00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Kuba abakandida bigenga badakunze gutsinda amatora ntibinca intege”

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 29 August 2013 saa 08:14
Yasuwe :

Umukandida wigenga mu bahatanira kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko, Mwenedata Gilbert, avuga ko yiyubatsemo icyizere cyo kubona amajwi azamwerera kuba Umudepite. Kuba mu bihe byashije abakandida bigenga nkawe batarashoboye gutsinda, bitamuca intege zo kwiyamamaza kuko ab’ubushize batatowe.
Mweneadata Gilbert, umukandida wiyamamaza ku giti cye, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 28 Kanama 2013, ku birebana n’uko mu matora y’abadepite yabanjirije aya mu myaka yashize ntawigeze atorwa (…)

Umukandida wigenga mu bahatanira kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko, Mwenedata Gilbert, avuga ko yiyubatsemo icyizere cyo kubona amajwi azamwerera kuba Umudepite. Kuba mu bihe byashije abakandida bigenga nkawe batarashoboye gutsinda, bitamuca intege zo kwiyamamaza kuko ab’ubushize batatowe.

Mweneadata Gilbert, umukandida wiyamamaza ku giti cye, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 28 Kanama 2013, ku birebana n’uko mu matora y’abadepite yabanjirije aya mu myaka yashize ntawigeze atorwa ndetse n’icyizere yaba yifitiye, agira ati “Kugeza ubu sinzi icyaba cyaratumye badatorwa; niba batariyamamaje uko bikwiriye ntabwo mbizi. Gusa, njyewe nifitiye icyizere ntabwo nacika intege zo kwiyamamaza, ngo n’uko hari abataratowe ubushize.”

Ibijyanye n’imbabazi hagati y’Abahutu n’Abatutsi

Umukandida wigenga Mwenedata Gilbert, uhatanira kuba umudepite avuga ko Umuhutu ubishaka ari we wasaba imbabazi z’abo yahemukiye, cyangwa uwazisaba mu izina ry’umuryango we, ariko ngo ntawe ukwiriye kubihatirwa.

Abajijwe ikibazo kijyanye no gusaba imbabazi kw’Abahutu bazisaba Abatutsi, kubera Jenoside yabakorewe Abatutsi mu 1994, yasubije agira ati “Gusaba imbabazi, ni umuco mwiza, kuko havamo byinshi byiza. Gusa ntekereza ko ntawategekwa kuzisaba mu gihe bitamuvuye ku mutima.”

Yakomeje avuga ko ari muri bamwe bahuye n’ingaruka za Jenoside mu muryango we, ariko ibyo byose yarabirenze atanga imbabazi ku babikoze, ashingiye ku biganiro by’ubumwe n’ubwiyunge yagiye atanga akiri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, na nyuma yaho.

Mwenedata Gilbert, mu kwiyamamaza kwe afite intego eshatu z’ingenzi ariko zikubiyemo byinshi mu busobanuro atanga. Murizo harimo Ubwiyunge bwuzuye, Gukorera mu mucyo, Ubumuntu n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda.

Mwenedata Gilbert ni muntu ki?

Mwenedata yavukiye mu karere ka Bugesera mu 1974, afite umugore n’abana batatu. Nyuma yo kurangiza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’imbonezamubano, yakoze mu miryango inyuranye atanga umusanzu mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yinjiye mu bikorwa bijyanye n’ubwiyunge ubwo yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, hamwe na bagenzi be bashyizeho itsinda ry’Isanamitima n’ubwiyunge.

Ibyo byatumye abanyeshuri benshi bari bafite amateka atandukanye bashobora gushyikirana, bagafatanya, kuko mu myaka 1999 na nyuma yaho wasangaga bibonamo aho baturutse, nyuma y’itahuka mu igihugu kw’Abanyarwanda bari baraheze ishyanga bitewe n’amateka.

Kuri ubu akora mu Muryango w’Abanyamerika ushinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu ishami ryawo muri Afghanistan muri Gahunda ishinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.

Mu ngingo eshatu aharanira, yahisemo kuvuga kuri imwe y’Ubwiyunge bwuzuye, izindi ngo azagenda azitanga muri iki gihe cyo kwiyamamaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages