00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: PSD yijeje abaturage kubafasha kongera umusaruro mu buhinzi

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 30 August 2013 saa 07:50
Yasuwe :

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryijeje abaturage b’Akarere ka Kicukiro, ko rishyize imbere icyatuma bafatanya bakiteza imbere bakoresheje imitungo yabo, bagahinga kijyambere bijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba PSD ku wa 29 Kanama 2013, mu kibuga cy’umupira cya Mburabuturo, mu kagari ka Rwampara, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, iryo shyaka ryijeje abaturage ko nibabona umwanya mu nteko ishinga amategeko, (…)

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryijeje abaturage b’Akarere ka Kicukiro, ko rishyize imbere icyatuma bafatanya bakiteza imbere bakoresheje imitungo yabo, bagahinga kijyambere bijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba PSD ku wa 29 Kanama 2013, mu kibuga cy’umupira cya Mburabuturo, mu kagari ka Rwampara, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, iryo shyaka ryijeje abaturage ko nibabona umwanya mu nteko ishinga amategeko, bafite intego yo kubafasha kubyaza umusaruro ubutaka hibandwa cyane cyane ku budakoreshwa.

Nkusi Juvenal umwe mu bakandida depite 76 ba PSD bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, yagize ati “Hari ubutaka buba mu mijyi no mu byaro budatanga umusaruro, kandi atari uko butera. PSD ifite gahunda yo gufatanya n’abaturage kububyaza umusaruro, mu ntego yayo yo kudasiga abaturage, iharanira imibereho myiza yabo.”

Uretse kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, PSD ivuga ko ifite gahunda yo gusonera abakozi ku misoro, guharanira ko imitwe ya politiki ikorera mu nzego zose z’ubuyobozi kugeza ku midugudu.

Rutagengwa Innocent, umwe mu bitabiriye ibirori byo kwamamaza abakandida ba PSD, yavuze ko yishimiye imigambi ishyigikira iterambere rigabanya ubwigunge n’ubukene ku banyarwanda.

Rutagengwa yagize ati “Imigambi y’aba bagabo irafatika, kuko isubiza ibibazo by’abaturage kandi ni n’intumwa itumika nk’uko babyivugira.”

Amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2013, PSD ikaba isaba buri munyarwanda kongera kuyigirira icyizere bakayitora ari benshi, kuko imvugo yo gutumika ariyo ngiro kandi itazabatererana.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages