Umugambi wa Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania wo kwiyegereza no gushaka ubufatanye mu bihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika ( SADC) ngo byotse igitutu u Rwanda ku bijyanye no kugirana ibiganiro na FDLR, ushobora kongera kuzambya umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku rundi ruhande ariko usanga Leta y’u Rwanda ifata ibi nko gutera icyuhagiro (kweza) umutwe wa FDLR mu gihe ushinjwa gusiga woretse abarenga miliyoni, bishwe bazira uko bavutse, bigakorwa mu minsi ijana, ndetse n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiriye inyokomuntu bakoreye mu Ntara zombi za Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu munsi ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kubonana n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania, avuga ko SADC ishaka ko Umuryango Mpuzamahanga wotsa igitutu Leta y’u Rwanda ikemera uruhande rwa FDLR rwo gushyira intwaro hasi bakagaruka mu Rwanda mu mahoro nk’uko The East African yabitangaje.
Iki kinyamakuru kivuga kandi ko abarwanyi ba FDLR bashaka kugaruka mu Rwanda ku bwumvikane, ibi bikaba byarashyigikiwe na Tanzania inafite ingabo mu mutwe wa Loni ushinzwe kurandura inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
N’ubwo kuva kera u Rwanda rwashyizeho gahunda zisobanutse zo gucyura impunzi z’Abanyarwanda mu mpande zose z’isi n’abarwanyi ba FDLR barimo, ibi bikaba byarakozwe aho benshi muri bo bagiye bataha ku bushake bagasubizwa mu buzima busanzwe abandi bagashyirwa mu Ngabo z’u Rwanda, ntirukozwa (U Rwanda) ibyo kwicara ku meza y’ibiganiro umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda.
Minisitiri Membe yavuze ko yagezaga ku badipolomati uruhande rwa SADC nyuma y’ibaruwa bandikiwe na FDLR isaba ko bagira uruhare mu itahuka ryabo.
Ati “Ariko muri ibi byose twemeje ko Guverinoma y’u Rwanda izakurikirana ikanageza mu nkiko abanyamuryango ba FDLR bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ya 1994.”
FDLR yiswe “abarwanira ukwishyira ukizana”
The East African ivuga ko itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko FDLR, ubusanzwe ihamya ko ari umutwe wa politiki witwara gisirikare n’abarwanyi bawo baharanira ukwishyira ukizana bakomoka mu Rwanda bakaba batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yandikiye SADC ibaruwa mpuruza bagaragaza ko biteguye gushyira intwaro hasi ndetse bakaziha abayobozi babishinzwe.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iyo baruwa yanasabaga ubufasha buturutse muri SADC ngo ikurikirane igikorwa cyo gushyira hasi intwaro, kuva mu gisirikare, itahuka no gutuzwa no gusubizwa mu buzima busanzwe hagendewe ku mirongo ngenderwaho y’ibihugu bituranyi birimo na Tanzania.”
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Tanzania ivuga ko ibaruwa ya FDLR yemewe na SADC, kandi uyu muryango ushyigikiye gushyira intwaro hasi ku bushake ndetse n’isubizwa mu buzima busanzwe ry’uyu muryango.
Iri tangazo kandi rivuga ko iyo baruwa yanasabye ko ibyo byazanakurikiranwa n’ibihugu bya ICGLR, Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbyei mu gihe u Rwanda na Congo nabyo byasabwe kuba muri iyo gahunda.
Kugeza ubu nta ruhande u Rwanda ruragaraza ko ruriho muri iyo myanzuro ya SADC na ICGLR, ariko nk’uko The East African ibitangaza, amakuru yizewe avuga ko mu munsi ishize Perezida wa Angola, Jose Edouardo Dos Santos yoherereje mugenzi we w’u Rwanda ubutumwa binyuze muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, bukubiyemo imyanzuro yavuye mu nama ya SADC.
Uruzinduko rwa Georges Rebelo Chikoti ntirwavuzwe mu itangazamakuru ariko nk’uko amakuru yizewe abivuga ngo rwari ruzanye ubutumwa burebana n’amahoro n’umutekano mu karere.
Kugeza ubu kandi u Rwanda ntiruragaragaza uruhande ruhagazeho ku birebana n’amezi atandatu FDLR yahawe ariko ngo mu nama yabaye, abahagarariye u Rwanda bavuze ko amezi atatu ahagije, ibi bikaba bishobora kwerekana ko u Rwanda rwemeranya n’ibyo kwamburwa intwaro.
U Rwanda na Congo byasabwe gufatanya bigendeye ku gihango cy’amahoro
Umwe mu Banyarwanda b’inararibonye wavuganye na The East African yavuze ko u Rwanda ruramutse rukomeje kwirengagiza iyo gahunda rwafatwa nk’urubangamiye umugambi w’amahoro mu karere bikaba byatuma umubano hagati yarwo n’abo rukorana nabo uzamba.
Hari n’ababona hashobora kubaho ubwumvikane ariko hagati aho Minisitiri w’Ubutabera we ku ruhande rwe avugana na The East African yagize ati “Si ndi Umuvugizi wa Guverinom, ndatekereza ko wari kubaza Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga… Ibiganiro bigomba kugira aho bishingira n’impamvu. Twabonye ibiganiro bihuza Renamo na Unita ariko ntaho twabonye ibiganiro bihuza Al Shabaab na Kenya cyangwa hagati ya LRA ya Joseph Kony na Uganda.”
Hagati aho Ambasaderi w’Afurika y’Epfo mu Rwanda yabwiye iki kinyamakuru ko ibyo guhata u Rwanda kuganira na FDLR ntaho byanditse mu masezerano y’Addis Abeba agize ishingiro ry’ibyo Umuryango w’Abibumbye yagendeyeho yohereza ingabo muri Congo guhashya umutwe wa M23.



















TANGA IGITEKEREZO