00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PDC mu rugamba rwo gushishikariza abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 20 June 2014 saa 10:12
Yasuwe :

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) rirahamagarira abagore gushishikarira no gutinyuka kujya mu nzego zifata ibyemezo kuko atari byiza ko ibitekerezo byabo bihezwa, kuko byaba ari igihombo gikomeye ku gihugu.
Agnes Mukabaranga, Umuyobozi wa PDC, avuga ko amateka y’igihugu yakunze guheza abagore cyane, bigatuma ibitekerezo byabo bitumvikana ngo nabyo byifashishwe mu kubaka igihugu. Gusa ngo kuva aho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itangiriye guha abagore urubuga, ngo (…)

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) rirahamagarira abagore gushishikarira no gutinyuka kujya mu nzego zifata ibyemezo kuko atari byiza ko ibitekerezo byabo bihezwa, kuko byaba ari igihombo gikomeye ku gihugu.

Agnes Mukabaranga, Umuyobozi wa PDC, avuga ko amateka y’igihugu yakunze guheza abagore cyane, bigatuma ibitekerezo byabo bitumvikana ngo nabyo byifashishwe mu kubaka igihugu. Gusa ngo kuva aho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itangiriye guha abagore urubuga, ngo uruhare rwabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, mu miyoborere n’izindi nzego, rwaragaragaye akaba ari yo mpamvu n’abandi bose bakwiriye kwiyumvamo ko bashoboye.

Ni muri urwo rwego kuva tariki ya 8 Werurwe 2014 kugeza tariki ya 14 Kamena 2014, mu bihe bitandukanye, PDC yahuguye abagore mu nzego z’ishyaka, aho abagera kuri 40 bahagarariye buri ntara n’Umujyi wa Kigali baganirijwe ku bijyanye n’ imiterere n’imikoranire y’inzego z’ubuyobozi bw’umutwe wa politiki, uruhare n’akamaro k’inzego z’abagore mu mutwe wa politiki, uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango nyarwanda ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Nk’uko bitangazwa na Senateri Jeanne d’Arc Mukakarisa, umwe mu bayoboke ba PDC, ngo abitabiriye amahugurwa baganirijwe ku kamaro ko gushyiraho urugaga rw’abagore mu mutwe wa politiki, baragasobanukirwa kandi barakishimira.

Ati “Urugaga rubafasha kuganira bisanzuranyeho, bakavuga byose, bagahana ibitekerezo kandi ibitekerezo byabo byumvikana vuba, hanyuma bigateza imbere ishyaka ndetse n’igihugu muri rusange”.

Uhereye ibumoso: Senateri Mukakarisa, Agnes Mukabaranga Umuyobozi wa PDC na Depite Mukakarangwa Clotilde

Senateri Mukakarisa avuga ko imitwe ya politiki yose ikomeye iba ifite ingaga z’ abagore, akaba ari muri urwo rwego basabye abagore bo muri PDC mu nzego zose z’igihugu kwishyiriraho urugaga, rukabafasha kubona urubuga rwo kuganiriramo.

Abitabiriye amahugurwa nabo bishimiye igitekerezo cyo gushinga urugaga, aho bumva ijwi ryabo rizumvikanira neza. Bishimiye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bavuga ko byabafashije kuyumva neza.

Umwe muri bo at: "Kudusobanurira gahunda ya Ndi Umunyarwanda bizagira akamaro cyane, kuko abagore turi umutima w’urugo, tuzageza iyi gahunda ku miryango yacu".

Aba bagore kandi bavuga ko bishimiye cyane ko Leta y’u Rwanda ndetse n’ishyaka ryabo ribashishikariza gutinyuka kujya mu nzego zifata ibyemezo, bakavuga ko aya mahirwe bazayakoresha mu gutambutsa ibitekerezo byabo mu rugamba rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Uretse amahugurwa yagenewe abagore, ngo binyuze mu bufasha bwatanzwe na forumu y’imitwe ya politiki yemewe mu gihugu, urubyiruko rwa PDC narwo rwahuguye abayobozi b’ishyaka mu nzego z’ibanze.

Ku bijyanye no kongera umubare w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Umuyobozi wa PDC, Agnes Mukabaranga avuga ko mu nzego zo ku Ntara n’Umujyi wa Kigali harimo abagore benshi ariko mu zo hasi bakaba bakiri bake ari nayo mpamvu y’amahugurwa, aho bifuza ko abagore bibona mu byemezo bifatwa mu mutwe wa politiki babereye abayoboke.

PDC ni umutwe wa politiki wavutse mu 1991, rikaba ritaravugaga rumwe na Leta ya Habyarimana. Iri shyaka naryo ryari rihagarariwe mu masezerano ya Arusha.

PDC yaje kwifatanya n’ Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu yo muri 2003, kuri ubu iri shyaka rikaba rihagarariwe mu myanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abagore bo muri PDC bakurikiye amahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages