00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudushyira muri Guverinoma ni ukutwongerera imbaraga –Ambasaderi Rugwabiza

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 18 October 2013 saa 05:28
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), Ambasaderi Rugwabiza Sendanyoye Valentine, avugako kuba barashyizwe muri Guverinoma ari ukubongerera imbaraga mu bikorwa by’ikigo, kuko ibyifuzo bizajya bitangwa kandi n’ibyemezo bigafatwa nta wundi binyuzeho.
Ambasaderi Rugwabiza aganira n’itangazamakuru, ubwo yari amaze kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, yatangaje ko kuba Ubuyobozi bukuru bwa RDB, bugiye muri Guverinoma bigiye kongera ikintu kinini cyane mu mikorere (…)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), Ambasaderi Rugwabiza Sendanyoye Valentine, avugako kuba barashyizwe muri Guverinoma ari ukubongerera imbaraga mu bikorwa by’ikigo, kuko ibyifuzo bizajya bitangwa kandi n’ibyemezo bigafatwa nta wundi binyuzeho.

Ambasaderi Rugwabiza aganira n’itangazamakuru, ubwo yari amaze kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, yatangaje ko kuba Ubuyobozi bukuru bwa RDB, bugiye muri Guverinoma bigiye kongera ikintu kinini cyane mu mikorere y’icyo kigo.

Agira ati “Ubu ni ubushobozi bundi bwiyongereyeho Perezida wa Repubulika ahaye RDB. RDB ntishobora gukora idakoraniye hafi n’ibindi bigo na minisiteri zose, kugira ngo ibyo dusaba izindi minisiteri ko zitugereza ibyifuzo kuri Guverinoma noneho tuzajya tubyitangira. Ni uburyo bwo kuganira ku bigomba gukorwa ndetse no kwihutisha ibintu. Baduhaye ububasha bwo kugabanya inzira byanyuragamo.”

Ambasaderi Rugwabiza Sendanyoye atangaza ko ikigo ayoboye cyari gisanzwe gikora neza kandi kigejeje u Rwanda ku ntera ishimishije y’iterambere. Ko we nk’umuyobozi mukuru mushya agiye kuzana ubunararibonye afite akabusangiza abandi, kandi agakoresha uburyo bwose bushoboka abashoramari bari mu Rwanda bakahaguma, bagakurirwaho inzitizi, akanakoresha imbaraga afite.

Agira ati “Imbogamizi ihari ni uko tuzana abashoramari ariko tukabura uburyo bwo kubagumisha hano, igituma batahaguma ni ubumenyi buke, tukaba tugomba kubushaka. Nzanakoresha ubunararibonye mfite, haba mu guhuza abo nziranye na bo, no mu gushaka abandi, atari mu bihugu dusanzwe dukorana na byo gusa”

Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB ushinzwe ibikorwa mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko nk’ikigo kimaze imyaka itanu gusa, gishyira u Rwanda ku myanya ya mbere mu rwego rwo kuvugurura no koroshya ishoramari. Avuga ko raporo yo mu mwaka ushize wa 2012 yatangajwe na Banki y’Isi, ku koroshya ubucuruzi no korohereza abashoramari, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 45 ku rwego rw’Isi, ku mwanya wa gatatu muri Afurika, rukaza ku isonga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Avuga ko biteze byinshi ku muyobozi mushya. Agira ati “Afite ubunararibonye nk’uwari umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi. Icyo ni ikintu gikomeye cyane kizadufasha kugira ngo tube aba mbere mu rwego rw’Isi atari Afurika gusa. Ikindi kandi kuba yagiye muri guverinoma ni uburyo bwo gukoranira hafi na guverinoma yose, ibi biduha icyizere ko ibyemezo bizajya bifatwa vuba kandi tukarushaho gukora neza cyane.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), Ambasaderi Rugwabiza Sendanyoye Valentine

Hari byinshi Ambasaderi Rugwabiza yakoze

Ambasaderi Rugwabiza Valentine Sendanyoye wagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, yari umuyobozi mukuru wungirije mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (World Trade Organization). Yari ashinzwe bw’umwihariko ibibazo by’iterambere harimo isuzumabumenyi kuri politiki y’ubucuruzi, koroshya ubuhahirane amahugurwa ndetse n’ubutwererane mu byerekeranye na tekiniki. Yigeze kandi gushingwa muri uwo muryango ibirebana na gahunda z’umurimo zishingiye ku bucuruzi.

Ambasaderi Rugwabiza yabaye umwe mu bayobozi bane bakuru bayobowe n’umuyobozi mukuru Pascal Lamy muri WTO, guhera mu mwaka wa 2005 Nzeri kugeza kuri 2013. Mbere Ambasaderi Rugwabiza yahagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye ndetse anaruhagararira mu Busuwisi. Atarakora ako kazi mbere yakoze imirimo myinshi ikomeye ku buyobozi bw’urwego rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda no mu mahanga, cyane cyane mu Busuwisi. Yashinze ishyirahamwe ry’abagore ba Rwiyemezamirimo mu Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa gatanu ikinyamakuru Jeune Afrique cyashyize Ambasaderi Rugwabiza na Clare Akamanzi ku rutonde rw’abagore 25 b’indashyikirwa mu byerekeranye n’ubuhahirane ku mugabane wa Afurika.

Ambasaderi Rugwabiza Sendanyoye Valentine mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yari amaze kurahira

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto/Faustin Nkurunziza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages