00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PSR rirakangurira abanyarwanda kwitegura guhangana na FDLR bibaye ngombwa

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 9 January 2015 saa 11:08
Yasuwe :

Ishyaka rya gisosiyalisite rirengerara uburenganzira bw’abakozi mu Rwanda PSR, rirakangurira abanyarwanda aho bari hose kwitegura guhangana n’umutwe wa FDLR, kuko wahawe igihe kirenze igihagije ngo ushyire intwaro hasi, ariko ukinangira.
Uretse gukangurira abanyarwanda kuba maso bakitegura guhangana n’uwo mutwe, hari n’ibyo ishyaka PSR risaba Leta y’ u Rwanda, Umuryango w’Abibumbye UN, Leta ya Congo Kinshasa n’impunzi zafashwe bugwate na FDLR.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i (…)

Ishyaka rya gisosiyalisite rirengerara uburenganzira bw’abakozi mu Rwanda PSR, rirakangurira abanyarwanda aho bari hose kwitegura guhangana n’umutwe wa FDLR, kuko wahawe igihe kirenze igihagije ngo ushyire intwaro hasi, ariko ukinangira.

Uretse gukangurira abanyarwanda kuba maso bakitegura guhangana n’uwo mutwe, hari n’ibyo ishyaka PSR risaba Leta y’ u Rwanda, Umuryango w’Abibumbye UN, Leta ya Congo Kinshasa n’impunzi zafashwe bugwate na FDLR.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali tariki ya 8 Mutarama 2015, abayobozi b’Ishyaka rya PSR, bavuze ko babona Umutwe w’abarwanyi wa FDLR, warahawe igihe gihagije cyo gushyira intwaro hasi ntubikore, kubera gukingirwa ikibaba na bamwe mu bayobozi ba Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubufatanye ufitanye n’udutsiko twa Politiki nka RNC ( Rwanda National Congress), Alliance pour la renaissance de la Nation, Nation Imbaga y’inyabutatu –Nyarwanda, hamwe n’agace kamwe k’ishyaka PS Imberakuri.

Jean Baptiste Rucibigango umuyobozi mukuru w’iryo shyaka yabwiye abanyamakuru ko umutwe wa FDLR wahawe igihe kirenze igihagije ngo ushyire intwaro hasi, ariko ukinangira.

Yagize ati “Bigaragarira umuntu wese ko umutwe w’abagizi ba nabi FDLR wahawe igihe kirenze igihagije ngo ushyire ibirwanisho (Intwaro) hasi. Umuyobozi wawo Jenerali Majoro Byiringiro Victor, aherutse gutangaza ko kuba nyuma y’itariki ya 2 Mutarama 2015 baraswaho, bitabateye ubwoba. None ubu ngubu amazi asa n’ayarenze inkombe.”

Rucibigango yakomeje avuga ko abanyarwanda aho bari hose bakwiye kwitegura guhangana na FDLR.

Ati “Ishyaka PSR rirakangurira abanyarwanda aho bari hose, mu gihugu no muri ’Diaspora’ kwitegura guhangana, bibaye ngombwa, n’umutwe wa FDLR n’abambari ba wo, no kurimbura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside ya wo hashingiwe kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’."

Yakomeje ashishikariza abanyarwanda kubungabunga ubumwe, umutekano n’iterambere rusange tumaze kugeraho, maze yongeraho ati "Ariko mbere ya byose icy’ingenzi ni uko imbaga y’abanyarwanda igomba guharanira kubaho.”

Rucibigango avuga ko hashingiwe ku cyemezo “2098” cyafashwe n’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi, tariki ya 28 Werurwe 2013, hashingiwe ku byemezo byemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa CIRGL mu nama yabereye i Louanda muri Angola, tariki ya 14 Kanama 2014, n’ibindi byemezo bari bumvikanyeho ku mutwe w’iterabwoba FDLR mu nama bahuriyemo i Victoria Falls muri Zimbabwe, ishyaka PSR rirasaba ibintu bitandukanye bigizwe n’ingingo 10, tugiye kubabwiramo zimwe:

  Ko Leta ya RDC yashyira mu bikorwa nta mananiza kandi mu maguru mashya umugambi wiswe “SUKOLA II” uteganya kwambura intwaro abarwanyi b’umutwe wa FDLR hakoreshejwe ingufu za Gisirikare.

  Ko bamwe muri abo barwanyi b’uwo mutwe bifuza kugira amahoro kandi bakanayifuriza ababo, bagira ibakwe bagashyira intwaro hasi nta mananiza babinyujije ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Congo Kinshasa.

  Impunzi z’abasivile zafashwe bugwate na FDLR bakwishyikiriza ingabo z’umuryango mpuzamahanga Monusco, zikabafasha gutahuka mu Rwanda.

  Ko Leta zose zo mu muryango mpuzamahanga zigendera ku mahame ya Leta igengwa n’amategeko, zafata ibyemezo byo gufunga no kujyana imbere y’ubutyabera abarwanyi bo muri FDLR bagaragaweho ibyaha byo guhohotera ikiremwamuntu.

  Ko impapuro z’inzira n’imitungo yose y’abo bagizi ba nabi yafatirwa, hatirengagijwe n’abafatanyabikorwa b’izo nkozi z’ibibi. Bamwe muri bo ni aba bakurikira:

1.Jeneral Majoro Byiringiro Victor

2.Mbarushimana Callixte

3.La Forge Fils Bazeye

4.Murwanashyaka Ignace

5.Jeneral Mudacumura Slyvestre

6.Musoni Straton

7.Jeneral Iyamuremye

8.Bigaruka Stanislas Alias Izabayo

Abandi bafatirwa impapuro z’inzira n’imitungo ni abayobozi b’udutsiko dufatanya na FDLR, aribo :

Mai mai Nyatura, Agace k’ishyaka PS Imberakuri kigize intagondwa, RDI – Rwanda Rwiza, FCLR-Ubumwe, Rwanda Democratic Union…

  Kubuza ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, amakara n’imbaho.

  Gukurikirana mu butabera mpuzamahanga intagondwa z’abanyarwanda ziba i Burayi zoherereza umusanzu w’amafaranga FDLR, ikawukoresha mu bwicanyi igirira inzirakarengane

  Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikwiriye kwirinda ku buryo bwose kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR, kubera ko ibyaha bashinjwa ari ndengakamere.

Nk’uko byari byemejwe n’Abakuru b’ibihugu bigize inama mpuzamahanga ku karere k’ ibiyaga bigari (ICGLR), bigahabwa umugisha n’imiryango mpuzamahanga irangajwe imbere n’Umuryango w’Abibumbye UN, umutwe wa FDLR wagombaga kuba watangiye kugabwaho ibitero kuwa 3 Mutarama 2015, ariko si ko byagenze, hakaba hitezwe inama yo kwiga kuri icyo kibazo, izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo n’abakuru b’ibihugu ba ICDLR.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages