Abaturage batuye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, basezeranyijwe kuzubakirwa imihanda igizwe na kaburimbo ifite uburebure burenga kilometero icumi, ndetse no kuhacisha umuhanda wa Gari ya moshi, abaturage bavuga ko iyi mihanda izabavana mu bwigunge kubera ko mbere imodoka zatinyaga kuhagera kubera ko yapfuye.
Mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu murenge wa Kinyinya, tariki ya 8 Nzeri 2013, Dr Pierre Damien Habumuremyi, Komiseri w’ishyaka FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yavuze ko mu gukomeza kugera kuri byinshi, Guverinoma iyobowe na FPR hari ibyo ibateganyirije.
Yagize ati “Ntawarotaga ko tugiye kubona gari ya moshi, igiye kuza kandi izanyura muri Gasabo mu murenge wa Kinyinya, Peteroli muri iyi manda twamamariza abadepite bacu, izajya ivomerwa hano mu Rwanda. Mwese uko mwicaye hano kuva mu kwa mbere k’umwaka utaha, muzatemberera muri Kenya, muri Uganda, mukoresheje Indangamuntu zanyu.”
Habumuremyi yongeyeho ko hagiye kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera, kizajya cyakira abantu barenga miliyoni eshatu buri mwaka, kizaba kiri mu bya mbere binini muri Afurika, mu gihe yavuze ko icy’i Kanombe cyari kimeze nk’umwana utamba mu kibuga. Ibi byose ngo ni FPR ipanga bigakorwa.
Ndayisaba Fidele, Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye abatuye Kinyinya ko mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’iterambere, bagiye kubaka imihanda yo muri aka gace igashyirwamo kaburimbo.
Ndayisaba yagize ati “hari abaturage bavuze ko iyi mihanda yapfuye…, biriya, kereka igihugu kitayobowe na FPR, bizahita bikemuka. Muri iyi manda y’imyaka itanu, FPR igiye kuyubaka kuko ifite ubushobozi, ku buryo kubona igizwe n’ibitaka bizaba inzozi kuri bamwe.”
Nshimiyimana Appolinaire, umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya yavuze ko iyi mihanda yari ikenewe gukorwa kandi ko babisezeranyije Abanyarwanda ko izakorwa.
Yagize ati “umuhanda uva mu Kabuga ka Nyarutarama ugana Deutchwelle warimo ibinogo byinshi, uva ku kigo nderabuzima cya Kagugu ugaca Batsinda, ugakomeza Nyacyonga ukagera kuri Kaburimbo iva i Gicumbi yose izakorwa”. Avuga ko hazanashyirwa n’amatara ku mihanda minini.
Nyamuberwa Romouard, utuye mu murenge wa Kinyinya yavuze ko hari ubwo iyi mihanda yabahezaga mu bwigunge, ku buryo hari n’igihe imodoka zazanaga ibicuruzwa zapakururirwaga mu nzira, kubera ibinogo biri muri uyu muhanda.



















TANGA IGITEKEREZO