00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kohereza Gen. Nkunda muri Congo biracyafite inzitizi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 8 August 2013 saa 01:32
Yasuwe :

Gen Laurent Nkunda wahoze ari Umukuru w’umutwe wa CNDP warwanyaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahungiye mu Rwanda mu 2009, ikibazo cyo gusubizwa mu gihugu cye cyangwa se koherezwa ahandi cyari cyatangiye kuganirwaho, ariko gicibwamo n’imirwano yongeye kuvuka muri Congo. Inzitizi iri muri icyo kibazo kandi ni uko u Rwanda rudashobora kohereza abantu mu bihugu bigifite mu mategeko yabyo igihano cy’urupfu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro (…)

Gen Laurent Nkunda wahoze ari Umukuru w’umutwe wa CNDP warwanyaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahungiye mu Rwanda mu 2009, ikibazo cyo gusubizwa mu gihugu cye cyangwa se koherezwa ahandi cyari cyatangiye kuganirwaho, ariko gicibwamo n’imirwano yongeye kuvuka muri Congo. Inzitizi iri muri icyo kibazo kandi ni uko u Rwanda rudashobora kohereza abantu mu bihugu bigifite mu mategeko yabyo igihano cy’urupfu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2013, ku kibazo kirebana n’igihe Laurent Nkunda azasubirizwa igihugu cya Congo, yatangaje ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byari byaratangiye ariko biza kunyurwamo n’imirwano yongeye kuvuga muri DRC.

Mushikiwabo yagize ati “Twari twatangiye ibiganiro, tureba niba Nkunda yahabwa Congo cyangwa se bitaba ibyo, hakarebwa ikindi gihugu yakoherezwamo, ariko byaciwemo n’intambara zongeye kuvuka muri icyo gihugu. Icyo kibazo rero nticyihutirwa kuko hari ibindi bikomeye, bigomba kubanza gukemurwa.”

Iki kibazo kijyana n’icy’impapuro mpuzamahanga zifata abayobozi bakuru b’umutwe wa M23 bahungiye mu Rwanda. Izo mpapuro zatanzwe n’igihugu cya Congo, Minisitiri Mushikiwabo atangaza ko zakiriwe ariko hagomba kubanza kubaho ibiganiro, hagati y’ibihugu byombi hakarebwa uburyo byashyirwa mu bikorwa. Yongeraho ati “Na none kandi, amategeko y’u Rwanda ntiyemera ko twohereza abantu mu bihugu bigifite igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo.”

Mushikiwabo akomeza atangaza ko bigomba kubanza kwigwaho ku buryo bwimbitse, umwanzuro ugafatwa nyuma. Ati "Tugomba kubanza kureba niba impapuro zifata umuntu zuzuye, ugomba no kureba icyo amategeko y’igihugu cyawe avuga. Si ukubona impapuro ngo uhite uterura umuntu ushyire mu ndege; bifata igihe. Ibyo bijyana n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’itegeko Nshinga ry’igihugu."

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages