Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kamonyi, bavuga ko nubwo bivugwa ko u Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962, Ubwigenge nyabwo bwagaragaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari ho rwabonye ubuyobozi butavangura.
Abaturage b’Akarere ka Kamonyi, ubwo u Rwanda rwizihiza isabukuru ya 19 yo kwibohora, Ku isabukuru ya 50 y’ubwigenge bw’u Rwanda, abanyakamonyi twaganiriye batangaza ko Ubwigenge bwatanzwe mu 1962, bwari bucagase kuko iyo buza kuzura ntibwari kuvangura abaturage.
Nk’uko yabitangarije The News of Rwanda dukesha iyi nkuru, Kamagaju Clotilde, umukecuru w’imyaka 68, avuga ko ubwo u Rwanda rwabonaga Ubwigenge, ubutegetsi bwa Kayibanda butahwemye gutoteza abanyarwanda bari mu bwoko bw’Abatutsi, bakabatwikira amazu, bakabasahura imitungo, bakanabica buhoro buhoro mu byo bitaga “Muyaga”.
Aha ni ho Kamagaju ahera avuga ko ubwo bwigenge butari bwuzuye kuko iyo buza kuzura buri munyarwanda yari kubaho mu bwisanzure.
Ngamije w’imyaka 65 y’amavuko we ngo ntiyavuga ko habayeho ubwigenge, ahubwo kari agakingirizo k’abanyapolitiki bashakaga kwikubira ubutegetsi no gukandamiza igice kimwe cy’Abanyarwanda. Ngo habayeho kuvangura amoko ku buryo Abatutsi bahezwaga mu nama no mu mashuri.
Akomeza avuga ko haba ku butegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana, abategetsi bakoreraga mu kwaha kw’abazungu, bavugaga ko baretse ubutegetsi ariko bagakomeza kuyoborera mu madini aho bakoraga nk’abamisiyoneri. Aragira ati ”ntacyo abayobozi bakoraga batagishije inama abazungu.”
Kamali Camille w’imyaka 73 y’amavuko, ahamya ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iharanira imibereho myiza ya buri munyarwanda kandi ntawe irutishije undi. Atangaza ko izo ari zo nzozi, abatanze igitekerezo cy’ubwigenge bari bagamije, ariko batari barabigezeho.
Arashima gahunda z’abayobozi zo kwegera abaturage bakamenya ibyo bakeneye babicishije mu matora no mu nama y’Umushyikirano, kuko bituma buri wese ataniganwa ijambo mu gihe afite agitekerezo ashaka kugeza ku bayobozi b’igihugu.
Abaturage basanga ubutegetsi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bwo bwagaragaje ubwigenge bw’Abanyarwanda, kuko bwahaye ijambo buri muturage kandi n’ibyemezo bifatwa akaba abigiramo uruhare kandi n’akarengane kakaba karacitse mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO