Umwe mu basirikare bakuru ba FARDC utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko batangiye kurasa kuri FDLR kuva mu gicuku.
Ati” Twazindutse kare tugaba ibitero kuri FDLR kandi bizakomeza igihe cyose abarwanyi bayo bataramanika amaboko.”
Yavuze ko ibitero byatangiriye muri Uvira kandi ko ingabo za Congo zidafashijwe na gato n’ingabo za Loni ziri muri icyo gihugu, MONUSCO.
Uwo musirikare mukuru yemeje ko ibyo bitero biri kugabwa kuri FDLR biyobowe na Brig.Gen. Espera Masudi mu gace ka Mulenge ku murambi wa Uvira.
Byari byitezwe ko ingabo za Congo zizagaba ibitero kuri FDLR zifatanyije na MONUSCO ariko nyuma Loni ivaniraho Congo ubufasha ivuga ko abajenerali Bruno Mandevu na Sikabwe Fall bagenwe kuyobora ibyo bitero bashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Nyuma y’aho Leta ya Congo nayo yatangaje ko itagikeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose bwa MONUSCO.
Loni ivuga ko abarwanyi ba FDLR basigaye mu Burasirazuba bwa Congo babarirwa hagati y’1500 na 200.
Bashinjwa ibyaha guhonyora uburenganzira bwa muntu, gufata ku ngufu, no kwinjiza abana mu gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
FDLR ikorera muri izo ntara kuva mu 1994, bamwe mu bayigize bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mwaka ushize Umuryango Mpuzamahanga wahaye uyu mutwe amezi atandatu ngo ube washyize intwaro hasi ariko zishyirwa hasi n’abarwanyi batageze kuri 300.



















TANGA IGITEKEREZO