00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komisiyo y’Amatora yakoranyije abakandida depite mu biganiro ku matora

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 21 August 2013 saa 06:25
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahuye n’abakandida depite bose ku cyicaro cyayo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2013, mu rwego rwo gusangira ibitekerezo ku migendekere myiza y’amatora. Abakandida basabwa kugira imyitwarire myiza mu gihe cyo kwiyamamaza, bakirinda gusebanya, gutukana no gutanga ruswa.
Mu biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, abakandida depite bagejejweho amabwiriza ajyanye no kwiyamamaza, aho bamazwe impungenge ko mu gukoresha (…)

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahuye n’abakandida depite bose ku cyicaro cyayo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2013, mu rwego rwo gusangira ibitekerezo ku migendekere myiza y’amatora. Abakandida basabwa kugira imyitwarire myiza mu gihe cyo kwiyamamaza, bakirinda gusebanya, gutukana no gutanga ruswa.

Mu biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, abakandida depite bagejejweho amabwiriza ajyanye no kwiyamamaza, aho bamazwe impungenge ko mu gukoresha ibitangazamakuru bya Leta bose bafite uburenganzira bungana, ntawe uzimwa umwanya. Basabwe kuba batanze gahunda zabo kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora, nibura habura iminsi itanu kugira ngo bashakirwe umwanya mu bitangazamakuru bya Leta. Ariko kandi mu bitangazamakuru byigenga umukandida afite uburenganzira bwo kwiyamamaza akurikije uko yifite.

Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, ibiganiro nk’ibyo bizabera mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2013, aho bazahura n’abakandida bose baziyamamaza ku rwego rw’intara.

Ku birebana n’aho abakandida baziyamamariza, Prof Kalisa Mbanda atangaza ko muri buri karere batenganyije ahagomba kwiyamamarizwa. Agira ati “Hari uturere twateguye ahagera ku myanya itatu (Sites), utundi ahantu habiri, byose bigaterwa n’uko akarere kangana.” Akomeza avuga ko abakandida bose bazajya bahurira kuri site imwe, kandi buri mukandida agahabwa nibura iminota itanu yo kwivuga ibigwi. Site yiyamamarizwaho incuro imwe gusa.

Uretse abakandida batanzwe n’imitwe ya Politiki, urubyiruko n’abafite ubumuga baziyamamaza ku rwego rw’igihugu, abagore bo baziyamamaza mu ntara zabo. Urubyiruko n’abafite ubumuga na bo baziyamamaza nk’abandi bakandida, ariko muri rusange kwiyamamaza kwabo gusesuye kuzabera imbere y’inteko itora.

Prof Kalisa Mbanda atangaza ko abakandida bigenga bafite uburenganzira bwo kujya gukurikirana gahunda z’abandi cyane cyane aho imitwe ya Politiki yiyamamariza ariko nta mwanya icyo gihe bahabwa wo kwivuga ibigwi, bakurikirana nk’indorerezi. Nanone ariko umuntu wiyamamaza ku giti cye afite uburenganzira bwo kwamamazwa n’abandi, akaba asabwa kubimenyesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mbere ho iminsi itanu, kugira ngo abazamwamamaza bahabwe uburenganzira.

Ku birebana n’uko urubyiruko n’abagore bazatorwa, Komisiyo y’igihugu y’Amatora yabasobanuriye ko hazajya hatorwa umubare ungana n’imyanya ikenewe kuko utoye abarenze aba yishe itora icyo gihe amajwi yatanze aba imfabusa. Ku rubyiruko ntihazatorwa umusore n’inkumi, babiri ba mbere bazarusha abandi amajwi ni bo bazajya mu nteko.

Abakandida basabwa kugira imyitwarire myiza

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asaba abakandida kwirinda imyitwarire mibi nko gusebanya gutukana n’ibindi kugira ngo amatora azagende neza. Agira ati “Turasaba abakandida bose kwitwararika, bakirinda gusebya abandi, ahubwo bakavuga neza icyo bazamarira igihugu, bavuga ibyubaka. Kwiyamamaza bizakorwe mu bupfura n’ubwitonzi. Ntawemerewe gusenya mugenzi we cyangwa umutwe wa Politiki. Abagaragaraho amakosa bakabibwirwa bakanga kwisubiraho tuzabakura ku rutonde.”

Ku bijyanye n’uko umukandida ashobora kwitumiriza inteko itora mu gihe akarere katabamuzaniye, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko nta tegeko rivuga ko umukandida atumirizwa inteko itora. Agira ati “Ufite ubushobozi ashobora kubazana akabagezaho imigabo n’imigambi ye ariko abujijwe gutanga ruswa cyangwa se gusengerera abo yahamagaye ngo abagezeho gahunda ze.”

Guhagarika akazi no kwegura

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasobanuriye Abakandida depite ko abafite akazi ka Leta bagomba kugahagarika kandi bakabimenyesha umukoresha wabo. Ibyo bikaba binareba abari mu nzego zimwe z’imirimo zishobora kubangamira igikorwa cyo kwiyamamaza, bo basabwa kwegura. Basonuriwe ko kwiyamamaza bitabangikanywa n’indi mirimo kimwe n’uko uwabaye depite atabangikanya uwo mwanya n’indi mirimo.

Havuyemo isomo

Manirarora Annoncée, Umwe mu bakandida Depite mu cyiciro cy’abagore mu ntara y’Iburengerazuba wari witabiriye ibiganiro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko yungutse byinshi cyane cyane ibijyanye no kwiyamamaza ndetse n’imyitwarire y’umukandida mu gihe cy’amatora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, atangaza ko hari byinshi bungukiye mu biganiro bagiranye n’abakandida depite. Agira ati “Iyi nama twayikuyemo isomo rikomeye, kuko ibibazo byabajijwe n’abakandida, byatweretse kandi byaduhaye isura y’uko tugomba gutegura amatora ataha, harimo no guha abakandida amahugurwa yimbitse mu birebana n’amatora.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages