00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Ibishushanyo mbonera by’Imidugudu byemejwe biteretswe abaturage

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 8 August 2013 saa 04:46
Yasuwe :

Mu igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2102/2013, umuhigo wo gutunganya ibishushanyo mbonera by’imidugudu 30 mu karere ka Kamonyi wagezweho 100%. Nubwo byagezweho kuri icyo gipimo, akarere kagiriwe inama ko mbere y’uko ibishushanyo byemezwa bigombye kubanza kwerekwa abaturage. Ubwo Itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ryagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013, rireba ibyagezweho, ariko rigatanga n’inama ku buryo bwo (…)

Mu igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2102/2013, umuhigo wo gutunganya ibishushanyo mbonera by’imidugudu 30 mu karere ka Kamonyi wagezweho 100%. Nubwo byagezweho kuri icyo gipimo, akarere kagiriwe inama ko mbere y’uko ibishushanyo byemezwa bigombye kubanza kwerekwa abaturage.

Ubwo Itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ryagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013, rireba ibyagezweho, ariko rigatanga n’inama ku buryo bwo kubinoza neza.

Nk’uko News of Rwanda dukesha iyi nkuru ibitangaza, igenzura ry’imihigo y’Akarere ka Kamonyi ryatangiye ku itariki 5 Kanama 2013 rimara iminsi ibiri.

Umuhigo wo gutunganya ibishushanyo mbonera by’imidugudu 30 wagezweho 100%, ariko ubuyobozi n’inama Njyanama aribo bemeje ahagomba kubakwa imidugu batabajije abaturage kandi ari bo bagenerwabikorwa. Itsinda rigenzura imihigo ryatanze inama ko ubutaha, mbere y’uko ibishushanyo mbonera by’imidugudu byemezwa, hagombye kubanza kubyereka abaturage, ndetse n’inama njyanama yabisabye ikareba koko niba ibyashushanyijwe ari byo abaturage bari basabye.

Ubujyanama kandi bwatanzwe ku mihigo ijyanye n’ibikorwaremezo, nko gukora no gusana imihanda mu murenge wa Musambira, gukora umuyoboro ujyana amazi mu murenge wa Nyarubaka no kubaka amasoko. Aha abakozi babishinzwe, basabwe kujya bakora raporo tekinike bakazigeza ku babakuriye, kuko ibikorwa nk’ibyo bikunze kuzamo imanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yatangarije itangazamakuru ko imihigo yose ko ari 59 akarere kari kahize kayihiguye 100%, ko mu isuzuma uretse kureba ibyo wakoze, hatangwa n’inama z’uburyo ibyakozwe byanozwa neza. Agira ati “iyo wiyandikiye igitabo ugira undi muntu ukigusomera, akakurebera amakosa waba warasizemo. ubwo rero iri suzuma uretse kuba guhigana, tubyakira nko kwiga.”

Muri rusange akarere kashimiwe uburyo kitwaye mu mihigo, abakozi bashimirwa umurava bagaragaje mu ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse banasabwa gukomeza uwo muhate n’ishyaka ryo gukunda igihugu cyababyaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages