U Rwanda ruravuga ko ingabo z’u Rwanda zakoranye neza n’iz’u Bufaransa mu murwa mukuru wa Centrafrique.
U Rwanda rufite abasirikare 850 muri iki gihugu, naho u Bufaransa bufite abasirikare ibihumbi bibiri.
Imibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa yakunze kurangwamo amakimbirane akomeye, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho iki gihugu gishyirwa mu majwi kuyigiramo uruhare.
Ibi byongeye gushimangirwa na Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya JeuneAfrique aho yavuze ko ibihugu by’u Bubiligi n’u Bufaransa byagize uruhare rutaziguye (direct) mu mitegurire ya politiki ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yongeraho ko u Bufaransa bwo bwanagize uruhare rutaziguye no mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.
Perezida Kagame yavuze ko abasirikari b’Abafaransa boherejwe mu Rwanda muri Kamena 1994 mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye mu cyiswe Operation Turquoise, bijanditse mu bwicanyi.
Gusa ingabo z’u Rwanda zahose zitwa (RPF), zaje guhagarika Jenoside zitsinda ingabo za Leta ya MRND zafashwaga n’iz’u Bufaransa.
Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa zaje kongera guhurira muri Centrafrique gusa zose zifite umugambi wo kugarura amahoro kubera ubwicanyi bwakorwaga n’imitwe ibiri (Seleka na Antibalaka).
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig.Gen.Joseph Nzabamwita, avuga ko izi ngabo zakoranye neza cyane kuko ngo ari nazo zari zifite ibikoresho bikomeye.
Gen. Nzabamwita aragira ati "Abafaransa bari bafite ingabo zigera ku bihumbi 2, natwe twari dufite abasirikare 850, u Bufaransa n’u Rwanda byari ibihugu bifite ibikoresho bihagije kurusha izindi ngabo.”
Uyu muvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko ngo ingabo z’u Bufaransa n’iz’u Rwanda bari abagabo babiri bose bari mu murwa mukuru Bangui.
Brig. Gen. Nzabamwita yakomeje agira ati "Kuba u Bufaransa n’u Rwanda byari ibihugu bifite abasirikare kandi bafite ibikoresho bihagije, ibi byatumye twese dushobora kugarura amahoro.”
Kugeza ubu u Rwanda rwamaze gusimbuza zimwe mu ngabo zarwo zari muriki gihugu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (MISCA).
Izi ngabo zari zigize itsinda ry’abasirikare 850 zifite ubutumwa bwo kugarura amahoro no kurinda Perezida w’inzibacyuho wa Centrafrique, Catherine Samba-Panza.
Izi ngabo zahise zisimburwa n’abandi basirikare b’u Rwanda 750 nabo bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).
























TANGA IGITEKEREZO