00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2013

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 September 2013 saa 05:37
Yasuwe :

None kuwa Gatatu, tariki ya 11 Nzeri 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. 1. Abagize inama y’Abaminisitiri bongeye gushimangira akamaro ko gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund, biyemeza kongera gutanga umusanzu ungana na miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 2 Kanama 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.
3. Inama (…)

None kuwa Gatatu, tariki ya 11 Nzeri 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

1. Abagize inama y’Abaminisitiri bongeye gushimangira akamaro ko gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund, biyemeza kongera gutanga umusanzu ungana na miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 2 Kanama 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’isuzuma ry’imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 n’inyandiko yerekana aho itegurwa ry’imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014 rigeze, itanga umurongo w’uburyo isuzuma n’itegurwa ry’imihigo bizajya bikorwa.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’ingamba nshya bigenga itangwa ry’inguzanyo yo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza, ishimangira ingamba zafashwe kandi isaba kurushaho kuzisobanurira abaturage.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gucunga amafaranga y’Ikigega cy’Agaciro Development Fund; isaba ko imbonerahamwe y’Imyanya y’imirimo yo kugicunga inozwa.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje igurishwa ry’imigabane ingana na 70% Leta yari ifite mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru ryandika n’icapiro/Rwanda Publishing and Printing Company Limited (RPPC Ltd).

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda ya kabiri 2013-2018 yo guteza imbere urwego rw’imari/Second Financial Sector Development Program 2013-2018(FSDP2).

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ikorwa ry’igiceri cy’urwibutso cy’amafaranga ibihumbi bitanu mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Banki Nkuru y’Igihugu imaze ishinzwe. Icyo giceri kizakoreshwa gusa mu rwego rw’urwibutso.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ikurwaho ry’isonerwa ry’umusoro ku nyongeragaciro ku nganda zimwe na zimwe zitunganya ibikomoka ku buhinzi.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje imikoranire y’u Rwanda na Banki ya Kiyisilamu Itsura Amajyambere.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ubutaka bungana na Ha 329 buri mu Karere ka Gasabo buvanywa mu mutungo bwite wa Leta bugahabwa umushoramari Prime Economic Zones Ltd (PEZ).

12. Inama y’Abaminisitiri yemereye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gutangiza inyigisho nshya y’icyiciro cya gatatu ku bumenyi mu by’umutekano (Master of Arts in Security Studies).

13. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangizwa rya porogaramu zivuguruye z’amasomo y’inyigisho z’ubuforomo n’ububyaza mu mashuri makuru akurikira:

 Ishuri rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza ry’i Nyagatare/Nyagatare School of Nursing and Midwifery;
 Ishuri rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza ry’i Kibungo/Kibungo School of Nursing and Midwifery;
 Ishuri rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza ry’i Byumba/Byumba School of Nursing and Midwifery;
 Ishuri rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza ry’i Rwamagana/ Rwamagana School of Nursing and Midwifery;
 Ishuri rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza ry’i Kabgayi/Kabgayi School of Nursing and Midwifery;

14. Inama y’Abaminisitiri yemereye Ishuri ry’Ubuzima rya Kigali (KHI) gutangiza porogaramu nshya zikurikira:

 Porogaramu z’icyiciro cya kabiri mu kubaga amenyo (Bachelor’s degree in Dental Surgery)
 Porogaramu z’icyiciro cya kabiri mu kubyaza (Bachelor’s degree in Midwifery)
 Porogaramu mu bumenyi bw’ubuzima (Postgraduate certificate in Health Professional Education)

15. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

 Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika yu Rwanda na Repubulika y’Ibirwa bya Mauritius yerekeranye no kudasoreshwa kabiri no gukumira inyerezwa ry’imisoro ku nyungu;

 Umushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera;

 Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 38/2010 ryo kuwa 25/11/2010 rishyiraho Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

 Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 39/2010 ryo kuwa 25/11/2010 rishyiraho Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

16. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

 Iteka rya Perezida rishyiraho ibiro bya Gasutamo ahantu hakurikira:

1. Ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali;
2. Ku kibuga cy’indege cya Kamembe;
3. Ku mipaka iri ku mbibi za Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Uganda;
4. Ku mipaka iri ku mbibi za Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;
5. Ku mipaka iri ku mbibi za Repubulika y’u Rwanda na Repubulika y’u Burundi;
6. Ku mupaka uri ku rubibi rwa Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Tanzaniya.

 Iteka rya Perezida rigena ifasi y’itora n’umubare w’Abadepite b’Abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu kuburyo bukurikira:

1. Mu Mujyi wa Kigali: Imyanya 2
2. Mu Majyepfo: Imyanya 6
3. Mu Majyaruguru: Imyanya 4
4. Mu Burasirazuba: Imyanya 6
5. Mu Burengerazuba : Imyanya 6

 Iteka rya Perezida rishyiraho Komite itoranya abakandida ku mwanya w„ubukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kandi rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Minisiteri ifite uburinzi bw„Ibendera ry’Igihugu mu nshingano zayo;
 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Minisiteri ifite uburinzi bw„Indirimbo y„Igihugu;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Inama Nkuru y’Itangazamakuru;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Bwana NSHIMIYIMANA Michel mu mwanya w’Umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye aribo:
1. Madamu MUKAMURENZI Assoumpta
2. Bwana NYIRURUGO Jean Marie Vianney
3. Bwana NYAMUHENDA Fiacre

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Bwana MUTAGANDA Albert mu mwanya w’Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUCAKATSI Denis wari umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe n’incamake y’imyanya y’imirimo by’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH);

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ububasha, imikorere n’inshingano by’inzego z’Ikigo gishinzwe iterambere ry„Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB);

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena urwego rureberera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry„Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) n’icyiciro cyacyo;
 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ububasha, imikorere n’inshingano by’inzego z’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry„ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB);

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena urwego rureberera Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry„ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’icyiciro cyacyo;

 Iteka rya Minisitiri rivana ikibanza No 614 mu mutungo rusange w’Akarere ka Kicukiro rikagishyira mu mutungo bwite wako;

 Iteka rya Minisitiri rivana ikibanza No 320 mu mutungo rusange w’Akarere ka Kicukiro rikagishyira mu mutungo bwite wako;

 Iteka rya Minisitiri rishyiraho gahunda n’ingamba zo kurera no gukurikirana abana batarageza ku myaka itatu babana na ba nyina bafunzwe;

 Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo ishuri rikuru ryemererwe gutangira gukora, kuzamura icyiciro cy„inyigisho, gutangiza koleji, ishuri, ishami cyangwa ikigo cy’ubushakashatsi kirishamikiyeho;

 Iteka rya Minisitiri ryemerera Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) gutangira gukora nk’ishuri rikuru ryigenga;

 Iteka rya Minisitiri ryemerera Premier Early Childhood Development Teachers College (PECDTC) gutangira gukora nk’ishuri rikuru ryigenga;

 Iteka rya Minisitiri ryemerera University of Kigali (UoK) gutangira gukora nk’ishuri rikuru ryigenga;

17. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza akurikira:

 Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agenga uburyo n’igihe by’itangazwa ry’ amateka ashyira mu bikorwa amategeko;

 Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kurwanya ihumanywa ry„ikirere riterwa n’imyotsi y’ibinyabiziga n’imashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

18. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Salah Ahmed Elsalih ELGUNEID ahagararira Repubulika ya Sudani mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, akaba afite icyicaro i Kigali.

19. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza yatanze abakandida ku myanya yo mu Rukiko rw’Ikirenga, bazashyikirizwa Umutwe wa Sena ku buryo bukurikira:

a) Mu Rukiko rw’Ikirenga: Abacamanza
1. Bwana GAKWAYA GATETE Benoit
2. Bwana GAKWAYA Justin
3. Bwana HITIYAREMYE Alphonse

b) Mu Rukiko Rukuru

Bwana KALIWABO Munyantore Charles: Perezida 8

c) Mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi
1. Bwana KAMERE Emmanuel : Perezida
2. Bwana RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan : Visi Perezida
20. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

 Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe
1. Bwana Mutware Seba Joseph: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Guverinoma

2. Bwana Turatsinze Elias: Ushinzwe gusesengura inyandiko za Politiki y’Imiyoborere mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma

3. Bwana Musonera Germain: Impuguke ishinzwe igenamigambi, ikurikirana n’igenzura

4. Bwana Uwimana Mahuku Benjamin: Ushinzwe gusesengura inyandiko n’ubumenyi by’Ikoranabuhanga/Database and Knowledge Management Analyst in the National Science and Technology Taskforce.

 Muri MINEAC

Bwana SAFARI Innocent : Umunyamabanga Uhoraho
 Muri MINECOFIN

1. Madamu Antonia MUTORO: Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Bunyamabanga bw’igihugu bushinzwe kongerera Ubushobozi Abakozi (NCBS)
2. Bwana RWAMUGANZA Caleb : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y’Imari y’igihugu

3. Bwana RUGWABIZA Leonard: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukungu / Chief Economist
4. Bwana KABERA Godfrey: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’iterambere ry’Igihugu n’Ubushakashatsi
5. Bwana KAGABO Vianney: Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Agaciro/ Agaciro Development Fund (AgDF)

Muri MINAFFET

1. Bwana Igor MARARA KAYINAMURA: Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane

2. Bwana KAYOGE Rutoni Eric: Umuyobozi ushinzwe imikorere ya za Ambassades/Consulars z„u Rwanda /Diplomatic and Consular Missions Administration Officer

 Muri MINEDUC

1. Bwana NYARWAYA Isaac: Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi

2. Bwana KAJUGA Jerome: Umuyobozi w’ishami rishinzwe Umuco n’Ubumenyi Nyamuntu muri Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda/Director of Culture, Human and Social Sciences Unit in Rwanda Commission of UNESCO

 Muri MINIRENA

1. Bwana KATANISA Peter: Umujyanama wa Minisitiri w’Umutungo Kamere

2. Bwana NIYIGENA Pierre Martin: Umujyanama w„Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro

3. Bwana NSHUNGUYINKA John: Umujyanama mu by’amategeko
10

 Muri MINISANTE

Madamu MUVUNYI BAKURU Christelle: Umujyanama w„Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze

 Muri MYICT

1. Bwana NTIRAMPEBA Sylvere: Umuyobozi w’Igenamigambi no guteza imbere porogaramu z’ikoranabuhanga /Director of Planning and Product Development

2. Bwana KALEMA Gordon: Impuguke mu Ikoranabuhanga ishinzwe guhuza serivisi za Leta hakoreshejwe Ikoranabuhanga/Senior Technologist, eGovernment Services Coordination

3. Bwana NTAGWABIRA Lambert: Impuguke mu Ikoranabuhanga ishinzwe guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga/Senior Technologist, ICT Skills Development

 Muri MINICOM
1. Madamu NYIRANSHIMIYIMANA Christine: Umujyanama mu by’amategeko
2. Bwana NTIRANDEKURA Jacques: Umujyanama mu by’amategeko

 Mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry‘ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB)

Bwana KAYONGA George William: Umuyobozi Mukuru

 Muri EWSA

Inama y’Ubuyobozi:
1. Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Perezida
2. Madamu Clementine UMUGWANEZA, Visi Perezida
3. Bwana IRIBONEYE Jean Claude,
4. Madamu Alice RWEMA,
5. Bwana NGARAMBE Peter,
6. Madamu BAHUNDE Teta,
7. Bwana SEBABI Bosco,

 Muri RURA

Inama Ngenzuramikorere:
2. Madamu RUHAMYA Coletha, Perezida
3. Bwana KAZIGE Eugene, Visi Perezida
4. Madamu MUPENDE Lilian,
5. Dr. NTAGWIRUMUGARA Etienne,
6. Madamu MBABAZI Judith,
7. Madamu MUKANDOLI Fortunée,
8. Major GATARAYIHA Regis, Umwanditsi.

 ITORERO RY’IGIHUGU

a) Abakomiseri:

1. Bwana RUCAGU Boniface, Perezida
2. Brig. Gen. Emmanuel BAYINGANA, Visi Perezida ushinzwe Urugerero
3. Bwana RUGEMINTWAZA J. Népomuscène,
4. Madamu UMURAZA Landrada,
5. Madamu TWIZEYEYEZU Marie Josée,
b) Mu Bunyamabanga Bukuru

Bwana NTIDENDEREZA William: Umunyamabanga Mukuru

 Media High Council

a) Inama y’Ubuyobozi:

1. Bwana NKUSI Alphonse, Perezida
2. Madamu MUGENI Anita, Visi Perezida
3. Madamu KABATESI Olive,
4. Bwana Apollo MUNANURA,
5. Bwana Collin HABA,
6. Madamu. NTIRENGANYA Emma Claudine,
7. Bwana NDAHIRO Innocent,
b) Mu Bunyamabanga Bukuru

Bwana Peacemaker MBUNGIRAMIHIGO : Umunyamabanga Nshingwabikorwa

 Mu Nteko Nyarwanda y‘Ururimi n’Umuco

1. Bwana NSANZABAGANWA Modeste: Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi kubungabunga no guteza imbere ururimi/Director of Language, Research, Protection and Promotion Unit

2. Bwana NZABONIMPA Jacques: Umuyobozi w’ishami rishinzwe Umuco,Ubushakashatsi, kubungabunga no guteza imbere Umuco/ Director of Culture, Research, Protection and Promotion Unit

 Mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire/RHA

Bwana MUKASA Jimmy: Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga/Director of ICT Unit

21. Mu bindi

a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
 Kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 6 Ugushyingo 2013, i Kigali muri Hoteli Mille Colline, hazabera Inama Rusange ngarukamwaka ya 7 y’Ishyirahamwe rya Afurika y’Iburasirazuba ry’Imiryango irwanya ruswa. Insanganyamatsiko igira iti, ‘Twimakaze ubutwererane bw’akarere mu kurwanya ruswa muri Afuika y’Iburasirazuba’.

 Kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 9 Ukuboza 2013, Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa rwateguye icyumweru cyo kurwanya ruswa; insanganyamatsiko igira iti, ‘ Ruswa imunga indangagaciro z’abanyarwanda ‘. Icyo cyumweru kizatangirizwa mu Karere ka Huye, gisorezwe mu Karere ka Nyarugenge.

b) Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 Kuva tariki ya 28 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2013 i Kigali hazabera Inama mpuzamahanga ku guhindura Afurika nziza hakoreshejwe ikoranabuhanga. Insanganyamatsiko y’iyo nama iragira iti, ‘Ejo hazaza tuhategure none’. Iyi nama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyishe n’Umuryango Mpuzamahanga mu Itumanaho rya kure.

 Ku itariki ya 20 Nzeri 2013, Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa izatangiza gahunda yo gukwirakwiza interineti ahantu hose hahurira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gukangurira abantu gukoresha ikoranabuhanga mu kwaka no gutanga serivisi zitandukanye.

c) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 21 kugera ku ya 25 Ukwakira 2013, muri Hoteli Serena, hazabera Inama mpuzamahanga ngarukamwaka ya 34 y’ishyirahamwe ryo mu muryango wa Commonwealth ku misoreshereze, izitabirwa n’ibihugu 49 byo muri Commonwealth.

d) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 Ku itariki ya 22 Ukwakira 2013, u Rwanda ruzifatanya n’isi mu kwizihiza Umunsi w’ingufu ku isi. Mu Rwanda uwo munsi uzizihizwa hazirikanwa uburyo bwo guteza imbere no gukwirakwiza ingufu ku bantu benshi mu buryo burambye.

 Ku itariki ya 23 kugeza ku ya 28 Nzeri 2013, u Rwanda, rufatanyije n’Umuryango wita ku mazi ku isi, ruzakira inama yo ku rwego rwa tekiniki ya 5 yo guhuza ibikorwa muri gahunda zijyanye n„iby’amazi, imihindagurikire y’ikirere n’iterambere muri Afurika. Iyo nama izibanda ku bikorwa by’ingenzi n’abafatanyabikorwa b’ibanze mu gushyira mu bikorwa gahunda ngenderwaho kuva mu mwaka wa 2012.

e) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 27 Nzeri 2013, u Rwanda ruzifatanya n’isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo ku isi. Mu Rwanda, uwo munsi uzizihirizwa muri Pariki ya Nyungwe kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2013. Muri iyo minsi hazatahwa Koleji ya Kitabi yita ku kubungabunga no gucunga Ibidukikije, hazatangizwa ikigo cy’abaturage cy’ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo kiri i Kitabi, hatangwe n„ibiganiro ku kubungabunga ibidukikije ku ishuri ribanza rya Gisakura.

f) Minisitiri w„Imicungire y„ibiza no Gucyura impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 Ku itariki ya 5 Kanama kugeza ku ya 10 Nzeri 2013, abanyarwanda barenga 7392 birukanywe muri Tanzaniya. Muri abo 3112 bahujwe n’imiryango yabo naho abandi 4280 bacumbikiwe mu nkambi i Kiyanzi mu Karere ka Kirehe na Rukara mu Karere ka Kayonza, imyiteguro yo kubatuza ku buryo buhoraho ikaba ikomeje.

 Kuva ku itariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 4 Ukwakira 2013, intumwa z’u Rwanda zizitabira inama ya 64 ya Komite Nyobozi y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kwita ku mpunzi izateranira i Jeneve mu Busuwisi.

 Ku itariki ya 31 Kanama 2013 mu murenge wa Musheri, mu Karere ka Nyagatare, abantu babiri bahitanywe n’imvura, 4 barakomereka naho amazu 56 arasenyuka.

 Ku itariki ya 4 Nzeri 2013 umuntu umwe yakubiswe n’inkuba mu murenge Sovu.

 Ku itariki ya 10 Nzeri 2013, imvura yasenye umuhanda wa Nyabugongo, hafi y’aho abagenzi bategera imodoka, umuyaga watwaye ibisenge by’inzu 7 mu murenge wa Gitega kandi wangiza n’ibyuma by’amashanyarazi ku muhanda.

 Mu baturage bagomba kwimurwa ahantu bashobora kwibasirwa n’ibiza, abagera kuri 54% nibo bamaze gutuzwa abandi nabo baracyubakirwa inzu zo guturamo.

g) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 28 Nzeri 2013 hazatangizwa, mu Karere ka Gakenke, Gahunda y’Igihugu y’imyaka itatu yo kurwanya imirire mibi mu bana batarengeje imyaka itanu, ababyeyi batwite n’abonsa ndetse n’abana bari mu mashuri abanza. Insanganyamatsiko igira iti: Iminsi Igihumbi mu Gihugu cy’Imisozi Igihumbi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na
Stella Ford MUGABO
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages