00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuganira ku moko si ukuyagarura mu Rwanda -Gen James Kabarebe

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 27 July 2013 saa 07:45
Yasuwe :

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yashimangiye ko kuganira ku bwoko Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda atari ugushaka kugarura amoko mu Rwanda, kuko yapfuye cyera.
Gen. James Kabarebe yatangaje ibi mu kiganiro “urugamba rwatumye twigenga” yagejeje ku banyamakuru b’Abanyarwanda n’abahanzi kuri uyu wa Gatandatu, ibiganiro birimo kubera i Gashora, mu karere ka Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba.
Muri iki kiganiro Gen. James Kabarebe yavuze ko gusaba imbabazi cyangwa kutazisaba atari cyo (…)

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yashimangiye ko kuganira ku bwoko Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda atari ugushaka kugarura amoko mu Rwanda, kuko yapfuye cyera.

Gen. James Kabarebe yatangaje ibi mu kiganiro “urugamba rwatumye twigenga” yagejeje ku banyamakuru b’Abanyarwanda n’abahanzi kuri uyu wa Gatandatu, ibiganiro birimo kubera i Gashora, mu karere ka Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba.

Muri iki kiganiro Gen. James Kabarebe yavuze ko gusaba imbabazi cyangwa kutazisaba atari cyo kibazo, ahubwo ikibazo ari amateka y’u Rwanda. Ati “Ibyo twakora byose ntabwo tuzahanagura Jenoside mu mateka y’u Rwanda, imikorere, imiyoborere, imigenzereze y’Abanyarwanda hazajya hazamo Jenoside. Ntabwo Abanyarwanda bazigera birengagiza Jenoside yakorewe Abatutsi, nta kintu twakora icyo ari cyo cyose tutazirikana Jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni.»

Akomeza avuga ko kuvuga Ubuhutu n’ubututsi ntabwo ari ukubigarura, ahubwo nta kintu na kimwe bikivuze. Ati «Impamvu tubivuga ni uko byakoreshejwe. Nta muntu mu Rwanda ugikeneye ubwoko, ntaho twenda kubukoresha ngo butubyarire inyungu, ahubwo ibi bidufasha kumenya amateka nyayo y’igihugu cyacu.

Gen James Kabarebe avuga ko Abanyarwanda barenze amoko, nta muntu ukiyarisha ariko ntabwo batagomba kwirengaziga ko byarakoreshejwe. Ati «None se iyo wumvishe Radiyo RTLM ibyo yatangazaga ngo dutsembe Abatutsi. Ninde wahakana ko ibi bintu bitakoreshejwe nk’iturufu yo kwica abantu? None se niba umuntu abahemutse?”

Gen James Kabarebe yakomeje avuga ko aho urugamba rwo kwibohora rugeze ariho rutuma habaho ibi biganiro ku mateka y’Abanyarwanda. Ati “Urugamba rwo kwibohora ku banyarwanda ntabwo rutangiye ubu, ahubwo rwatangiye cyera mbere ya 1990, kandi ni na yo mpamvu ibi biganiro bikomeje kubaho ngo Umunyarwanda aho ari hose ntababare, buri wese yishyire yizane.”

Akomeza avuga ko kubabara no kubabazwa ku banyarwanda byari byararenze urugero, ariko byose bikaba byaraterwaga n’ubuyobozi bubi bwagiraga abaturage injiji, ugasanga umuturage nta makuru y’igihugu cye azi; kandi ibyo bitazongera ukundi mu Rwanda. Ati “Iyo ugiye kwica abantu urabanza ukabima amakuru, bakamera nkaho bafungiranye.”

Gen. James Kabarebe yakomeje avuga ko iyo wababajwe wirinda kubabaza abandi, ko kuganira ku mateka yaranze u Rwanda abantu bakayumva kimwe ari inzira ihamye yo kugira u Rwanda rw’amahoro aho umuntu wese yibona.

Muri iki kiganiro Gen. James Kabarebe yavuze ko intego ya Leta y’u Rwanda yateguwe na cyera hataratangira intambara y’amasasu mu 1990, ari ukunga Abanyarwanda bakicara bo ubwo bakaganira ku mateka yabo, bagafata umwanzuro uhamye kubyababayeho u Rwanda kikaba igihugu cy’amahoro, ubutabera n’ubwisanzure bwa muntu.

Gen. James Kabarebe yavuze ko ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, ari wo muti nyawo wo kwima umwanya abagifite ibitekerezo byo kurisha iturufu y’ubwoko mu Rwanda.

Gen James Kabarebe: Kuganira ku moko si ukuyagarura mu Rwanda
Bamwe mu banyamakuru n'abahanzi bari mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages