00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, intego y’ibanze y’umukandida Kanangire Christian

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 3 September 2013 saa 09:17
Yasuwe :

Uko imyaka ihita indi igataha, hagenda hagaragara umubare munini w’urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza. N’ubwo umubare w’abarangiza amashuri ugenda wiyongera, birushaho gukaza ubukana bw’umubare munini w’abatagira akazi. Bigaragazwa n’umurongo w’abatonda imbere y’ibigo byatanze amatangazo y’akazi, iyo hakenewe abarangije amashuri yisumbuye, abasohotse muri Kaminuza barabihisha, kugira ngo barebe ko bwacya kabiri. Ariko kandi urubyiruko rwashoboye guhanga imirimo, (…)

Uko imyaka ihita indi igataha, hagenda hagaragara umubare munini w’urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza. N’ubwo umubare w’abarangiza amashuri ugenda wiyongera, birushaho gukaza ubukana bw’umubare munini w’abatagira akazi. Bigaragazwa n’umurongo w’abatonda imbere y’ibigo byatanze amatangazo y’akazi, iyo hakenewe abarangije amashuri yisumbuye, abasohotse muri Kaminuza barabihisha, kugira ngo barebe ko bwacya kabiri. Ariko kandi urubyiruko rwashoboye guhanga imirimo, rugombye kubera isomo abandi, mu rwego rwo kwigira.

Iki kibazo cyatumye Kanangire Ngabo Christian afata icyemezo cyo gutanga kandidatire ye mu bahatanira guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, kugira ngo ibibazo byugarije urubyiruko bivugutirwe umuti urambye. Ubunararibonye abushingira ku kuba ari muri batanu bashinze ihuriro ry’urubyiruko “Walk to remember” ubu ryakwiriye Isi yose, hagamijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamenyekana ku mpande zose z’Isi.

Mu kiganiro na IGIHE Kanangire Ngabo Christian, yagize ati “Urubyiruko rw’u Rwanda rwugarije n’ikibazo gikomeye cy’ubushomeri, bituma urubyiruko guhagurukira imishinga yabateza imbere bitaborohera. Hari kandi umuco nyarwanda ugenda usatirwa n’imico y’amahanga, ikibazo cy’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, n’ikibazo cy’inguzanyo z’abanyeshuri biga muri Kaminuza bikwiye byose gushakirwa umuti uhamye kandi ubereye buri wese.”

Si abantu bakuru bonyine cyangwa se urubyiruko gusa bashobora kubaka igihugu. Kugira ngo iterambere rigerweho hagomba ubufatanye bwa bose, hakabaho guhuza imbaraga n’ibitekerezo, abantu bagafatanya guhuza ibikorwa bizamura igihugu n’abagituye ntawe usigaye inyuma. Ntawakwihanukira ngo avuge ko hari imyaka runaka igenwe kugira ngo umuntu abe yakorera igihugu cye.

Kanangire Ngabo Christian afitiye urubyiruko imigambi ihamye

Kandida Depite Kanangire Ngabo Christian, arateganya gushyiraho ikigega giharanira iterambere ry’urubyiruko, kizashyirwaho hagamijwe kugabanya ubushomeri mu rubyiruko. Iki kigega kizafasha mu kunganira ibigo bihugura urubyiruko mu turere, za Kaminuza n’amashuri makuru. Urubyiruko ruzajya ruhabwa amahugurwa hakurikijwe ibyo rwize, rufashwa gutekereza ku mishinga ya rubyarira inyungu no kuyishyira mu bikorwa. Ibi bizafasha urubyiruko mu rwego rwo kwihangira imirimo. Agira ati "Umushinga wo gushyiraho iki kigega inyigo yawo narayitangiye, ndi hafi kuyigeza ku musozo."

Binyuze muri iki kigega urubyiruko ruzajya rubasha guhabwa inguzanyo zishyurwa n’izitishyurwa, bitewe n’imishinga rwatanze.

Iki kigega kandi kizaba gifite inshingano zo gushaka inkunga, gushishikariza abafatanyabikorwa kugishyigikira no gushakira inguzanyo n’ingwate urubyiruko. Ibi byose bigamije kugabanya umubare w’urubyiruko rudafite akazi mu Rwanda.

Kanangire Ngabo Christian afite gahunda yo gutangiza Ikigo cyigisha umuco, hagamijwe kurengera no kubumbatira umuco nyarwanda, binyuze mu buryo butandukanye, indirimbo, amakina mico, amatsinda y’urubyiruko ndetse no guteza imbere ururimi.

Avuga kandi ko azashyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kuko bidindiza iterambere rya rwo n’igihugu muri rusange. Agendeye ku byo Guverinoma yagezeho avuga ko azashigikira ko hongerwa ibigo by’ubujyanama bwo mu mutwe mu gihugu.

Akomeza avuga ko azitabira kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije gukemura ibibazo urubyiruko ruhura na byo, ndetse kandi azakomeza kuba impande y’urubyiruko, mu rwego rwo kuganira ku bibazo birwugarije no kubishakira ibisubizo.

Kanangire atangaza ko azashyigikira ko hasuzumanwa ubushishozi ibibazo by’abanyeshuri ba za kaminuza bahura na byo, ndetse no kureba uburyo bukwiye inguzanyo zihabwa abanyeshuri zatangwa neza, nta n’umwe uhungabanyirijwe uburenganzira.

Kanangire Ngabo Christian ni muntu ki?

Christian Ngabo Kanangire ni umusore w’imyaka 24 ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, atuye mu murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Amashuri yize

Guhera mu mwaka wa 2008 kugeza 2012, Kanangire Ngabo Christian yakurikiranaga amasomo muri Kaminuza ya Nairobi mu bijyanye n’ubumenyi mu bya Politiki n’ubuyobozi, akaba ari na ho yakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza; mu kwezi k’Ugushyingo 2012.

Guhera mu 2006 kugeza 2008 yigaga amashuri yisumbuye mu ishuri rya IFAK- Kimihurura, akaba yarahakuye impamyabushobozi ya A2 mu bijyanye n’Ibinyabuzima n’Ubutabire.

Guhera mu 2002 kugeza 2005 yarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Butare-Groupe Scolaire Officiel de Butare/ Indatwa.

Amasomo yakurikiranye muri Kaminuza

Mu byo yize harimo ibijyanye na Guverinoma na Politiki muri Afurika, Guverinoma na Politiki muri Afurika y’Iburasirazuba, Ububanyi n’amahanga, Gucukumbura Politiki, Amashyaka, Politiki y’ubukungu, Gukemura amakimbirane n’andi masomo afite aho ahurira na Politiki.

Imirimo yakoze

Kanangire Ngabo Christian yakoze muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yimenyereza umwuga, aho yakoraga ku bibazo birebana n’imikoranire y’Abanyarwanda baba muri Kenya n’Abanyakenya; aha akaba yari anashinzwe gahunda zirebana n’urubyiruko.

Mu 2010, yabaye Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri b’abanyamahanga bigaga muri Kaminuza ya Nairobi (UONISA), aho yagiye abafasha kugera ku bintu byinshi bijyanye n’imibereho myiza yabo, abashakira amacumbi ndetse no kumvisha Kaminuza ko igomba kubaka amacumbi azajya yakira abanyeshuri b’Abanyamahanga. Ibi bikaba byaramaze gushyirwa mu nyigo y’iyo Kaminuza.

Kanangire yayoboye urubyiruko rw’Abanyarwanda muri Kenya, aho yatangije gahunda yo guteza imbere umuco nyarwanda hagashingwa n’itorero gakondo; ubu rikaba ribyina mu rwego rwo gushyigikira umuco no kwibeshaho ku ruhando mpuzamahanga.

Yatangije gahunda y’itorero mu rubyiruko rw’abanyarwanda baba muri Kenya, ndetse anategura ibikorwa by’amahugurwa yo kwihangira imirimo mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 35 ruba muri Kenya.

Kanangire yabaye umuyobozi w’urubyiruko rw’Abanyamuryango ba FPR mu gihugu cya Kenya. Aha akaba yarashakishije abanyamuryango benshi, bakanahabwa amahugurwa hagamijwe kubafasha kumenya uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.

Mu 2008 yayoboye ihuriro ry’amashyirahamwe y’urubyiruko, aho yarufashije gusobanura intego zarwo none urwo rubyiruko rukaba rugeze aho rumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi rukabikorera mu Rwanda no ku Isi hose, binyuze muri gahunda yiswe “Walk to Remember”.

Mu 2007 yabaye umuyobozi w’Abanyeshuri mu Ishuri ryisumbuye rya IFAK, aho yatangije gahunda zitandukanye zirimo gutangiza Ikigega gifasha abana b’abakene kubona itike ibacyura n’ibagarura ku ishuri. Abanyeshuri bishoboye batangaga umusanzu wa buri cyumweru, ababyeyi na bo bakunganira buri kwezi.

Ibindi yakoze

Yagize uruhare mu biganiro byateguwe na Radio mpuzamahanga y’Abongereza, BBC, byavugaga kuri Demokarasi n’amoko muri Afurika. Abantu bakaba barishimiye uburyo ibyo yavugiye muri icyo kiganiro byubaka; aha akaba yaragaragaje uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yo guca mu kibazo cy’amoko.

Mu 2012: Kanangire Ngabo Christian yahagarariye urubyiruko rw’abanyarwanda mu nama mpuzamahanga y’abakorerabushake baharanira amahoro n’iterambere, yarabereye muri Kenya.

Mu 2008: Kanangire Ngabo Christian yitabiriye Iserukiramuco ry’urubyiruko nyafurika n’Abarabu, ryabereye ahitwa Munyonyo, i Kampala muri Uganda.

Kanangire Ngabo Christian, Umushinga utegura wo gushyiraho ikigega gifasha urubyiruko kwikura mu bushomeri awugeze kure

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages