00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indorerezi za EAC zirasaba Abanyarwanda kwitabira amatora y’abadepite mu kinyabupfura

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 12 September 2013 saa 09:18
Yasuwe :

Itsinda ry’indorerezi 40 zoherejwe n’ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburairazuba (EAC), zije gukurikirana amatora, rirasaba Abanyarwanda kwitabira amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2013, ari benshi kandi mu kinyabupfura.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, uhagarariye iri tsinda Musa Sirma avuga ko ubutumwa bwa mberre batanze ari ubwo gukomeza amahoro n’ubufatanye bw’Abanyarwanda, mu gihe bihitiramo intumwa za rubanda zizabagirira umumaro.
Sirma umuyobozi w’itsinda (…)

Sirma umuyobozi w’itsinda akaba na Minisitiri muri Kenya ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko amatora yizewe muri EAC ari inzira y’ubufatanye no guteza imbere Demokarasi, biri mu migabo n’imigambi y’akarere.

Sirma yagize ati «Ubu butumwa bw’amahoro mbugeneye Abanyarwanda mu izina rya EAC. Ndasaba Abanyarwanda kwitabira amatora y’intumwa zabo, buzuza ibyo basabwa bibafitiye inyungu, kandi bakabikora mu kinyabupfura.»

Amaruru dukesha ikigo cy’igihugu cy’amakuru (RNA) avuga ko Sirma yashimangiye ko bazagenzura amatora bagendeye ku mahame y’umuryango muri rusange, ndetse no ku mategeko agenga igihugu cy’u Rwanda.

Iri tsinda ry’indorerezi rigizwe abagize inteko ishinga amategeko muri EAC (EALA), abayobozi baturutse muri komisiyo z’amatora n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu by’umuryango n’abaturutse mu bunyamabanga bwa EAC.

Izi ndorerezi biteganyijwe ko zizava mu Rwanda ku itariki ya 19 Nzeri, mu gihe imyanzuro y’amatora izatangazwa ku wa 20 Nzeri 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages