00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Inzego zo hasi iyo zidakomeye, izo hejuru ziba zubakiye ku busa”

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 March 2014 saa 07:27
Yasuwe :

Mu nzego z’ibanze usanga abazijyamo bo ubwabo batigirira ubushake n’icyizere cyo kumva ko batagombye gusa n’aho bahaswe. Akenshi abazijyamo batangwa n’abandi rimwe na rimwe abakazihaye imbaraga bakabyanga, ahubwo bagahitamo koherzayo abandi. Uko umuntu yinjiyemo bamusunitse n’ibyo akora bisaba gusunika, ibyo bigira ingaruka no ku nzego zo hejuru.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2014, mu murenge wa Kimihurura mu gikorwa cyo gusimbuza abayobozi b’inzego za FPR ku rwego rw’umurenge (…)

Mu nzego z’ibanze usanga abazijyamo bo ubwabo batigirira ubushake n’icyizere cyo kumva ko batagombye gusa n’aho bahaswe. Akenshi abazijyamo batangwa n’abandi rimwe na rimwe abakazihaye imbaraga bakabyanga, ahubwo bagahitamo koherzayo abandi. Uko umuntu yinjiyemo bamusunitse n’ibyo akora bisaba gusunika, ibyo bigira ingaruka no ku nzego zo hejuru.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2014, mu murenge wa Kimihurura mu gikorwa cyo gusimbuza abayobozi b’inzego za FPR ku rwego rw’umurenge abari baziyoboye bagiye ku rwego rwo hejuru, byagarutsweho ko iyo umuntu agiye mu mwanya bagombye kubimusaba cyangwa se bamusunitse, n’ibyo akora ari uko bigenda kandi bikagira ingaruka no ku bamushyizeho ndetse no ku zindi nzego zo hejuru.

Nshimiye Joseph, umukozi uhoraho mu Biro bya FPR mu karere ka Gasabo atangaza ko inzego z’Umuryango zubatse nk’uko iz’ubutegetsi bwite bwa Leta na zo zubatse, ku buryo abazirimo bagomba gukorana n’abakora mu nzego z’ibanze. Ariko kandi ahwitura abatora n’abajya mu myanya.

Agira ati “Mujye mwibuka ko uo mwatoye musunika cyangwa se mukabona ko ari imburamukoro, mu mikorere na bwo bizaba gusunika, ndetse n’umusaruro ube uw’imburamukoro. Urwego rudafite amaguru akomeye ruba runagana, tugomba kubaka inzego zo hasi zikomeye kugira ngo izo hejuru zigire urufatiro rukomeye ze gufatira ku busa. Ibyo byose kandi nit we tugomba kubigiramo uruhare.”

Gakwaya Laurence watorewe kuyobora FPR mu murenge wa Kimihurura atangaza ko nta gishya agiye kuzana ahubwo agiye gukomeza ibisanzwe. Agira ati “Nta gishya nzakora kitari mu nkingi z’Umuryango FPR Inkotanyi, kandi nzagerageza gufatanya na bagenzi banjye dukore ibyo tugomba gukora kandi tubyubahirize. Icyo tuzashyira imbere cy’umwihariko ni ukunoza itumanaho hagati yacu, ikigaragaye kitagenda neza turebe uko twagikemura mu maguru mashya. Ikindi ni ugukorera mu mucyo nta bwiru.”

Hon. Habimana Saleh wasimbuwe kuri uwo mwanya ashima ko hari byinshi byagezweho birimo amatara yo ku mihanda yabafashije mu gucunga umutekano n’isuku, byatumye umurenge wa Kimihurura utsindira imodoka yatanzwe n’Umujyi wa Kigali. Avuga ko ariko abanyamuryango bakigenda biguruntege mu gutanga umusanzu kandi ari wo nkingi y’ibikorwa byabo.

Umurenge wa Kimihurura ugizwe n’utugari dutatu ari two Rugando, Kimihurura na Kamukina. Akagari ka Rugando gafite amatara ku mihanda ikanyuramo ku buryo no ku y’ibitaka uyahasanga ariko n’utundi ngo twitegura kuyashyiraho. Ako kagari kandi karimo Hoteli 5, izindi 5 zirubakwa zirimo Convention Centre.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages