Kansanga Ndahiro Marie Odette yatorewe kuba Umusenateri asimbura Mukabalisa Donatille, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Kansanga yatorewe mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2013, agira amajwi 99,54% mu Ntara ku batoye bose. Yatorewe muri iyo Ntara kuko uwo asimbuye nawe yari yinjiye muri Sena ariho atorewe. Mukabalisa yaje kuweguraho yiyamamaza mu matora aheruka y’abadepite.
Mu mvugo ituje, mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE kuri telefone, asubiza ku cyo ajyanye muri Sena, yavuze ko yabonye umwanya wo kujya mu baturage yumva icyo bakeneye, ngo azakora ibishoboka byose mu kuzuza inshingano ze nk’Umusenateri ku byo agomba abaturage.
Yagize “Icyo njyanye muri Sena ni ibyifuzo by’abaturage, nagize igihe cyo kubajyamo ubwo niyamamazaga, nabo bampa ibitekerezo bifuza ko nabavuganira.”
Uyu musenateri mushya ufite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bumenyi bw’imibanire y’abantu, Umuco, Uburinganire n’iterambere, avuga ko ubunararibonye afite muri politiki buzamufasha guhuza akazi ke no gukomeza kuboneza demukarasi na politiki n’Ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda.
Nk’uko biteganywa n"Itegeko Nshinga, Sena y’u Rwanda igirwa n’abasenateri 26, muri bo 12 bagatorwa biyamarije ku rwego rw’Intara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repuburika, bane bagashyirwaho na Forumu y’amashyaka, naho abandi babiri basigaye bagatangwa na kaminuza n’amashuri makuru ya Leta n’iyigenga.
Kugeza ubu muri Sena harimo abasenateri 25, hasigaye umwe uzashyirwaho na Perezida wa Repubulika kuko mu munani ahabwa n’Itegeko Nshinga Penelope Kantarama aherutse kwegura.
Kansanga Ndahiro Marie Odette ni muntu ki?
Knsaga afite umugabo(arubatse), bafitanye abana batatu.
Afite impamyabushobozi ya Kaminuza y’icyiciro cya gatatu mu Bumenyi bw’Imibanire y’Abanatu, umuco, uburinganire n’iterabere (Masters of social sciences in gender and development)
Yize kandi n’amashuri mpuzamahanga y’ubucungamari n’icungamutungo (ACCA-CAT)
Ubushakashatsi yakoze bwibanze ku:
• Inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’ingaruka zayo;
• Ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda: Akamaro ko gucyura ingabo zatsinzwe, Akamaro K’Inkiko Gacaca...
• Agaciro & akamaro k’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko,
• Imyemerere n’umuco
Ubunararibonye:
– Yari Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva 2012 akaba yari ashinzwe by’umwihariko ubugenzuzi bw’Imari n’ amatora mu Ntara y’Uburasirazuba; aho avugwa kuba yarakoranye umurava n’umuhati mu bufatanye budasubirwaho n’inzego zinyuranye zo mu Ntara. Yagaragaje gusigasira ubumwe n’ubwubahane bw’abiyamamaza cyane cyane abakandida depite b’abagore bo mu Ntara y’Uburasirazuba; abagira umwe ndetse bamuhimba akazina ka ‘marraine’ bivuga umubyeyi wo muri batisimu.
Yakoze mu bigo bindi binyuranye:
– Muri PSI yari ashinzwe ishami ry’amasoko n’amasezerano kuva 2009-2011, muri yo mirimo yayivuyemo ashimwa kuzirana na ruswa n’indonke
– Muri Actionaid yashinzwe Imari, igenamigambi na bije (2007-2009). Yari ashinzwe kandi n’imishinga yose ihabwa imfashanyo; amahugurwa n’ubugenzuzi. Yahuguye abafatanya bikorwa bo mu Ntara y’amajyepfo mu gukora imishinga iciriritse no kunoza ibaruramari (ba Gitifu 55 n’abayobozi b’imishinga 299);
– Muri Ambasade y’Amerika mu Rwana yayoboye ishami ry’imari na bije kuva muri 1998 kugeza 2006, aho yagize uruhare mu gushinga ikigega cy’imfubyi za Jenoside; no mu mishinga y’iteramber ry’ahahoze hitwa Perefegitura ya Kibuye.
Umurongo agenderaho nk’icyivugo: “Nzirana na ruswa, inyungu z’Abanyarwanda nizo zanjye; nkunda umuco nyarwanda, ubuzima bw’Abanyarwanda nibwo nyungu zanjye.”



















TANGA IGITEKEREZO