Inyandiko y’ubwanditsi: Nyuma yo gushegeshwa n’ibyakozwe na bamwe mu muryango we, aho bagize uruhare mu kwica abaturanyi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mugabo Rugamba Pascal, yabanye ipfunwe rikomeye kuko inshuti ze magara ababyeyi babo bazize Jenoside. Yahisemo kuduha iyi nyandiko atanga ubuhamya bw’uko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamwomoye ibikomere, bityo ahamagarira n’abandi kuyitabira abantu bakibonamo ibibahuza kuruta ibibatanya.
Banyarwanda bavandimwe, ndabohotse kuko ubu umutwaro wamvunaga nawutuye. Ibyo ntibingwiriye ahubwo hashimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamfashije kwiyakira.
Nari maze imyaka igera kuri 20 narabuze iyo nerekeza kubera ipfunwe natewe no kuba mvuka mu muryango urimo abakoze Jenoside. Njye ubwanjye nibonaga nk’igicibwa muri sosiyete nyarwanda. Nta mugayo abana b’inshuti zanjye barokotse Jenoside kandi ni imfubyi, na ho njyewe Data ari muri Gereza. Byarangoye kubyakira, kuko n’ubwo bari inshuti zanjye nahoraga numva ko banyishisha, batanyibonamo.
Nakomeje kugorwa no kubona icyambohora, mporana intimba ku mutima. Kuba umunyarwanda numvaga bindi kure, ari ubu narabohowe, nasubiye kuba umuntu nyuma y’aho gahunda ya Ndi Umunyarwanda numvise isaba Abanyarwanda twese gufata umwanya wo kuvugisha ukuri ku mateka yacu.
Ukuri konyine ntiguhagije, kuko byabaye umwanya wo gukanda ikibyimba cy’ibibazo byari biboshye umutima wanjye. Nashoboye kumva neza ko kuba Umunyarwanda biruta kure kwiyumvamo ubuhutu cyangwa se ubututsi, kuko twese iyo sano turayisangiye.
Iyi gahunda iziye igihe kuko ishoboye kunkiza ibikomere nari mfite, ariko kandi sinkangurira Abahutu kuvuga ukuri ku mateka y’u Rwanda, ndetse utaragize icyo amarira uwari mu kaga akabisabira imbabazi, na none birakwiye ko ibyo biba kuko ni ikimwaro gikomeye, kuba abakatubereye urugero bariyambuye ubumuntu, bakiyambika ubunyamaswa.
Igihe kirageze ko ababyeyi baha abana babo umurage w’Ubunyarwanda, aho kubateramo ingengabitekerezo y’amoko n’ubundi yoretse igihugu. Intambwe igihugu cyacu kimaze gutera, ndahamya ntashidikanya ko iterambere tugeze hari uwifuza ko ryahungabanywa. Duhaguruke twubake u Rwanda rw’Abanyarwanda ruzira iturufu y’amoko n’indi mizi y’ibibi idutanya.
Kuba Umunyarwanda ni ugukunda igihugu n’abagituye, ni uguharanira ko Abanyarwanda bongera kuba umwe. Ni ukubumbatira indangagaciro n’icyizere by’Abanyarwanda.
Ndi Umunyarwanda ihabwe intebe
Abatarakiriye neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’abakiboshye n’ipfunwe ry’ibyo bakoze, bavuga ko ntawe uyobowe ko ari Umunyarwanda. Birengagiza ko iyo tuza kumva ko turi Abanyarwanda kuruta kwibona mu ndorerwamo y’amoko, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntiyari kuba. Abahutu biyambuye ubunyarwanda ndetse babwambura n’abo bicaga, babita inyenzi, inyangarwanda.
Ku ruhande rumwe twavuga ko iyi gahunda yatinze, kuko iyo iza nibura igihe Inkiko Gacaca zashyirwagaho, yari gufasha Abarokotse Jenoside komora ibikomere basigiwe na Jenoside, abayikoze na bo byagombye kuba byarabaye umwanya wo kwikanda bakavugisha ukuri mu ruhame. Ushatse kugira aho abeshya n’ubundi akanyomozwa. Byari gufasha Inkiko Gacaca kugera ku nshingano yazo bidasubirwaho, yewe ikimwaro n’ipfunwe byari gusigara aho. Icyari gusigara gikorwa ni ukongera kubaka ubunyarwanda buheruka mu myaka ikabakaba 200.
Sinakwibuza kuvuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda iziye igihe. Iyo abanyarwanda binjizwa muri iyi gahunda bagifite ibikomere bivirirana bya Jenoside, sinahamya ko hari uwari kubyumva, kuko abenshi byari kubasubiza mu bihe bikomeye banyuzemo.
Igihe kirageze kugira ngo inzira y’amayirabiri Abanyarwanda banyuzemo bayiyambure basubire kukubumbatira ibibahuza, kuko mbere na mbere turi Abanyarwanda. Iturufu y’amoko kugeza ubu ntacyo yatumarira, kuko abayihaye intebe ntacyo yabagejejeho.
Umwera uturutse i Bukuru
Kuba gahunda ya Ndi Umunyarwanda yarahereye mu bayobozi bakuru b’igihugu, ubu ikaba imaze kugera iwacu aho dutuye, ibi bigaragaza ko abayobozi b’u Rwanda gahunda babanje kuyigira iyabo aho kuyiha abaturage na bo ubwabo batarayumva. Igihe ni iki kugira ngo aho dutuye, aho dukorera, aho turi hose mu biganiro dusase inzobe have urwikekwe n’urujijo mu mateka mabi yaranze u Rwanda. Kuba kandi iyi gahunda ntawe ugomba kuyihatirwa ari umutima wa muntu, bizatuma buri wese abanza kwikomanga kugira ngo ayijyemo ayiyumvamo, bityo avuge ukuri kwe ntawe ukumuhasemo.
Disikuru za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zigaruka kenshi ku bumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kwihesha agaciro. Mu gihe Inkotanyi zari zikiri mu ishyamba, Kagame yahoraga asaba abasirikare be ko icyo bagamije bifuza u Rwanda rw’abanyarwanda bose, rufite umutekano, ubutabera, abanyarwanda babayeho neza kandi bubashywe. Ndibuka aho yagize ati “Twe nk’Abanyarwanda rero ntabwo twapfa kabiri, twapfuye rimwe ibyo birahagije.”
Iyi mvugo ya Perezida Kagame inyereka ko Abanyarwanda twese tugomba kwirinda icyo ari cyo cyose cyadutanya, ahubwo twese dufatanyije dukwiye kuba intangarugero mu kubaka igihugu cyacu, twimakaza mbere ya byose ubunyarwanda.
Iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda isesengura isano Abanyarwanda ubwabo bafitanye, baba abavukiye mu Rwanda cyangwa se hanze yarwo, bahuriye ku gihugu kimwe kandi bafite icyerekezo kimwe. Intero ku banyarwanda ikwiye kuba imwe “Ndi Umunyarwanda, Uri Umunyarwanda, Turi Abanyarwanda.”
Abanditsi b’amateka, n’ubwo njye ntemeranya na bo cyane, bavuga ko u Rwanda rwatangiye kuba u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1000. Kiyoborwa ku ikubitiro na Gihanga I Ngomijana wahanze ingoma nyiginya. Igihugu gitangirira i Gasabo, ariko cyaje kugenda cyaguka uko ingoma zagiye zisimburana, kiruta uko kingana uko, ubwo cyaje kugabanywa n’abakoloni nyuma y’intambara ya mbere y’Isi, bakadusigira icyo dufite ubu.
Amoko abantu biyitirira yakomotse he?
Tugarutse mu Rwanda rwo hambere, kuva cyera habagaho amoko ariko akaba yari ay’umuryango mugari w’abantu aba n’aba. Usanga rero mu Rwanda hari amoko agera kuri 19. Ariko iyo usomye ibitabo bimwe na bimwe, usangamo amoko atatu ariyo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Nyamara ayo moko uko ari 19 ukayasanga muri ayo atatu.
Bamwe mu banditsi bavuga ko Umututsi bivuga umutunzi. Ibi bikaba byaratangiye kwigaragaza ahagana mu 1200, na ho Abahutu bikagaragara ko batangiye kuvugwa ahagana mu 1345, hanyuma hataho Abatwa ariko ntihagaragazwe igihe bamenyekaniye mu Rwanda.
Iyo usuzumye ibi uhita wibaza uko bivugwa ko u Rwanda rwamenyekanye agahana mu mwaka wa 1000, ayo moko yadutse ate? Igihugu cyari gituwe n’Abanyarwanda, ibindi bibatanya ntibabyitagaho, dore ko byadutse nyuma.
Abakoloni bageze mu Rwanda basanze Abanyarwanda ari bamwe, nta tandukaniro hagati yabo, basangiye igihugu n’ibyiza byacyo kandi bagikunda. Ubunyarwanda bwari bwarashinze imizi. Uko gushyirahamwe basanze kutazatuma bayobokwa bahitamo gukora ibishoboka byose ya moko 19 basangiye arazima, bimika Ubututsi, Ubuhutu n’Ubutwa.
Ibyo byatumye himakazwa ubusumbane n’ivangura, aho abakoloni bagaragaza ko aba n’aba bashoboye iki abandi batagishoboye. Byatumye bamwe baharirwa ubutegetsi, abandi barahezwa; bafata ibiba iwabo, cyane cyane Ababiligi, babitwerera Abanyarwanda, maze na bo babyakira n’ingoga, bishyira impinduramatwara yo 1959. Abari abavandimwe, basabanaga amazi, bashyingiranye, bahanye inka biyambura ubunyarwanda bica benewabo, abandi barabamenesha.
Iyo haza kwimikwa ubunyarwanda ntihimikwe amoko, iryo subiranamo ntiryashobokaga, kuba bari bavugwaga ko hari ibyo bashoboye abandi badashoboye ntibyari bubeho, kuko bose bagombaga kuba basangiye ubwoko bumwe Abanyarwanda.
Nyuma y’ubukoloni, Leta zagiyeho ntizigeze zimika Ubunyarwanda, ahubwo zakomeje indorerwamo y’amoko, ivangura rikomeza kwimikwa, gutotezwa, guhezwa hanze y’igihugu, kwamburwa ubumuntu bagahabwa andi mazina, kudasangira ibyiza by’igihugu, ibyo byose byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abatutsi basaga miliyoni bahasize ubuzima, bicwa urw’agashinyaguro kandi bikorwa n’abo basangiye igihugu.
Ni ngombwa ko nyuma ya Jenoside hashakwa umuti urambye wo kugira tuti “Harabaye ntihakabe, kandi ibyabaye ntibizongere ukundi.” Nta handi bizava Abanyarwanda batubatse Kirazira kuko zahoze n’ubundi kuva cyera. Kwimakaza indangagaciro ndetse n’icyizere hagati y’Abanyarwanda ubwabo ni byo bizadufasha kuba Abanyarwanda nyabo.
Icyitonderwa: Ibitekerezo bikubiye muri iyi nyandiko ni iby’umuntu ku giti cye si ibya IGIHE. Nawe ushaka gutanga ibitekerezo watwandikira kuri [email protected], ntawe uhejwe mu gutanga ibitekerezo. Twakira ibitekerezo byubaka, ntitwakira ibisebanya cyangwa se ibyibasira abantu haba muri rusange cyangwa ku giti cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO