Mu gihe Loni ihakana ko yahagaritse ubufasha bwayo mu bitero kuri FDLR, bamwe mu basirikare ba Congo Kinshasa (FARDC) bari bateguwe kurwana urwo rugamba, birirwa banywera inzoga hafi y’ibirindiro bya FDLR bategereje amabwiriza yo gutangiza ibitero.
FARDC yari yamaze gutegura ingabo zizatera FDLR zifatanyije n’iza Loni ziri muri icyo gihugu ariko Loni yanga gukorana n’abajenerali bari baziyoboye kuko hari ibyaha by’intambara ibashinja.
Umunyamakuru wa BBC Maude Julien wageze aho izo ngabo za FARDC zikambitse hafi y’agace kigaruriwe na FDLR, yatangaje ko yasanze benshi mu basirikare birirwa banywa inzoga zengerwa muri ako gace, mu gihe bagitegereje amabwiriza y’ibitero aturutse i bukuru.
Maude yemeza ko ingabo za Congo Kinshasa zitagira ikinyabupfura n’ubushake ku buryo zatera FDLR zitabifashijwemo na MONUSCO.
Kwirirwa zipfa ubusa ntibigaragara ku ngabo za FARDC gusa, kuko umutwe w’ingabo washyizweho na Loni ku ya 28 Werurwe 2013 ngo urandure imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, FIB, na wo wicaye ubusa, utegereje ko Loni yawutegeka kurandura FDRL nk’uko wabigenjereje M23.
Kurwanya FDLR byari mu nshingano z’uyu mutwe ugizwe n’ingabo 3,069, za Malawi, Tanzania na Afurika y’Epfo, wanafashije FARDC kurwanya M23 no mu bindi bitero bihashya imwe mu mitwe yitwaje intwaro.
Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo Capt. Jaco Theunissen avuga ko nta na kimwe uwo mutwe wakora udahawe uburenganzira na Loni.
Ati "Ingabo ziri mu maboko ya Loni, ibitero kuri FDLR ni bo babigenga kandi ibyo bavuze tubyemera inyuguti ku yindi.”
Loni yivuguruje ku byo guhagarika gufasha RDC guhashya FDLR
Kuwa kane w’icyumweru gishize, Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko Umuryango w’abibumbye wavanyeho ubufasha wari guha Congo Kinshasa mu bitero kuri FDLR ikaba igitegereje ko ikibazo cy’abo bajenerali gikemuka ikabusubizaho.
Ariko ikinyamakuru Bloomberg kivuga ko umukuru wa MONUSCO, Martin Kobler ibyo yabihakanye yivuye inyuma ku wa gatatu ku ya 11 Gashyantare 2015.
Kobler yavuze ko MONUSCO na Congo bikiri kwiga ku bufasha MONUSCO izatanga n’uko izabutanga.
Ikibazo cy’abajenerali babiri bari gutuma FDLR itagabwaho ibitero cyari kuba cyoroshye iyo Congo Kinshasa yemera kubasimbuza abandi.
Ariko ku wa kane w’icyumweru gishize Congo Kinshasa yateye utwatsi ubusabe bwa Loni bwo kuba yasimbuje abajenerali babiri bayoboye ingabo zizagaba ibitero ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bitarenze ku ya 13 Gashyantare.
Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa yabwiye abanyamakuru ko Congo idateze gusimbuza abo basirikare bashinjwa na Loni ubugizi bwa nabi, kuko amategeko agenga iyirukanwa ry’abasirikare icyo gihugu kigenderaho atabyemera.
Ati "Twirukana cyangwa tugasimbuza umusirikare mukuru iyo yafunzwe mu nkiko zacu za gisirikare. Kandi icyo kintu ntikigeze kibaho.”
Impuguke muri Politiki ya Congo Jason Stearns asanga Perezida Kabila adahangayikishijwe no kurandura umutwe wa FDLR, ahubwo ko muri iyi minsi ahugijwe no kureba uko yakongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2016.


















TANGA IGITEKEREZO