Mu rwego rwo gukomeza gutegura amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye gutunganya amakarita no gutegura uburyo azagezwa muri buri mudugudu.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze iminsi ibiri mu gikorwa cyo kurundanya amakarita y’itora hakurikijwe imidugudu ku banyarwanda bose bamaze kwiyandikisha ariko badafite imiziro ibabuza gutora.
Nk’uko IGIHE twabitangarijwe na Shimirwa Robert ushinzwe gutunganya amalisiti n’amakarita y’itora, amakarita amaze gutunganywa apangwa hakurikijwe imidugudu ku buryo guhera ku itariki ya mbere abiyandikishije bazatangira kuyafatira aho batuye no kkugenzura niba amazina yabo yanditse neza kuri lisiti y’itora.
Agira ati “Amakarita y’Itora tuyapanga dukurikije Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu. Bene yo bazatangira kuyafatira ku midugudu batuyemo kuva tariki ya 1 Kanama 2013. Icyo gihe kandi hazatangira igikorwa cyo kwikosoza kizageza ku wa 15 Kanama 2013, bityo hakorwe lisiti ndakuka y’abagomba gutora.”
Shimirwa Robert yadutangarije ko kwikosoza bya mbere byabaye muri Mata uyu mwaka ubu bigiye gukorwa akaba ari inshuro ya nyuma. Asaba abagomba gutora bose kwitabira gufata amakarita yabo kuko azatangirwa mu midugudu batuyemo kandi buri wese akagenzura ko yanditse kuri lisiti y’itora, utisanzeho agasobanurirwa impamvu, abagomba kwikosoza na bo bakabikora kare.
Mu gihugu hose, Amatora y’Abadepite ateganyijwe kuba ku wa 16 Nzeri 2013 hatorwa Abadepite rusange, ku wa 17 Nzeri 2013 amatora ku myanya yagenewe abahagariye abagore mu nteko, na ho ku wa 18 Nzeri habe amatora ku bahagarariye urubyiruko n’abafite ubumuga. Ibizava mu matora bizatangazwa by’agateganyo ku wa 20 Nzeri 2013, bitangazwe bidasubirwaho bitarenze tariki ya 25 Nzeri 2013.



















TANGA IGITEKEREZO