00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutemererwa inkunga bakura mu mahanga bihangayikishije amwe mu mashyaka mu Rwanda

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 21 August 2015 saa 02:18
Yasuwe :

Imwe mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda ivuga ko ibangamiwe bikomeye no kuba itegeko rigena aho ikura amafaranga, ritabemerera kwakira inkunga zituruka mu mahanga.

Ingingo ya 23 mu igazeti ya leta yo kuwa 12 Nyakanga 2013, ivuga ko umutungo w’umutwe wa politiki ukomoka ku misanzu y’abayoboke bawo, ku mpano n’imirage, ku bikorwa byawo no ku nkunga ya leta.

Igika cya kabiri cy’ingingo ya 24 kivuga ko Umutwe wa politiki utemerewe kwakira impano n’imirage bitanzwe n’abanyamahanga, amasosiyeti y’ubucuruzi, inganda n’ibigo bikora indi mirimo by’abanyamahanga cyangwa birimo imigabane y’abanyamahanga.

Iyo ngingo imwe mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda ivuga ko ibabangamira cyane ndetse bikanagira ingaruka zikomeye ku mikorere yabo ya buri munsi.

Ntezimana Jean Claude, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) avuga ko iri tegeko ribabangamiye cyane.

Yagize ati “Twebwe ntabwo turi muri leta ngo tuvuge ngo dufite imirimo, nonese icyo gihe urumva amafaranga yo gukoresha wayakura he?”

Iyo ari amafaranga aturuka imbere mu gihugu ishyaka ryahawe arenze miliyoni, ribimenyesha inzego zinyuranye, harimo urwego rw’umuvunyi mukuru ndetse n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Ntezimana avuga ko ibi bibagora cyane nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bitewe n’uko umuntu gutanga ayo mafaranga yose muri iryo shyaka ashobora gufatwa nk’urwanya ubutegetsi.

Mu gihe ishyaka ritegekwa gukura amafaranga mu bayoboke baryo, ishyaka Democratic Green Party ryo rivuga ko bitaborohera na gato ko babona amafaranga mu bayoboke no kwitabira inama yayo baza bikandagira.

Ati “Nonese mu mwaka washize ntuzi ko twagiye gukoresha inama i Burera dufite ibyangombwa, abaturage bakangirwa kuza mu nama? Nonese niba umuturage aza mu nama yikandagira, urumva noneho yatanga amafaranga ate?”

Mukabunani Christine, Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri (igice cyemewe na Leta) na we yemeza ko iri tegeko ribabangamira.

Yagize ati “Iryo tegeko rirabangamye cyane, jye sinumva impamvu babuza umuntu kwakira inkunga ziturutse mu mahanga.”

’Kubuza amashyaka kwakira inkunga zivuye mu mahanga ni ukuyafasha gukorera mu bwigenge’

Umunyamategeko akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, Burasanzwe Oswald, avuga ko kubuza amashyaka kwakira inkunga ziva mu mahanga ari ukugira ngo bakorere mu bwigenge.

Yavuze ko kubemerera ko bahabwa inkunga z’amahanga bishobora gutuma abazibaha babategeka ibyo bakora kandi ubundi umutwe wa politiki ugomba gukorera mu bwigenge ntawe uwugenga.

Ati “Urumva umutwe wa politiki ubundi ukwiye gukorera mu bwigenge urumva rero ugiye kubaho utunzwe n’inkunga, bishobora gutuma ubaha za nkunga abategeka uko bakora.”

Burasanzwe Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ihuriro ry'imitwe ya Politiki mu Rwanda

Avuga ko inkunga z’amahanga zishobora gutangwa cyane n’abatavuga rumwe na leta bagamije gukoresha iyi mitwe ngo babe bagirira nabi u Rwanda.

Ati “Urumva niba ubabwiye uti mwemerewe inkunga z’amahanga hashobora kuziramo abakoresha ya mitwe ya politiki yenda bagambiriye kugirira nabi ubutegetsi, ari na yo mpamvu bakwiye kwigira.”

Gusa ibisobanuro byinshi ku mpamvu yatumye yenda hashyirwaho iri tegeko byabazwa nka komisiyo ya politiki mu nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda.

Iyi ngingo yo kuba mu mitwe ya politiki hanyuzwamo inkunga zo kugirira nabi leta, ababangamiwe no kutazemererwa bayamaganira kure.

Mukabunani yagize ati “Njye sinumva ko iyo ari yo mpamvu, kuko tuzi ko tutemerewe inkunga zigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Kandi n’iyo wababuza bashobora kubinyuza mu bundi buryo rwihishwa babaye bafite koko uwo mugambi, ahubwo bakwemererwa iyo nkunga noneho inzego zishinzwe umutekano zigakora akazi ko gukurikirana abagiye ku ruhande.”

Ntezimana wo muri Democratic Green Party avuga ko hagakwiye kubaho byibuze umubare w’amafaranga ntarengwa umutwe wa politiki ushobora kwemererwa aturutse mu mahanga nk’uko bikorwa mu bindi bihugu nka Uganda.

Burasanzwe Oswald, yavuze ko Imitwe ya politiki ifashwa na leta, ariko ikaba na yo igomba gukura amafaranga mu banyamuryango bayo, kandi ko hadakora amafaranga ahubwo hakora ingengabitekerezo (Ideologie) ishyaka rifite.

Yavuze ko iyo umutwe wa politiki cyangwa umukandida ku giti cye abonye amanota ari hejuru ya 5%, haba mu matora y’abadepite ndetse n’ay’umukuru w’igihugu, ahabwa amafaranga ateganyirizwa na leta.

Usibye inkunga kandi ngo impano ziturutse mu mahanga zo ziremewe ariko zimenyekanishwa mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki ndetse igasaranganwa imitwe yose yibumbiye muri iri huriro.

Ingingo ya 25 mu igazeti ya leta ya taliki ya 12 Nyakanga 2013, ibuza umutwe wa politiki cyangwa umunya politiki gutanga cyangwa kwakira imisanzu, impano n’imirage bishobora guhungabanya ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu.

Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages