00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Amatora y’Abagore yatangiye akerereweho gato

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 17 September 2013 saa 04:55
Yasuwe :

Kuri uyu munsi wa kabiri w’amatora y’abadepite, hatahiwe gutora abagore bazahagararira abandi mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yatangiye saa yine n’iminota itatu (10:03), bisanzwe biteganyijwe ko atangira saa moya za mugitondo. Ugutinda gutangira kwatewe n’uko inteko itora itari yuzuye.
Kuri gahunda isanzwe y’amatora, ubundi gutora bitangira saa moya zuzuye za mu gitondo. Ariko mu matora y’abagore ho siko byagenze, kuko nk’uko Uhagarariye (…)

Kuri uyu munsi wa kabiri w’amatora y’abadepite, hatahiwe gutora abagore bazahagararira abandi mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yatangiye saa yine n’iminota itatu (10:03), bisanzwe biteganyijwe ko atangira saa moya za mugitondo. Ugutinda gutangira kwatewe n’uko inteko itora itari yuzuye.

Kuri gahunda isanzwe y’amatora, ubundi gutora bitangira saa moya zuzuye za mu gitondo. Ariko mu matora y’abagore ho siko byagenze, kuko nk’uko Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Mujyi wa Kigali, Kabare Nkusi Revocate, yabidutangarije, byabaye ngombwa ko bategereza ko inteko itora nibura igera kuri 2/3, kuko ari bwo amatora aba yemerewe gutangira.

Abagore bahagararira abandi mu nteko batorwa na Komite z’Inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, ukongeraho Njyanama z’imirenge n’iz’Uturere.

IGIHE ubwo twagera mu kagari ka Rukiri ya Kabiri, mu murenge wa Remera, hari saa sita n’iminota 20, nta mugore cyangwa se undi uri mu nteko itora waharangwaga. Ukuriye site y’itora ya Remera Catholique II, Mpayimana Emmanuel, yatubwiye ko hari hamaze gutora abasaga 1/2 ariko hari icyizere ko abandi bari buze nyuma ya saa sita.

Ubwo twageraga ku biro by’itora bya Bibare, ku mashuri abanza ya Kimironko II, mu murenge wa Kimironko saa saba z’amanywa, bo batubwiye ko hari hasigaye nibura abatarenga 17% bari bategerejwe gutora.

Liberatha Kanakuze, utuye mu murenge wa Kimironko, akaba ari Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kimironko ari n’Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore muri uwo murenge, mu kiganiro na IGIHE yatubwiye ko umunsi w’amatora ari umunsi usoza urugendo bamazemo iminsi berekwa abakandida. Ati "Twizeye umusaruro mwiza muri aya matora. Asaba abagore bazajya mu nteko gusohoza ibyo biyemeje, bagahanira kumenya ibibazo abagore bahura na byo bakabakorera ubuvugizi."

Harorimana Antoine, Umuhuzbikorwa wa Komisiyo y’amatora mu murenge wa Kimironko, mu kiganiro na IGIHE yatubwiye ko amatora atatangiye saa moya, ariko bitashobotse kuko bategereje ko umubare ugenwe kugira ngo amatora atangire ubanza kuzura. Ati "Abaturage bahageze kare bihanganye barategereza bagenda batoye."

Ibarura ry’amajwi ku masite y’amatora ryatangiye saa cyenda, nyuma akaza guhuzwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, kimwe no ku rwego rw’intara.

Abagore batorwa kuzahagararira abandi mu nteko ni 24, Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n’abagore babiri (2), Intara y’Iburasirazuba 6, iy’Iburengerazuba 6, iy’Amajyepfo 6 na ho Intara y’Amajyaruguru ihagararirwe n’abagore bane (4)

Liberatha Kanakuze, utuye mu murenge wa Kimironko, akaba ari Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kimironko ari n'Umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'abagore muri uwo murenge
Harorimana Antoine, Umuhuzbikorwa wa Komisiyo y'amatora mu murenge wa Kimironko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages