A’batuye mu mirenge imwe nimwe yo mu Karere ka Kirehe bavuga ko hari gahunda zitandukanye zibera mu gihugu batamenya kubera kutumva Radiyo Rwanda ndetse n’izigenga.
Niyonkuru Alexandre, utuye mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Kamongo mu Murenge wa Mahama, avuga ko bari mu bwigunge.
Ati “Turi mu bwigunge kubera ko tutumva Radiyo Rwanda, nta Radiyo zigenga tujya twumva kandi iyo umuntu yatembereye nko mu tundi turere zirumvikana. Ahubwo usanga twumva radiyo zo muri Tanzaniya.”
Ndikumana Alexis, utuye mu Mudugudu wa Rumuri, avuga ko Radiyo Rwanda bayumva isamira, ati “Radiyo Rwanda iravuga ariko igeraho igasamira ku buryo utabasha kumva icyo bavuze. Twifuza ko icyo kintu gisamira bagikuramo.”
Abatuye mu mirenge igera kuri 4 ntibumva Radiyo Rwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi kandi ko bamaze gukora ubuvugizi.
Yagize ati “N’ejo twari kumwe n’abantu bo muri RBA baje kureba ahantu bagomba gushyira umunara mu Murenge wa Nyamugari aho bita Kiyanze, uwo munara uzatuma abatuye muri kiriya gice cy’ibibaya bashobora kumva amaradiyo yo mu Rwanda.Mu gihe kitarenze amazi atatu biraba byakemutse.”
Muzungu yakomeje avuga ko atari abatuye mu Murenge wa Mahama bonyine bafite ikibazo cyo kutumva Radiyo, ahubwo ngo n’abatuye mu Mirenge ya Mpanga, Nyamugari, Kigarama na Musaza, ibi ngo bikaba biterwa n’uko ari mu gice k’ikibaya, ariko abahatuye ngo bashonje bahishiwe kuko mu minsi ya vuba bazatangira kumva Radiyo Rwanda.
Ubwo Perezida Kagame yari mu ruzinduko mu karere ka Nyamasheke tariki ya 29 Kamena 2015, abaturage bamubwiye ko batumva Radiyo cyangwa ngo barebe Televiziyo y’igihugu, ndetse ngo iki kibazo bakaba bakimaranye igihe.
Gusa ngo nyuma y’igenzura byaje kugaragara ko bayumva uretese igihe habaye ikibazo gitunguranye, cyangwa indi mpamvu ituma batayikurikirana.
























TANGA IGITEKEREZO