00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PSR na gahunda nshya mu matora y’abadepite

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 19 June 2013 saa 08:18
Yasuwe :

Mu gihe hakomeje imyiteguro mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka, Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryatangaje gahunda nshya rigomba kugenderaho mu matora, ndetse no mu myaka itanu iri imbere. Ishyaka PSR ariko ntiritangaza niba rizifatanya n’andi mashyaka cyangwa riziyamamaza ryonyine.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 18 Kamena 2013, Ishyaka PSR ryatangaje ko mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013 na nyuma yayo mu gihe cy’imyaka itanu (…)

Mu gihe hakomeje imyiteguro mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka, Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryatangaje gahunda nshya rigomba kugenderaho mu matora, ndetse no mu myaka itanu iri imbere. Ishyaka PSR ariko ntiritangaza niba rizifatanya n’andi mashyaka cyangwa riziyamamaza ryonyine.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 18 Kamena 2013, Ishyaka PSR ryatangaje ko mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013 na nyuma yayo mu gihe cy’imyaka itanu rizagendera ku guteza imbere umurimo, abakozi n’amasendika; guharanira ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore no guteza imbere ubuhahirane n’ubufatanye n’ibindi bihugu cyane cyane ibiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Hon. Rucibigango Jean Baptiste, Perezida wa PSR atangaza ko politiki y’umurimo n’abakozi ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere. Agira ati “Ikibazo cy’umurimo kiri mu bibazo by’ingorabahizi biremereye Isi muri iki gihe bitewe n’ihungabana ry’ubukungu. Ni yo mpamvu ishyaka ryacu riharanira ko hashyirwaho uburyo bwiza bwo gukora buteza imbere umurimo (…) Korohereza ishoramari haharanirwa guteza imbere ibikorwaremezo n’igabanyuka ry’imisoro kandi hagasakazwa amategeko agenga umurimo ku bakozi n’abakoresha…”

Ku birebana na politiki y’amasendika, Hon Rucibigango atangaza ko mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo, abakozi bagiye bishyira hamwe bashinga amasendika ngo babigaragarizemo kandi babone ubuvugizi. PSR iharanira ko amasendika yagira imbaraga kandi hakabaho urukiko rwihariye rw’umurimo.

Mu rwego rwo gukuraho inzitizi zihariye muri Politiki y’umurimo, PSR isanga mu gihe cyo gusuzuma ubushobozi bw’umukozi, hakwiye gushyirwaho itsinda ry’abo bakorana bagakora iryo suzuma kandi hakwiye kubaho gahunda ihamye mu ivugurura ry’abakozi.

Ku birebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, PSR itangaza ko mu nzego zose abagore bagombye kugenerwa nibura imyanya iri ku kigereranyo cya 50%, kandi hagashyirwaho imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zose mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Ku birebana n’uko Ishyaka rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda rizitwara mu gihe cy’amatora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013, Hon Rucibigango Jean Baptiste atangaza ko bataragaragaza niba bazifatanya n’andi mashyaka cyangwa se niba PSR iziyamamaza ku giti cyayo. Agira ati “Ibyo bizatangazwa nyuma y’uko haba ibiganiro hagati y’imitwe ya Politiki, twe nta mwanzuro turafata ibyo biganiro bitarakorwa.” Ubusanzwe Ishyaka PSR mu gihe cy’amatora rikunze kwifatanya na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka uretse PL, PSD rime na rimwe na PPC.

Ishya rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda ryashinzwe mu 1991, ryemerwa mu mategeko n’Iteka No 32/04.09.01 rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini ryo ku wa 30 Ukwakira 1991, ryandikwa mu Igazeti ya Leta No 4/1992 yo ku wa 15 Gashyantare 1992.

Ngoga Olivier, Hon Rucibigango Jean Baptiste na Hitiyaremye Augustin
Abanyamakuru basobanurirwa Gahunda nshya ya PSR mu matora y'Abadepite no mu myaka itanu iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages