Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yavuze ko bamwe mu banyarwanda bari mu buhungiro badahunguka kuko bakigoswe n’Interahamwe zanze ko batahuka kugira ngo zidasigara zonyine.
Minisitiri Kabarebe ubwo yari mu muganda rusange yakoreye mu murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yumvise mu Kiganiro Imvo n’imvano cyo kuri BBC Gahuzamiryango, abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye bavuga ku bitandukanye birebana n’itahuka.
Kabarebe ati “Numvise kuri BBC babaza abanyarwanda bari mu buhunzi hirya no hino muri Zambia, Malawi, Afurika y’Epfo, no muri Congo Brazaville, nkumva abantu baratakaye, batazi n’isi barimo, batazi n’ibyo bakora.”
Akomeza avuga ko umuntu wahunze ajyanywe n’Interahamwe z’abahoze ari abasirikare, zikamushorera zikamugeza muri Congo, akanyura mu mashyamba, akajya Brazaville, ukumva avuze ko mu Rwanda nta bwisanzure, nta mutekano, atazasubirayo, akiri mu nzozi, Interahamwe zamutwaye zikimugose kugira ngo zidasigara zonyine.
Kabarebe akomeza avuga ko ikibazo abanyarwanda bari mu buhungiro bafite ari ababajyanye, ati “Bariya babajyanye bakagera muri Congo bagahinduka FDLR, n’ubundi babajyanye kubera ko banze kugenda bonyine. Bishe abantu, bafata abantu ku ngufu. Ntibahora bashaka rero ko babasigayo bonyine.”
Akomeza agira ati “FDLR bati, tuzagaruka twashyikiranye. Twashyikiranye dute se? Ahubwo baje bagasobanura ibyo basize bakoze? Washyikirana ute se ibyo wishe utarabisobanura? Ariko nibarambwirwa cyangwa se imyumvire nihinduka, abo bantu bacu baheza mu mahanga buriya bazabavaho, bazataha nk’uko bahora bataha buhoro buhoro igihugu kikabakira.”
Kabarebe yanavuze ko nta mutekano urenze uwo kuba Perezida wa Repubulika, abaminisitiri, inzego za gisirikare, iza Polisi, n’abandi bahurira hamwe bagakora umuganda rusange wo kwiyubakira igihugu, bibereye mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO