00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu biganiro n’abanyapolitiki

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 2 August 2013 saa 08:07
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku wa 01 Kanama 2013 yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, barebera hamwe kandi bungurana ibitekerezo ku migendekere myiza y’amatora ateganyijwe muri Nzeri 2013.
Mu rwego rwo gukomeza kungurana ibitekerezo ku migendekere myiza y’amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje guhura n’inzego zinyuranye zigira uruhare mu matora, aho ku wa 01 Kanama 2013 ku kicaro cyayo yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu (…)

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku wa 01 Kanama 2013 yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, barebera hamwe kandi bungurana ibitekerezo ku migendekere myiza y’amatora ateganyijwe muri Nzeri 2013.

Mu rwego rwo gukomeza kungurana ibitekerezo ku migendekere myiza y’amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje guhura n’inzego zinyuranye zigira uruhare mu matora, aho ku wa 01 Kanama 2013 ku kicaro cyayo yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, bungurana ibitekerezo ku ruhare rwa buri wese ku migendekere myiza y’amatora.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, atangaza ko ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo n’abahagarariye imitwe ya Politiki kugira ngo bagaragarizwe aho imyiteguro y’amatora igeze. Kuri iyi ngingo abayobozi b’imitwe ya Politiki bagaragarijwe ko ubu mu kwitegura amatora, hagezweho icyiciro cyo gutanga amakarita y’itora no kwikosoza kuri lisiti y’itora, ndetse guhera ku itariki ya 6 kugeza ku ya 12 Kanama 2013, hazaba hakirwa Kandidatire y’abashaka kwiyamamariza kuba abadepite. Aha hagarutsweho ibyo ushaka kwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba yujuje n’ibyo asabwa gutanga.

Ikindi kandi ni uko iyo nama yari igamije guhuza imyumvire n’abahagarariye imitwe ya Politiki ndetse n’indorerezi zabo mu gukurikirana imigendekere myiza y’amatora. Kungurana ibitekerezo ku byerekeranye no kubona ibyangombwa by’indorerezi n’icyo amategeko ateganya ku bahagarariye imitwe ya Politiki n’indorerezi.

Mu bindi byaganiriweho ni ibishya n’ibyahindutse mu mategeko agenga amatora aho Inteko itora abahagarariye abagore yavuye ku 3000 ikagera ku bihumbi 130 na ho isaha yo gutangira amatora iva kuri saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ishyirwa kuri saa moya. Isaha yo gusoza itora yo ntiyahindutse yagumye kuri saa cyenda z’igicamunsi aho ibarura ry’amajwi ritangirira.

Ku birebana n’abahagarariye abakandida byatangajwe ko agomba kuba afite afite icyemezo kimuranga kandi ari ku rutonde rwemejwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora. Gusaba ibyangombwa by’abahagarariye abakandida n’indorerezi bisabwa mu minsi 15 mbere y’itora, Komisiyo y’Igihugu y’amatora na yo igatanga icyemezo mu minsi itanu mbere y’amatora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, ku birebana no kwiyamamaza yatangaje ko abiyamamaza bashobora gukoresha itangazamakuru, mu baturage benshi no kumanika amafoto. Ku birebana n’itangazamakuru rya Leta, Komisiyo y’igihugu y’amatora ni yo izabikurikirana aho kuba Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru; na ho kumanika amafoto bikorwa ku nyubako za Leta iyo hari ushaka kuyashyira ku nyubako y’umuntu bisaba kumvikana na we.

Ku birebana n’umutekano mu kwaka ibyangombwa by’abazahagararira imitwe ya Politiki ndetse n’indorerezi zayo, byemejwe ko ibyangombwa bizasabwa hakoreshejwe uburyo bwo kubijyana kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, hatazakoreshwa ikoranabuhanga kuko hari abayobozi b’imitwe ya Politiki bagize impungenge ko hari abashobora kuzihimba.

Amatora yo muri Nzeri 2013 azitabirwa n’abantu bagera kuri miliyoni esheshatu, muri bo 54% ari abagore na ho abagabo bakagera kuri 46%. Ibiro by’itora ni 2291 mu tugari 2148, ibyumba by’itora ni 15,500 mu midugudu 14,953.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages