Nta minsi myinshi ishize IGIHE tubagejejeho inkuru ivuga ko abakuru b’ibihugu 11 byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), kuri uyu wa kane bazateranira mu gihugu cya Uganda mu nama idasanzwe, aho twavugaga ko bazaba baganira ikibazo cy’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Hagati aho abasesengura, basanga iyo nama izibanda no ku bindi bibazo birenze icyo mu Burasirazuba bwa Congo, ahubwo bakarebera hamwe umutekano w’akarere muri rusange, n’icyatuma haboneka amahoro arambye.
Tugendeye ku itangazo ryahawe ikinyamakuru PANA, ibibazo bijyanye n’imikorere ya ICGLR n’ikibazo cy’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo, kiri mu bizibandwaho muri iyo nama, kabone n’iyo hakorwa ibindi biganiro.
Muri iyo nama biteganyijwe ko hazanabaho guhura kw’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byo mu karere, ndetse n’abaminisitiri b’ingabo n’abasirikare bakuru na bo biteganyijwe ko bazahura, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru African Manager.
Iyi nama ibaye mu gihe abadipolomati benshi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’aba Loni bakomeje gukorera ingendo mu bihugu byo mu karere, cyane cyane u Rwanda, Congo Kinshasa na Uganda, aho baganira n’abayobozi bo muri ibyo bihugu ku bibazo by’umutekano wongeye kuzamba mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu badipolomati bari muri aka karere, harimo intumwa idasanzwe ya Loni mu karere k’ibiyaga bigari, Mary Robinson, umaze iminsi muri Congo Kinshasa, akaba ategerejwe no kugera mu Rwanda mu minsi ya vuba cyangwa se bitarenze none, dore ko n’Inama iteganyijwe guterana ejo ku wa 5 Nzeri 2013 mu mujyi wa Kampala.
Bibaye ari byo, uruhande Robinson azabogamiraho mu bijyanye no kugarura Amahoro nk’uko yabitangarije mu mujyi wa Goma, ni uko M23 ibonwamo nk’ikibazo cy’umutekano muke mu karere yamburwa intwaro, mu gihe hari n’indi mitwe igaragara mu karere na yo igifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’Akarere, ariko yo ugasanga ntacyo ayivugaho.
Robinson nagera mu Rwanda biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye, barimo na Perezida Paul Kagame.
Ku wa mbere, Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe ibiro bya Afurika, Linda Thomas-Greenfield, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yaje gusaba ubufasha abayobozi b’u Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo.
Iki kibazo u Rwanda rusanzwe rukizi, kuko na rwo rubangamirwa na cyo. Nta minsi ishize u Rwanda rwohereje ku mugaragaro imodoka za gisirikare n’abasirikare ku mupaka w’u Rwanda na Congo, biturutse ku bisasu byarashwe ku butaka bwarwo; ibintu u Rwanda ruvuga ko ari ukubangamira ubusugire bw’Igihugu.
Ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Congo
Abasesengura politiki, basanga umutwe wa M23 atari cyo kibazo cyonyine kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ahubwo n’uwo mutwe usanga icyo gihugu ari ikibazo, dore ko ugishinja kuba kitarubahirije amasezerano y’amahoro yasinywe muri Werurwe 2009, ndetse Congo ikaba itanubahiriza ibiganiro bigamije amahoro byaberaga i Kampala, bigamije kuyihuza na M23.
Ku bijyanye n’ibiganiro bya Kampala, Leta ya Congo ikomeza gusabwa kwitabira ibyo biganiro, ariko ikigarara n’uko yo ihora yiteguye imirwano.
Mu mpera z’icyumweru gishize, M23 ifatwa nk’ikibazo, yasabwe gusubira inyuma na Perezida Museveni wa Uganda, akaba ari na we watumije inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’akarere.
Umuvugizi wa M23, Amani Kabasha, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2013, ko Perezida Museveni yabasabye gusubira inyuma mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Goma, bagahagarika imirwano ibahuza n’ingabo za Leta (FARDC), noneho Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) igaterana, igashaka uko inzira y’amahoro yagerwaho binyuze mu biganiro.
Bimwe mu bihanzwe amaso bishobora kuganirirwa muri iyi nama
Abantu batandukanye baganiriye na IGIHE basanga ikibazo cya M23 na Congo n’ubwo kiza ku isonga, hari n’ibindi bishobora kutazacika Perezida Museveni n’abagenzi be batabivuzeho.
Iyi nama nk’uko izahuriramo abakuru b’ibihugu, bane muri bo bahanzwe amaso bazagaragaza aho ibibazo byo mu karere bigana. Umubare munini w’abo twaganiriye basanga Perezida Kagame na Perezida Kikwete wa Tanzania wasabye Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda kubahuza, bashobora kuganira kuri iyo ngingo, dore ko ubwo buhuza bukomoka ku cyo Perezida Kikwete avuga ko ari icyo cyagarura amahoro mu Karere, nyuma akaba yaranakurikijeho kwirukana Abanyarwanda, Abarundi n’abandi batuye mu gihugu cye ku buryo butubahirije amategeko.
Kabila, Kagame na Museveni na none bashobora kuzaganira ku mutwe wa M23 ku buryo bwimbitse, dore ko Guverinoma ya Kabila ishinja Leta y’u Rwanda na Uganda kuba zitera inkunga umutwe wa M23, uvugwaho ko ari wo utumye haterana inama idasanzwe ya ICGLR.
Tubibutse ko ibihugu by’u Rwanda na Uganda bivuga ko bihangayikishijwe n’ikibazo cy’imitwe irwanya ibyo bihugu byombi yihishe mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara ibitero bimaze igihe bigabwa n’ingabo za Loni na FARDC birimo kwibasira M23, mu gihe umutwe wa Loni wari washyizweho wavugwagaho ko uzahashya imitwe yose nta kurobanura.
U Rwanda na rwo rushinja ingabo za FARDC gufatanya na FDLR, ikibazo u Rwanda rubona nk’ikitoroshye, kuko gishobora kubangamira umutekano warwo.



















TANGA IGITEKEREZO