00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka Green Party mu matora y’Abadepite

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 26 July 2013 saa 04:00
Yasuwe :

Ishyaka rigamije Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party), ryamaze gushyikirikiza ibyangombwa ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere risaba kwemererwa gukora ku mugaragaro nk’umutwe wa Politiki wemewe mu Rwanda. Riramutse ribonye icyemezo nibura mu cyumweru kimwe ntacyaribuza kwitabira amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 nk’uko Umuyobozi waryo abyemeza.
Ishyaka Green Party ryasohoye itangazo rimenyesha ko uyu munsi ryamaze gutanga ibyangombwa byose (…)

Ishyaka rigamije Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party), ryamaze gushyikirikiza ibyangombwa ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere risaba kwemererwa gukora ku mugaragaro nk’umutwe wa Politiki wemewe mu Rwanda. Riramutse ribonye icyemezo nibura mu cyumweru kimwe ntacyaribuza kwitabira amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 nk’uko Umuyobozi waryo abyemeza.

Ishyaka Green Party ryasohoye itangazo rimenyesha ko uyu munsi ryamaze gutanga ibyangombwa byose bisabwa n’amategeko kugira ngo umutwe wa Politiki wemererwe gukora ku mugaragaro.

Umuyobozi w’Ishyaka Green Party, Dr Habineza Frank mu kiganiro na IGIHE yagize ati "Turamutse duhawe ibyangombwa nibura mu cyumweru kimwe ntacyatubuza guhiganwa mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013. Ariko biramutse bitagenze bityo twategereza andi matora ari imbere."

Habineza Frank avuga ko ubusanzwe ibyangombwa bitangwa mu gihe kitarenze ukwezi ariko bafashijwe bikaboneka vuba byabafasha gutanga abakandida mu matora y’Abadepite yo ku wa 16 Nzeri 2013.

Ibyangombwa bitanzwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere nyuma y’uko Ishyaka Green Party rikoresheje inama rusange ku wa 21 Kamena 2013 n’itegeko ngenga rigenga imitwe ya Politiki mu Rwanda No 10/2013/0L ryo ku wa 11 Nyakanga 2013, ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 12 Nyakanga 2013.

Habineza Frank Umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages