ubutumire bwa Jacob Zuma bwateye bamwe urujijo

Sheikh Omar Khalfan, umwarimu wigisha Politiki n’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza y’u Rwanda, yibaza ikizigirwa muri iyo nama kikamuyobera.

Ati “Ni inama igamije amatora y’uko ibyemezo byafashwe mbere byashyirwa mu bikorwa cyangwa byaseswa, nshishikajwe no kureba ikizigirwa muri iriya nama. Umugambi wari usobanutse wo gushyira hasi intwaro mu mezi atandatu, bitaba ibyo bakazamburwa.”

Amahanga akomeje kotsa igitutu abarebwa n’ikibazo cya FDLR

Amahanga akomeje kotsa igitutu Leta ya Congo Kinshasa na MONUSCO, ndetse Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, yahamagaye Perezida Joseph Kabila ku wa Gatatu w’iki cyumweru, amuhatira guhuza n’abandi mu mugambi wo kwambura intwaro FDLR.

Intumwa zidasanzwe mu Karere k’ibiyaga Bigari na zo ziri mu bahatira kwambura intwaro uwo mutwe, ndetse n’u Bwongereza bwiyemeje gushyigikira irwanywa ry’imitwe yitwaza intwaro, nk’uko William Gelling intumwa y’icyo gihugu mu Rwanda yabitangaje abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Kugeza ubu hamaze gutahuka no gusubizwa mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR basaga ibihumbi 11mu myaka ishize.

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR badashyira intwaro hasi cyaganiriweho igihe kirekire, ndetse na Leta y’u Rwanda ikomeza gushishikariza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na MONUSCO gushyira mu bikorwa imyanzuro itandukanye yafashwe, nk’uwa “UNSC 2147” wo mu 2014, w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi. n’umwanzuro 20198 yombi iteganya ibikorwa bya gisirikare mu kwambura intwaro FDLR.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages