00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa gatatu tariki ya 27/11/2013

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 November 2013 saa 08:43
Yasuwe :

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yashimye uburyo abagize Guverinoma bahagurukiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu Turere bakurikirana no muri za Minisiteri bayobora n’Ibigo bizishamikiyeho, ishishikariza n’izindi nzego zose n‘Abanyarwanda bose kwitabira no gushyigikira iyi gahunda.
Inama y’Abaminisitiri yashyigikiye uburyo bushya kandi butavunanye (…)

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yashimye uburyo abagize Guverinoma bahagurukiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu Turere bakurikirana no muri za Minisiteri bayobora n’Ibigo bizishamikiyeho, ishishikariza n’izindi nzego zose n‘Abanyarwanda bose kwitabira no gushyigikira iyi gahunda.

Inama y’Abaminisitiri yashyigikiye uburyo bushya kandi butavunanye bworohereza Abanyarwanda mu gutanga inkunga yabo mu kigega Agaciro, iboneraho kubashishikariza kubyitabira ku bwinshi biyubakira igihugu.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko mu gikorwa cy’umuganda wo ku wa gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013 hazaterwa ibiti ahagenwe, nyuma yaho hagakurikiraho ibiganiro birambuye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku rwego rw’umudugudu.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 23 Ukwakira 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho imyiteguro y’Inama ya 11 y’Igihugu y’Umushyikirano iteganyijwe ku matariki 6 na 7 Ukuboza 2013 igeze, isaba ko ibitarakorwa byihutishwa kugira ngo iyi nama izagende neza.
3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho inyandiko y’uburyo bw’imikorere n’imikoranire hagati y’Abaterankunga na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe kunoza imicungire y’ikoreshwa ry’inkunga y’Abafatanyabikorwa, irabwemeza.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’isosiyete nshya ya Leta icungwa n’Abikorera, ishinzwe gucunga amacapiro ya Leta hirya no hino.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo Mpuzamahanga (International Centre for Theoretical Physics, ICTP) mu Rwanda kigamije guteza imbere Amasomo mu by’Ubugenge n’Imibare (Physics and Mathematics).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 26 Ukwakira 2013, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’u Buhinde igamije guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana na makumyabiri n’ibihumbi mirongo itanu z’Amadolari ya Amerika (120 050 000 USD) agenewe umushinga w’ubuhinzi bugezweho bwuhiye hagamijwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

• Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 16 Ukwakira 2013 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega mpuzamahanga gitsura amajyambere (IDA) ihagarariye ikigega cy’Ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, yerekeranye n’impano ingana n’ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana abiri n’atandatu y’Amadolari ya Amerika (45 206 USD); agenewe gutegura umushinga ugamije kugarura ishusho kamere y’amashamba no kuyabungabunga.

• Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 15 Ukwakira 2013, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y‘Iterambere ihagarariye Ikigega gishinzwe Ibidukikije ku rwego rw’Isi (GEF), yerekeye impano y’ibihumbi mirongo irindwi na bitanu na magana atatu na mirongo ine n’abiri y’amadolari ya Amerika (75 342 USD) agenewe gutegura umushinga ugamije kugarura ishusho kamere y’amashyamba no kuyabungabunga.

• Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Ukwakira 2013, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Koweti Gitsura Amajyambere y’Ubukungu mu Bihugu by’Abarabu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu z’a madinari (3 600 000 K.D) agenewe umushinga w’ibitaro bya Munini.

• Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano avuguruye hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’Urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 11 Ugushyingo 2013 yerekeranye no kurangiza ibihano.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena urutonde rw’abantu Ibendera ry’Igihugu rinini rishobora gukoreshwa mu gutwikira isanduku irimo umurambo wabo;
• Iteka rya Minisitiri rigena imikoreshereze y’Ibendera ry’Igihugu ritoya;
• Iteka rya Minisitiri rigena imikoreshereze y’Ibendera ry’Igihugu rinini;
• Iteka rya Minisitiri rigena ibindi bishobora gukorwamo Ibendera ry’Igihugu;
• Iteka rya Minisitiri rigena ikiguzi cy’Ibendera ry’Igihugu;
• Iteka rya Minisitiri rigena uburyo Leta itanga inkunga ku miryango nyarwanda itari iya Leta;
• Iteka rya Minisitiri rigena gahunda n’ingamba zigamije kurengera no gufasha abana babana n’ubwandu cyangwa bagizweho ingaruka na virusi itera SIDA;

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri PRIMATURE

• Bwana RUGIGANA SABITI Evariste: Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe mu byerekeye Ubukungu;
• Bwana MUTABAZI Ronald: Ushinzwe gusesengura inyandiko za Politiki z’Ubukungu mu ishami rishinzwe Guhuza Ibikorwa bya Guverinoma;
• Bwana DUSINGIZIMANA Gratien: Ushinzwe gusesengura inyandiko za Politiki z’Imiyoborere mu ishami rishinzwe Guhuza Ibikorwa bya Guverinoma;
• Dr NIYONSENGA Seraphin: Ushinzwe gusesengura inyandiko za Politiki z’Ubuhinzi n’Ubworozi mu ishami rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Guverinoma;
• Madamu BAGUMA Rose: Umujyanama wa Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri;
• Bwana MUNYANDINDA Emmanuel : Umujyanama w’Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe;

Mu Nteko Ishinga Amategeko /Umutwe wa Sena

• Bwana BASABOSE Emile : Umujyanama wa Visi Perezida w’Umutwe wa Sena ushinzwe Imari n’Ubutegetsi;
• Madamu INGABIRE Claudine: Umunyamabanga wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko /Umutwe wa Sena.

Mu Rukiko rw’Ikirenga

• Bwana HABIMANA Jean Claude: Umuyobozi ushinzwe ICT;
• Bwana TUYISHIME Jean Paul : Umuyobozi ushinzwe Imicungire y’Umutungo n’Abakozi;
• Madamu ISHIMWE Naome: Umuyobozi ushinzwe Imicungire y’Umutungo n’Abakozi.

Muri MINECOFIN

• Madamu BIRUNGI Josephine Winnie: Umujyanama wa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi;
• Bwana KAREMERA K. Reuben: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gucunga ikigega cya Leta.

Abagize Akanama k’igihugu k’ubujurire gashinzwe amasoko ya Leta

• Madamu BUGINGO Emma Marie: Perezida
• Bwana BAGILIZINA Emmanuel:Visi Perezida
• Bwana SANGANO Yves
• Bwana BIRANGWA Amri
• Bwana MUNYURA Pierre
• Madamu KAYITESI Eugenie
• Madamu MUKANTABANA Crescence

Muri MINIJUST

• Bwana NTWALI Emile: Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa ya Leta;
• Bwana MWUMVANEZA Félicien : Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bushinzwe Urwego rw’Ubutabera

Muri MINISANTE

• Bwana GAHUNGU Zacharie : Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima

Muri MININFRA

• Madamu BAHO Hortence : Umujyanama wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo;
• Bwana MUTABAZI Peterson : Impuguke ishinzwe ibyerekeye Gutwara Abantu n’Ibintu

Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko

• Bwana KAYUMBA Ephrem: Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari

Mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’umurage w’u Rwanda

• Bwana KAYONGA Gabriel : Umuyobozi w’ishami rishinzwe Imicungire y’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda
• Bwana KARANGWA Jerôme : Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi no Kubumenyekanisha
• Bwana NDIKUMANA Isidore : Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Umuco

Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga / IPRC

• Madamu UWAMAHORO Solange : Umuyobozi ushinzwe Ireme ry’inyigisho, amasomo no guhugura abarimu mu bumenyi ngiro muri IPRC-KIGALI;
• Madamu MUKAMULIGO Agnes R. Innocent: Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi muri IPRC-KIGALI;
• Bwana NZITATIRA M. Wilson: Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi muri IPRC- Intara y’Amajyaruguru;
• Bwana NKURANGA John Bosco: Umuyobozi ushinzwe ireme ry’amasomo, inyigisho no guhugura abarimu mu bumenyi ngiro muri IPRC- Intara y’Amajyaruguru;

Muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana /NCC

• Bwana BISENGIMANA François: Umuyobozi ushinzwe ibyerekeye kuba umubyeyi w’umwana utabyaye (Adoption) no Guteza imbere Uburenganzira bw’Umwana.

Mu Ntara y’Amajyaruguru

Bwana UBONABENSHI Jean Claude: Umugenzuzi w’imicungire y’umutungo.

9. Mu bindi:

a) Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama ya 15 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC izateranira i Kampala muri Uganda tariki ya 30 Ugushyingo 2013. Iyo nama yabimburiwe n’inama ihuza Abaminisitiri yateranye kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 2013.

b) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 27 Ugushyingo 2013 kugeza ku ya 12 Ukuboza 2013, muri Kenya hazabera amarushanwa y’umupira w’amaguru aba buri mwaka azwi ku izina rya CECAFA. Ayo marushanwa azitabirwa n’amakipi yo mu Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania, Kenya, Eritereya, Etiyopiya, Somalia, Sudani, Zambia n’Ikirwa cya Zanzibar. U Rwanda rukaba ruri mu itsinda C ririmo ibihugu nka Uganda, Sudani na Eritereya.

Biteganyijwe ko muri ayo marushanwa, mu mukino wayo wa mbere Ikipe y‘u Rwanda (Amavubi Stars) izahura n’iya Uganda (Uganda Cranes).

c) Minisitiri w’Umutungo kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko muri uyu mwaka wa 2013/2014, u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 38 Umunsi wahariwe amashyamba, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gusazura amashyamba hagamijwe guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima bitanga umusaruro ku buryo burambye”.

d) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama nkuru y’Igihugu y’abana ku nshuro ya cyenda, izabahuza na Perezida wa Repubulika kandi igahurirana n’isabukuru y’imyaka 25 ishize, Amasezerano mpuzamahanga yo kurengera umwana ashyizweho n’imyaka 20 ishize u Rwanda rumaze rwibohoye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Abana n’Umuco wo Kwigira”.

e) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ingengabihe y’amashuri mu mwaka wa 2014 iteye ku buryo bukurikira:
• Umwaka w’Amashuri wa 2014 uzamara ibyumweru 35;
• Igihembwe cya mbere kizatangira tariki ya 5 Mutarama 2014 kirangire tariki ya 04 Mata 2014, kimare ibyumweru 13;
• Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki ya 28 Mata 2014 kirangire tariki ya 25Nyakanga 2014, kimare ibyumweru 13;
• Igihembwe cya gatatu kizatangira tariki ya 11 Kanama 2014 kirangire tariki ya 24 Ukwakira 2014, kimare ibyumweru 11.

f) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi-ngiro muri Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali ahasanzwe habera amamurikagurisha i Gikondo, hazabera imurika ry’ibikorwa by’imyuga n’ubumenyi-ngiro kuva tariki ya 28 Ugushyingo 2013 kugera ku itariki ya 3 Ukuboza 2013; ku wa 29 Ugushyingo 2013 hakazaba inama izahuza abafatanyabikorwa muri urwo rwego. Iyo nama kandi izaba iri ku rwego rw’Akarere, igamije gushishikariza Abanyarwanda guhindura imyumvire no gukangurira ababyeyi gukundisha abana amashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro.

g) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere rusange n‘imibereho myiza y’abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

• Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013 bazitabira urugerero rwa 2 rwitwa “Imparanirakurusha” rufite intego yo guhindura imitekerereze, imyitwarire n’imigirire y’Urubyiruko.

• Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abafite ubumuga, hateguwe icyumweru kiva tariki ya 24 Ugushyingo 2013 kikagera ku ya 03 Ukuboza 2013 cyagenewe gukangurira Abanyarwanda kwita ku bafite ubumuga. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni
“Kuvanaho inzitizi zibangamira ubuzima, twagura amarembo kuri buri wese.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Stella FORD MUGABO
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages