Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere (PSP) riravuga ko ritahwemye gukurikiza umurongo wo guteza imbere igihugu, ni muri urwo rwego ngo Abanyarwanda basaga 80% bishyize hamwe mu bimina bakaba bamaze guca nyakatsi yo ku buriri, bigurira matola.
Hirya no hino mu gihugu, abagore bibumbiye hamwe batanga amafaranga make bizigamira igihe runaka bakazagabana bwa bwizigame, usanga abenshi baba bafite intego yo guca nyakatsi yo ku buriri nk’uko bakunze kubivuga.
Nubwo iki gikorwa hirya no hino mu gihugu kirirwa kibutswa n’abayobozi batandukanye, Ishyaka PSP rihamya ko ari ryo ryakigizemo uruhare kuko ngo iyi ntego iri mu mahame y’ingenzi y’iri shyaka.
Kanyange Phoebe, Umuyobozi w’Ishyaka ry’ubwisungane n’iterambere (PSP: Parti de la Solidarite et du Progres) yagize ati “Mu mahame atatu y’ingenzi tugenderaho harimo ubwisungane, ubutabere n’iterambere, dukangurira abaturage kwihuriza mu bimina, bagatangira kugurizanya bagamije gutera imbere bakanahateza u Rwanda.”
Kwihuriza muri ibi bimina ngo nibyo byatumye Abanyarwanda hirya no hino bagera kuri uru rwego rwo kurwanya nyakatsi yo mu buriri ku kigero cya 80% bivuye kuri iki gitekerezo cyatangijwe n’iri shyaka kiri no mu mahame yaryo.
Kuba iki gikorwa gishishikarizwa abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze batari muri PSP, Kanyange yavuze ko bikorwa mu rwego rw’ubufatanye n’inshingano za buri Munyarwanda mu guteza imbere igihugu aharanira ibyiza abona bibereye bose.
Umunyamabanga mukuru wa PSP, Nkubana Alphonse yasabye abarwanashyaka babo gukomeza kurangwa no gushyigikira politiki y’ishyaka ryabo, gukomeza kurwanya ihohoterwa, gushyigikira no kunoza imiturire haba mu mujyi no mu cyaro, kwibumbira mu makoperative, no gushishikariza buri wese gukura amaboko mu mifuka bagendera ku murongo wa guverinoma birinda kunyuranya nawo bagaharanira guteza imbere igihugu.
Ishyaka PSP rifite abayoboke mu Rwanda basaga ibihumbi 40, kuri ubu rikaba ryaratangiye kuzenguruka mu ntara hose ribaganiriza izi gahunda; ku ikubitiro bahereye mu Ntara y’Amajyepfo mu mpera z’iki cyumweru.
PSP iherutse kunenga ibyasohowe na Maina Kiai; Nkubana Alphonse yavuze ko kwandikisha ishyaka mu Rwanda bidasaba igihe kinini nk’uko byatangajwe na Maina Kiai, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwo kwishyira hamwe no guterana mu ituze wavuze ko mu Rwanda kwandikisha ishyaka bimara igihe kinini, iri shyaka ryo rikavuga ko bitabafashe igihe kirenze iminsi 45, ari naho baheraho bavuga ko abeshya.



















TANGA IGITEKEREZO