Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bukorera Arusha muri Tanzania, butangaza ko bwohereza indorerezi 36 mu matora y’Abatepite ateganyijwe tariki ya 16 Nzeri, bitezwe kugera i Kigali kuri uyu munsi, tariki ya 10 bakazayakurikirana kugeza kuri 19 Nzeri 2013.
Amakuru dukesha Daily News avuga ko hashize iminsi mike hategurwa iri tsinda, mu rwego rwo kwimakaza demokarasi mu karere ndetse hanakurikizwa ubutumire bwa Guverinoma y’u Rwanda, bwasabaga abayobozi ba EAC kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 16 kugeza ku wa 18 Nzeri 2013.
Itsinda riraba riyobowe na Musa Sirma, Umunyakenya wari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rikaba ritazanywe no gukurikirana amatora gusa ahubwo ryiteze no gukurikirana miyiteguro yayo mu minsi itanu ibura ngo igihe nyir’izina kigere.
Abayobozi 36 bitabira barimo abagize inteko ishinga amategeko muri EAC (EALA), abayobozi baturutse muri komisiyo z’amatora n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu by’umuryango no mu bunyamabanga bwa EAC.
Nyuma yo gukurikirana amatora yo mu Rwanda iri tsinda riteganya gusuzuma no gutanga umwanzuro ku buryo amatora yagenze, niba mu mucyo cyangwa mu karengane ku mashyaka amwe n’amwe, hanyuma ritange ibyo ritekereza ko byahindurwa ku matora yazaba ubutaha.
Ibi byose bizasuzumwa hagendewe ku mahame y’umuryango muri rusange, ndetse no ku mategeko agenga igihugu cy’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO