00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugira abagore benshi mu nteko ni ishema ku Isi yose, umusaruro ni akarusho –Dr Habumuremyi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 27 July 2013 saa 01:32
Yasuwe :

Ubwo Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga Amategeko (FFRP), ryishimiraga ibyo ryagezeho muri manda ya kabiri y’umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko kuba Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite umubare munini w’abagore ugera kuri 56.2% ari ishema ku Rwanda, kuri Afurika no ku Isi yose. Yongeraho ko ariko igikwiye kwishimirwa cyane atari umubare ahubwo ari umusaruro mwiza abagore batanga cyane cyane mu nzego bayoboye, imicungire myiza (…)

Ubwo Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga Amategeko (FFRP), ryishimiraga ibyo ryagezeho muri manda ya kabiri y’umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko kuba Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite umubare munini w’abagore ugera kuri 56.2% ari ishema ku Rwanda, kuri Afurika no ku Isi yose. Yongeraho ko ariko igikwiye kwishimirwa cyane atari umubare ahubwo ari umusaruro mwiza abagore batanga cyane cyane mu nzego bayoboye, imicungire myiza n’indangagaciro z’Umunyarwanda zigaragaza.

Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu birori byo kwishimira ibyo Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko, ku mugoroba wo ku wa 26 Nyakanga 2013, yatangaje ko ibyo bamusezeranyije ubwo yakiraga indahiro yabo mu 2008 babishyize mu bikorwa kandi bigakorwa neza na we atazahwema kwifatanya na bo mu rugamba rwo guharanira uburinganire hagati y’abagabo n’abagore haharanirwa iterambere rirambye.

Dr Habumuremyi atangaza ko guha umwanya abagore mu nzego zifata ibyemezo byatumye u Rwanda ruba indashyikirwa mu kubahiriza ihame ryo guteza imbere umugore mu nzego zifata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga. Agira ati «Nk’uko Itegeko Nshinga ribisaba ko abagore bagira imyanya ingana na 30% ariko barenga kure uwo mubare hafi kwikuba kabiri, kuko mu nteko ishinga amategeko bari kuri 56%. Ibi ni ishema ku Rwanda, ni ishema ku karere ndetse ni ishema no ku Isi yose, kandi turizera ko uyu mubare uzakomeza kugenda wiyongera.»

Minisitiri w’intebe akomeza atangaza ko ikindi cy’ingenzi cyakwishimirwa atari umubare munini gusa. Agira ati «Ikindi twakwishimira si umubare munini gusa w’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo, icyo twishimira kurushaho ni umusaruro ahubwo bitanga mu iterambere ry’umunyarwandakazi n’iry’igihugu muri rusange. Bimaze kugaragara ko mu gihugu cyacu inzego zikuriwe n’abagore ziyobowe neza, zitanga umusaruro ushimishije, zirangwa n’imicungire myiza kandi zigaragaza indangagaciro nyarwanda.»

Akomeza agira ati «Bimaze kugaragara ko nta rwego na rumwe umugore adashobora kuyobora. Twavuga ngo rero abarambagiza abayobozi baba abo muri Leta cyangwa abikorera icyizere bagirira abagore bagomba kugikuba inshuro nyinshi.»

Dr Habumuremyi agaragaza ko abagore bari mu Nteko ishinga amategeko n’abandi bari mu nzego z’ubuyobozi ko igihugu cyakoze ibishoboka byose kandi kizakomeza kubikora kugira ngo uburenganzira bwabo busagambe, uruhare rusigaye ari urwabo ngo babyaze umusaruro amahirwe bahabwa.

Akomeza avuga ko igihugu gitera imbere kandi giha amahirwe angana abanyarwanda bose, kwigira no kwihesha agaciro kandi uruhare rw’umugore rugaragara. Agira ati «Icyo tubasaba ni ugukomeza gufatanya n’abagabo gukomeza intambwe tumaze kugeraho ngo idasubira inyuma.»

Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi akomeza atangaza ko muri urwo rugamba rw’iterambere abashaka guca abanyarwanda intege batazabura, igisabwa ari ugukomeza gushyira hamwe abagabo n’bagore kugira ngo abo batazabona aho bamenera.

Asaba abadepite b’abagore gukomeza gutoza abakobwa gukunda igihugu, kubaka ubunyarwanda, gukunda umurimo no kuwukora neza no kurushaho kujijuka muri byose. Abasaba gukomeza gushyigikira urubyiruko mu nzira batangiye ya gahunda y’urungano yo kuganira ku mateka y’u Rwanda, kuvugisha ukuri bigamije komora ibikomere byasizwe n’amateka y’u Rwanda, no gukura ipfunwe ribangamiye bamwe, byose bigamije kubaka ubunyarwanda.

Agira ati «Turifuza ko nk’abagore musanzwe muri umutima w’umuryango nyarwanda mwafasha kugira ngo iyi gahunda twifuzaga ko yagera ku banyarwanda bose yagerwaho. Ubutwari urbyiruko rurimo rugaragaza ntibukwiye gucibwa intege n’abatifuriza u Rwanda amahoro. Ni yo mpamvu iyi gahunda yatangijwe n’urubyiruko buri munyarwanda wese akwiye kuyigira iye.»

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko igizwe n’abanyamuryango 86 muri bo 80 ni bo bakiri mu Nteko ishinga Amategeko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages