Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’amatora y’Abadepite yo muri Nzeri 2013, ku wa kabiri, tariki 2 Nyakanga 2013, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Polisi ku cyicaro cyayo ku Kacyiru. Ibyo biganiro byibanze kuri gahunda y’amatora, aho imyiteguro igeze n’uruhare rwa polisi y’igihugu mu matora.
Iki kiganiro cyatanzwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Munyaneza Charles. Cyitabiriwe n’abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Igihugu , abo ku rwego rw’Intara n’abo yihagku rwego rw’akarere.
Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yasobanuye gahunda y’amatora, ibyakozwe, ibirimo gukorwa n’ibizakorwa bishyira amatora y’abadepite ateganyijwe hagati y’itariki ya 16 na 18 Nzeri 2013.
Izindi ngingo zagarutsweho ni umutekano w’amatora, amatora akozwe mu mahoro n’Uruhare rwa polisi mu matora. Ikindi ni uko abaturage batora, ibikoresho by’amatora, ahatorerwa kimwe n’umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida hakenewe umutekano kugira ngo amatora yo muri Nzeri azagende neza.
Prof kalisa Mbanda atangaza kandi ko inzego zishinzwe umutekano harimo polisi y’Igihugu akaba ari abafatanyabikorwa mu matora yose kuva Komisiyo y’Igihugu y’amatora itangiye kuyobora amatora kugeza ubu.
Ibi biganiro byakozwe mu rwego rwo gukomeza imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa mu matora cyane cyane mu birebana n’umutekano. Iyo mikoranire mu matora izakomeza nk’uko impande zombi Komisiyo y’igihugu y’amatora na polisi babyemeranijwe.



















TANGA IGITEKEREZO